Home AmakuruMutangana Yohani Batisita ashimishijwe n’igihembo yahawe cyo gutanga no kwishyura neza imisoro yahariwe inzego z’ibanze

Mutangana Yohani Batisita ashimishijwe n’igihembo yahawe cyo gutanga no kwishyura neza imisoro yahariwe inzego z’ibanze

by admin
0 comments

Umusaza umenyerewe mu bacuruzi no mu banyenganda bakomeye mu Rwanda, Mutangana Yohani Batisita,  ari mubashimiwe na Guverinoma y’u Rwanda  kuri uyu wa gatandatu Tariki ya 19 Ugushyingo 2022, bitere ahanini n’ubwitange, ubwitabire yagaragje  mu gutanga neza imisoro yahariwe inzego z’ibanze.

Ni mu muhango ngarukamwaka umaze imyaka 20 wizihizwa mu gushimira abasora bo mu byiciro bitandukaye bitwaye neza kurusha abandi.

Mu bahembwe nk’uko byavuzwe haruguru,  harimo Umusaza w’inararibonye  Mutangana Mutangana Yohani Batisita. Twaganiriye nawe agaragaza birambuye ibikorwa bye bimufasha kwinjiriza Leta imisoro igamije kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Mutangana Yohani Batisita (Uri hagati ufite inkoni) yishimiye ighembo yahawe

Bwana Mutangana ashima cyane Leta y’u Rwanda yabonye ko ashoboye kandi abikwiriye  ikamushima imugenera igihembo hamwe na bagenzi be.

Agira ari “Twakiriye neza igihembo duhawe cy’uko twatanze tukanishyura neza imisoro yahariwe inzego z’ibanze. Ni igihembo kije gisanga n’ibindi byinshi twagiye tugeraho  mu bikorwa byacu by’ubucuruzi n’inganda tumazemo igihe.

Bwana Mutangana,  avuga ko kuba yaratoranyijwe muri benshi agahabwa igihembo, bimuhaye imbaraga zo kuzakomeza kuza ku isonga no mu bindi bihe biri imbere,  yifashije abakozi be bakora amanywa n’ijoro kugira ngo umusaruro w’ibyo bakora byiyongere.

 Mu ntego ye y’ibanze bikaba ari ukwiteza imbere n’umuryango we no gusora neza,  cyane ko ibyo bakora biba byatanze urwunguko.

Amateka ya Bwana Mutangana washimiwe na RRA muri make

Mutangana yohani Batista  yavukiye mu Karere ka Nyaruguru mu 1939, akaba yaratangiye ubucuruzi ku myaka ye 17,  yatangiranye ubucuruzi bucirirtse  agamije kubaka igihugu, gusa  ntibyamukundira kuko yahise ahungira i Burundi kubera ubutegetsi bubi bw’ivangura no kwica Abatutsi muri Repubulika ya mbere n’iya 2.

Avuga ko akigera i Burundi yatangiriye ku bucuruzi bw’amata, akomeza acuruza ibinyobwa by’uruganda rwa BRARUDI.

Mu 1976 yakomereje ishoramari rye mu bucuruzi bw’ikawa, aza no guhabwa igihembo cya mbere nk’umucuruzi w’intangarugero, cyane aho yari afite amakamyo agera ku umunani,  yamufashaga muri ubwo bucuruzi.

 Muri  icyo gihe ni nabwo ngo yaguze uruganda rw’amata rw’umuzungu witwa David “Laiterie David” ayihindura “Laiterie Giramata.”

Mutangana Yohana Batisita yatangiye imirimo y’ubucuruzi akiri ingimbi

Bwana Mutangana avuga ko ubucuruzi bwe bwaje kwagura amarembo, ubwo yashinga inganda z’amabuye ya Radio mu Burundi, mu Rwanda no mu gihugu cya Uganda.

“Ubucuruzi n’imitekerereze byanjye byari bimaze kwiyongera, maze guhera muri uwo mwaka wa1976 kugera mu 1982, nza gushinga uruganda rukora amabuye ya Radio i Burundi,  mu mwaka wa 1987-1988 ndushinga mu Rwanda, rwitwa Societe Nationale des Batteries.

 Mu 1992 I byo bikorwa nabikomereje muri Uganda, kugeza ubwo mu 1994, mu  Rwanda habaye Jenoside yakorewe abatutsi, ibyanjye byose birasahurwa, abakozi bamwe baricwa ntahuka mu 1995 nsanga ahari uruganda, harahindutse amatongo.”

Avuga ko yahise azana ibikoresho byari bigize uruganda rwo muri Uganda, aba aribyo yimurira mu rwanda ashinga uruganda rushya  rw’amabuye ya Radio “ Volta  Super”, cyane ko muri ibyo bihe na mbere yaho amabuye ya Radio ngo yari imari ikomeye, mbere y’uko hatezwa imbere ikoranabuhanga rigezweho muri kino gihe.

