Iyi ni Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igendanye n’umunsi mpuzamahanga wahariwe abantu bafite ubumuga, umunsi wizihizwa kuwa 03 Ukuboza kwa buri mwaka, nk’uko bitangazwa n’Ubuyobozi bukuru bw’Inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga “NCPD”
Ni mu gikorwa cyo gutangiza icyumweru gitegura umunsi mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga, igikorwa cyatangirijwe mu Urwunge rw’amashuri rwa Smaldone(Institut Smaldone) riherereye mu Karere ka Nyarugenge, rikaba ryigwamo n’abana bafite ubumuga bwo kutumva n’abafite ubwo kutavuga. Ishuri ryashinzwe mu 1992.

Iki kigo kikaba gifite akarusho ko kuba abana bafite ubumuga bigana na bagenzi babo batabufite, ahavuzwe ko kuba Leta yarashyizeho gahunda y’uburezi budaheza, byatanze umusaruro cyane ko abana bafite ubumuga babasha kwiga no gukurikira amasomo neza.
Bityo kubera kwigana bikaba bibakura mu bwigunge, cyane ko bituma abafite ubumuga bisanga mu muryango mugari w’abanyarwanda, bakiga bakanakora akazi kabo nta zindi mbogamizi bahuye nazo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’igihugu y’abafite ubumuga Emmanuel Ndayisaba, avuga ko iyo abana bafite ubumuga bize bonyine , urugero nk’abafite ubumuga bwo kutumva cyangwa se abafite ubwo kutabona ngo bituma bakura batazi ko hari undi muntu ubaho wundi, atari mugenzi wabo ufite ubumuga nk’ubwabo, mu gihe iyo babashije kwigana na bagenzi babo badafite ubumuga ngo bibafasha mu myigire.
Agira ati “ birakwiye ko hashingwa amashuri menshi agamije guhuza abana bafite ubumuga n’abatabufite, kugira ngo bigishanye imico n’ubwenge buri wese arusha undi. Urugero rwa hafi ni uko usanga abana bafite ubumuga bumva cyane isomo ry’ imibare kurusha bagenzi babo batabufite, bityo bose wareba uburyo bahugurana ugasanga ari ibintu bitanga umusaruro mwiza kandi bikanubaka ubusabane hagati yabo, bityo wa mwana ufite ubumuga akarushaho kwigiramo icyizere nk’icyabagenzi be.

Emmanuel Ndayisaba avuga ko muri iki cyumweru cyo kwitegura kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe abantu bafite ubumuga kuwa 03 Ukuboza, bari kugenda basura ibigo bitandukanye byita kubafite ubumuga, ubushize ngo bakaba bari basuye ikigo cya Gatagara ishami rya Gikondo.
Ibyaranze igikorwa cyo gutangiriza iki cyumweru mu ishuri rya Smaldone, habaye no kuganiriza abana biga muri icyo kigo, Gusura aho bigira mu byumba bitandukanye, aho barira , aho batekera, aho baryama, aho , hagamijwe ahanini kureba uburyo abana bitabwaho mu buzima no mu myigire bya buri munsi.
Umuyobozi wa Instutit Simaldone, Sr Marie Jeanne Uwayisaba, avuga ko mu bihe byashize ubwo bakiraga abana bafite ubumuga bwo kutumva n’abafite ubwo kutavuga gusa, kubigisha no kubakurikirana ngo byari bigoranye cyane, bitewe n’uko ahanini bahoranaga ubwigunge bukabije no kutigiramo icyizere, ku buryo ngo hari n’abangaga gusubira iwabo.
Avuga ko bishimira cyane gahunda ya Leta y’uburezi budaheza kuko ngo kuva yajyaho , abafite ubumuga bakigana n’abatabufite, abana bavuye mu bwigunge barakanguka, maze barushaho gusabana n’abandi mu buryo babyishimiye.
Agira ati “ ni intera ikomeye cyane Leta yateye,kuvanga abana bafie ubumuga n’abatabufite bakigana byatanze umusaruro ukomeye.
Hano ku kigo cyacu abafite ubumuga nabo ni abahanga, bakaba bagaragaza gutsinda ibizamini bya Leta ku manota yo hejuru ku buryo abenshi muribo, bagaruka bakigisha hano ku kigo ndetse imirimo imwe n’imwe itandukanye ikaba ikorwa n’abafite ubumuga bagiye nabo barangiriza amasomo yabo hano.”

Avuga ko icyo bashyize imbere mu myigishirize yabo, ari ukurera abana bafite ubwenge, bakazarangiza babasha guhatana ku isoko ry’umurimo hanze ku buryo umwana ufite ubumuga agomba guhatana mugenzi we utabufite bose bagatsinda uko bikwiriye.
Gusa avuga ko n’ubwo abana biga neza muri gahunda y’uburezi budaheza , hakiri amwe mu magambo akoreshwa mu buryo bw’amarenga batarabasaha kubonera ibimenyetso byayo, ari muri urwo rwego asaba inzego zibishinzwe, gushakira umuti icyo kibazo kugira ngo abana bajye bakurikira amasomo, bagendeye ku bimenyetso bigendanye n’ibyo bari kwiga.
Ikindi kivugwa na none, ni uko amashuri yigisha abo bana bafite ubumuga butandukaye, akiri make ndetse n’umubare w’abarimu bazi neza gutanga ayo masomo ukaba udahagije. NCPD igasaba Leta ko hashyirwaho amashuri agamije kwigisha abo barimu no kubongerera ubumenyi n’ubushobozi.
Mu byamuritswe bigendanye n’imikokoranire y’abana bafite ubumuga n’abatabufite, ni uburyo usanga abana baririmbira hamwe indirimbo y’igihugu bagendeye kubimenyetso, bakagendera hanwe ntawusize undi, ibyashimishije abashyitsi bari bitabiriye umuhango witangizwa ry’icyumweru cyo kwitegura itariki a 03 Ukuboza, banashimishwa n’uburyo abana bandika kuri Mudasomwa kandi batabona, n’uburyo bakora imibare ku kibaho, bagakora imyitozo neza bakayibonera ibisubizo bikwiriye.

Ku bigendanye no gushakira no gufasha abafite ubumuga, kugira ngo babashe kwihangira imirimo no kwiteza imbere, Bwana Jean Pierre Nkuranga Umuhuzabikorwa w’abantu bafite ubumuga bo mu mujyi wa Kigali avuga ko bagerageza kubafasha uko bashoboye, bahereye mu mirenge yabo ku buryo hari Miliyoni 130 zibagenewe babasaranganya, kugira ngo abafite ubucuruzi cyangwa ubundi bukorikori babashe kongererwa ubushobozi.
Inama nkuru y’igihugu y’abantu bafite ubumuga, ni urwego rwa Leta y’u Rwanda, rukaba rushamikiye kuri Ministeri y’Ubutegetsi bw’igihugu, ari nayo ifite imibereho myiza y’abaturage muri rusange.
Igikorwa cyo kwitegura kwizihiza itariki ya 03 Ukuboza 2022 yahariwe abantu bafite ubumuga, kikazaba mu bice bitandukanye by’ibihugu, hagamije ahanini kureba no kumenya ibikorwa bitandukanye by’abafite ubumuga, ibyifuzo n’ibibazo bahura nabyo, kugira ngo hashakirwe hamwe umuti n’ibisubizo bihamye.




NGIRINSHUTI Christian