Hashize iminsi mike Polisi y’igihugu itangaje ko Company ya Excel yakoraga ibikorwa byo gucungira umutekano ibigo n’abantu batandukanye ihagaritswe muri Company zikorera ako kazi ku butaka bw’u Rwanda icyemezo kizatangira gukurikizwa kuwa 15 Ukuboza 2022.
Amakuru yizewe agera ku kinyamakuru igisabo, avuga ko iyi Sosiyete yazize imyitwarire mibi ngo yaba yararangwaga ku bayobozi bayo, birimo kwiyitirira inzego z’umutekano w’igihugu, kutishyurira abakozi ku gihe, guhemba umushahara w’inticantikize abakozi babo, icyenewabo, itonesha n’ibindi bidahesha icyubahiro ikigo gishinzwe kurinda abantu n’ibyabo.
Amakuru avuga ko ubuyobozi bwa Ecxel Security Company bwaba bwararanzwe no kutagirana imikoranire ihamye n’inzego zishinzwe kubareberera barimo na Polisi y’igihugu.
Umwe mu bakozi ba hafi b’iki kigo udashaka ko amazina ye atangazwa agira ati “Abayobozi ba Excel Security Company bikoreraga uko bishkiye bakayobora uko babyumva nta kwita ku nyungu z’abakozi bose bakoresha.
ikindi ni uko gahunda zigendanye n’ibyo umukoresha agomba abakozi utagira icyo uzibabazaho, haba kubishyurira ubwiteganyirize bwabo n’ibindi byose agenerwa, bakaba ari ntacyo wabibazaho baharaniraga inyungu zabo gusa.”

Abakozi ba Excel Security Company baribaza aho bazerekeza
Uretse uyu mukozi wakoraganaga bya hafi n’abayoboraga Company, benshi mu bakozi basanzwe, bavuga ko kuba barakoraga muri iyi Sosiyete, atari urukundo ko ari amaburakindi kubera ko amafaranga ibihumbi 30 bagenerwaga buri kwezi, nabwo kandi ukaza mu mu mezi atanu ngo nta na kimwe byabunguye kitari ubukene no kwicwa n’inzara.
Amakuru kandi avuga ko Rugerinyange Nshuti uyobora Excel Security Company we n’abamwungirije ngo bajyaga gusaba amasoko mu bakiliya babo bavuga ko ari Abapolisi, ko Company yabo ishingiye kuri urwo rwego, bagera n’ahandi ngo bakavuga ko ari Abasirikari bakuru, byose ngo bagamije gutera ubwoba abo bakaka amasoko, kugira ngo bayabone mu buryo bworoshye.
Ikindi kivugwa n’abakozi, ni uburyo abayobozi ba Company ngo bapfaga kujyana abakozi mu kazi badakoze amahugurwa yabigenewe, kugira ngo bakunde babe abanyamwuga.
Abatanga amakuru, bavuga ko ubuyobozi bwapfaga kwinjiza aba Security mu badashingiye ku bumenyi n’ubushobozi, icyo bishakiraga bikaba ngo byari amasoko n’amafaranga byonyine, badahaye agaciro abakiriya babo bashakaho amasoko.
Umwe mu bakora ku kibuga cy’indege kiri kubakwa mu Karere ka Bugesera, avuga ko iyi Company ya Excel Security Company yahoze ariyo ihacungira umutekano, gusa ngo baranzwe no guhuzagurika bitewe n’uko bamwe mu bakozi bubaka ku kibuga cy’indege ngo bibaga uko bishakiye za Mazutu, amasima, Ferabeto n’ibindi byinshi bamwe mu Security ya Excel ngo bakaba nabo barabigiragamo uruhare rutaziguye, ku buryo ngo byaje no gufata intera ndende babasimbuza Shishi itabona indi Sosiyeti imenyerewe mu by’umutekano ikaba inafite ibikoresho bikomeye byo kurinda no bungabuga ibyo bashinzwe.
Bene gutanga amakuru bavuga ko kugeza uyu munsi abari abayobozi ba Excel Security Company ngo bamaze gutabwa muri yombi n’urwego rw’ubugezacyaha RIB, kugira ngo basobanure imikorere n’ibikorwa byaranze ubuyobozi bwabo buri kunengwa na benshi.
Andi makuru akavuga ko n’ubwo bwose iyi Company ya Excel ariyo yagaragayeho ayo makosa yose, ngo hari n’andi masosiyeti ashinzwe umutekano nayo yaba atari shyashya, kubera gufata nabi abakozi bayo, akaba arangwa ngo n’imikorere idahwitse, bityo nayo akaba ashobora kuzahagarikwa ngo mu minsi ya vuba n’inzego zibishinzwe. Urutonde rwayo rukaba rwarageze ku kinyamakuru Igisabo.
Mu gushaka kumenya ibivugwa ko Abayobozi ba Excel Security Company ko baba bafunze, ndetse no kumenya icyo iyo Sosiyete yaba yarazize kihariye, twahamagaye umuvugizi wa Polisi CP John Bosco Kabera, ntiyabasha kwitaba, ariko mu butumwa bugufi atwemerera ko bafunze ariko ntiyagira ikindi yongeraho.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco yemeje ko abayobozi ba Excel Security Company bafunze
Umuvugizi wa RIB Dr Thierry Murangira ntiyabashije nawe kutwitaba ngo atubwire aho baba bafungiye, icyo bakurikiranweho n’ingingo z’amategeko ahana icyaha baba bakurikiranweho.
Itangazo rihagarika Excel Security Company ryashohowe na Polisi y’igihugu kuwa 24 Ugushyingo 2022, gusa rikavuga ko icyo cyemezo kizatangira gushyirwa mu bikorwa kuwa 15 Ukuboza 2022.
Hagati aho abakozi barenga 400 bakoraga muri iyi Sosiyeti, bari kwibaza aho bazerekeza na cyane ko benshi muri bo, nta mahugurwa y’umwuga bafite.