Ni iki kigezweho mu bucuruzi bwa Mutangana  kinamufasha kwishyura neza imisoro ya RRA

Bwana Mutangana nk’inararibonye kandi ufite uburambe mu ishoramari, avuga ko ikigezweho mu bucuruzi bwe ari Inganda z’icyayi harimo uruherereye mu Karere ka Nyaruguru na Karongi, imirimo yatangiye mu mwaka wa 2009 ndetse na Hotel iherereye mu Karere ka nyarugenge ahazwi nko kwa Mutangana, ahakorerwa n’ibikorwa by’ubucuruzi bitandukanye, abasaga 700 bakaba bahakodesha bakahokorera byinshi biri mubyinjiriza igihugu imisoro.

Inyubako iri muri Nyarugenge irimo hotel n’amazu akorerwa mo ubucuruzi biri mu biteza imbere Mutangana

Bwana Mutangana, ashimira cyane Leta y’Ubumwe bw’abanyarwanda, uburyo yorohereza abashoramari mu gukora ibikorwa byabo bigamije iterambere ry’igihugu.By’umwihariko ashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul kagame, uburyo ashyigikira abikorera bafite uruhare mu mizamukire y’igihugu.

Amushimira  ko ibyo yagiye akora byinshi,  yabishingiraga ku nama n’impanuro abagira we  n’abashoramari bagenzi be.

Abasoromyi b’icyayi mbere yo kujya gutunganyirizwa mu ruganda

Asoza asaba abacuruzi n’abanyenganda bagenzi be, kurangwa buri gihe n’ubunyangamugayo, bakirinda kubeshya kuko ngo umucuruzi wabivanzemo kubeshya, bimugora agitangira imirimo ye.

Agaya cyane ubutegetsi bubi bwavuyeho mu  Rwanda, uburyo butitaga ku bashoramari, ahubwo bukaba bwarabacaga intege, abayobozi babo bavuga ko ntacyo abashoramari bashoboye,  nyamara ngo wareba neza ugasanga,  abo bategetsi aribo batagize icyo bashoboye,   bitandukanye cyane  na Leta y’ubumwe ifasha abacuruzi n’abanyenganda kwiteza imbere, kubategurira mahugurwa ya buri gihe no guhemba abitwaye neza nk’ibyabaye kuwa 20 Ugushyingo 2022,  ubwo hashimirwaga abasora ku nshuro ya 20 nawe Mutangana Yohani Batista agashimirwa.

Imirima ivamo icyayi gitunganywa n’inganda za Mutangana

Madame Martha Sebera ni Umuyobozi ushinzwe imari n’ubutegetsi mu bikorwa bitandukanye bya Mutangana  Yohani Batisita,  ashimira cyane umuyobozi we,  uburyo akunda akazi, abakozi n’igihugu cye muri rusange.

Agira ati “Mutangana akunda abakozi be, ku buryo kuri 15 za buri kwezi tuba tumaze gutunganya imishahara yabo. Uburyo kandi akunda abakozi be, nta n’umwe atazi agace atuyemo,  kugira ngo niba hagize uhura n’ikibazo akamwiyambaza amugereho atayobye.

Kuba twahembwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro, navuga ko twari tubikwiriye, cyane ko umuhate no gukunda akazi by’umuyobozi wacu , bidufasha kwishyura neza imisoro y’aba ari iyagenewe inzego z’ibanze cyangwa se  iya Leta muri rusange.

Abakozi bishyurirwa ibyo bemererwa n’amategeko byose, inyungu ku bukode bw’amazu n’ibindi bikorwa bibyara inyungu,  byose tubyishyurira neza imisoro kandi ku gihe.Mutangana yanga kandi akarwanya ikirarane cyaba icyo guhemba abakozi cyangwa se imisoro.”

Madame, Sebera Martha umaze igihe kinini akorana na Mutangana ashima uburyo uyu munyemari afata abakozi be

Uyu muyobozi , uvuga ko amaze imyaka 38 akorera Mutangana, avuga ko yamwigiyeho byinshi agomba kuzatoza n’abandi.

Avuga ko yishimira ko abana ba Mutangana, bose  bavutse abareba ari mukazi ku umubyeyi wabo, bakiga bakaminuza, muri kino gihe bakaba biganje mu buyobozi bw’ibikorwa by’umubyeyi wabo.

Mutangana Yohani Batisita na bamwe mu bayobozi bakuru b’ibikorwa bye

Mutangana yohani Batisita washimiwe na Guverinoma gutanga neza imisoro mu cyiciro cy’iyagenewe inzego z’ibanze kuwa 19 Ugushyingo 2022,  ni umusaza w’inararibonye mu bucuruzi n’inganda, akazi yakoreye mu Rwanda no mu mahanga mu myaka 83 y’amavuko afite.

Ni Rwiyemezamirimo ufite ibikorwa bitandukanye birimo inganda z’icyayi na Hotel, ubuhinzi n’ubworozi n’ubundi bucuruzi busanzwe kuri ubu akaba akoresha abakozi barenga ibihumbi icumi (10.000) .

Kubera gukora no kurera neza abamukomokaho, muri kino gihe ubuyobozi bw’ibikorwa bye byose,  buri gukorwa na bamwe mu bana be n’abuzukuru.

E. Niyonkuru

You may also like

Leave a Comment