Ubwo hizihizwaga ku nshuro ya 20 umunsi wahariwe abasora kuwa gatandatu Tariki ya 19 Ugushyingo 2022, Umushoramari Rusirare Jacques nyiri Uruganda rwa AMEKI Color yongeye gushimirwa nk’umusoreshwa w’INDASHYIKIRWA w’Ibihe byose.

Ni umuhango wari w’itabiriwe n’Abayobozi batandukanye, n’abikorera bo mu ngeri zinyuranye by’umwihariko, uyoborwa na Nyakubahwa Ministiri w’Intebe Edouard Ngirente washimangiye ko abikorera ari inkingi ya Mwamba mu kuzamura ubukungu bw’ighugu n’amajyambere yacyo, bityo anashishikariza buri wese bireba gukoresha Inyemezabwishyu ya EBM buri gihe.
Muri uwo muhango hashimiwe ku nshuro ya 20 abasora bahize abandi mu kumenyekanisha no kwishyura neza imisoro, bikaba byaranahuriranye n’isabukuru y’imyaka 25 ishize RRA ishinzwe, hakaba harashimiwe abatanze imisoro yabo neza.

Ni muri urwo rwego hashimwe kandi hagahembwa ibyiciro bitandukanye by’abasora, birimo abatanze imisoro neza yeguriwe inzego z’ibanze , Icyiciro cya hariwe inganda nini, abatanze neza imisoro mu gihe cy’imyaka 10 ishize, abasora bato, abasora baciriritse, abakoresheje Facture ya EBM neza , abaguzi bitabiriye gusaba no gukoresha EBM neza, abasora banini, n’ab’INDASHYIKIRWA b’Ibihe byose.
Mu INDASHIKIRWA z’ibihe byose, ku isonga hazamo Umushoramari Rusirare Jacques nyiri uruganda rukunzwe mu Rwanda no hanze yarwo kubera ahanini amarangi rukora benshi bavuga ko yibitsemo umwihariko n’ibanga ryo gutanga umucyo ku mazu no kubindi bikoresho.Ibi byose ibituma ngo rihinduka irangi rikunzwe kuruta ayandi yose abaho.

Mu bihe bitandukanye kuva hatangizwa igikorwa cyo gushimira abasora, Uruganda AMEKI Color rwa Bwana Rusirare Jacques rwakomeje kuza ku mwanya wa mbere w’Indashyikirwa kugeza ubwo muri 2019, hazagaho na banki ya Kigali, yanakomezanyije urugendo na AMEKI Color kuza kuri uwo mwanya, na n’ubu hizihizwa imyaka 20, bakaba baraje ku isonga bombi.

Ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru igisabo.rw/ mu minsi ishize, Bwana Rusirare, avuga ko, kuza mu myanya ya mbere y’abasora neza buri gihe, abiterwa no gukunda igihugu cye n’umwuga w’ubucuruzi yahisemo .
Agira ati “burya iyo ukunda igihugu cyawe, ugomba no gukora ibishoboka byose kugira ngo gitere imbere.
Iyo utanze imisoro uko bikwiriye kandi ku gihe ushingiye ku byo winjije, ibyo ntako bisa.Nasabaga abacuruzi n’abashoramari bagenzi banjye, kumva ko ibyo dukora tukunguka, tubikesha ibikorwa remezo Leta yakwije igihugu cyose bitworohereza mu kazi kacu ka buri munsi.
Mu by’ukuri Imisoro dutanga niyo yunganira Leta, Ni ngombwa ko tuyitanga kugira ngo dukomeze twiyubakire igihugu kandi tuzabigeraho turashoboye.”

Mu biganiro bitandukanye kandi Rusirare Jacques agenda agirana n’itangazamakuru ritandukanye, avuga ko mu mubihe byahise , ubucuruzi butagenderaga neza ababukora ageraranyije no mu bihe bishya u Rwanda rurimo.
Avuga ko Leta y’u Rwanda ikora ibishoboka byose, kugira ngo abikorera barusheho kunoza no guteza imbere ibyo bakora no kugira ngo bibonerwe amasoko mu Rwanda no hanze yarwo.
Ikindi avuga gituma abashoramari bakora neza bakunguka, ni uburyo u Rwanda ruyobowe neza, rukarangwa n’umutekano nyawo. Bityo abantu bose bakaba bakora mu bwisanzure kandi bubaganisha ku iterambere.
Agira ati “ nyuma y’ibi byiza dukesha igihugu cyacu, mbona nta kindi wakagombye kugihemba uretse gutanga imisoro neza kugira ngo wifatanye na cyo mu bikorwa by’iterambere rirambye.”

Ibanga ryihariye rituma Bwana Rusirare akomeje kuba Indashyikirwa mu basora muri ibi bihe byose, avuga ko kugira ngo abigereho, aba yabiharaniye yishyura neza imisoro y’uruganda ayoboye rwa AMEKI Color uko amategeko abigena, kwishyura imisoro y’abakozi yose kuva kuri Nyakabyizi kugeza ku umukozi w’uruganda wo hejuru.
Bamwe mubari bitabiriye umuhango wo guhemba abasora bitwaye neza kuri iyi nshuro ya 20 baganiriye n’ikinyamakuru igisabo, bavuga ko bidatangaje, Kuba Bwana Rusirare Jacques akomeje kuba ku isonga mu basora neza mu Rwanda.
Bavuga ko uretse no gusora neza uko bikwiriye, n’ibikorwa bye ubwabyo ngo birivugira, ariyo mpamvu basaba abanyenganda n’abacuruzi ko yagombye kubabera urugero bakagera ikirenge mu ke.
Umwe muri bo agira ati “Tubwizanye ukuri, amarangi y’a AMEKI Color n’ intangarugero mu Rwanda no mu karere duherereyemo.
Ikigaragaza ibyo mvuga, ni uko usanga benshi iyo barikubaka amazu cyangwa bashaka gusiga ibikoresho byabo bitandukanye, usanga bashakisha irangi rya AMEKI.
ibyo bikaba byerekana uburyo ari irangi ryamaze gukundwa na benshi. Kuba rero muri AMEKI aribo baza ku isonga ry’INDASHYIKIRWA, birakwiye baba bacuruje bihagije kandi bagasora neza, bakanafata neza ababagana.

Igikorwa cyo guhemba no gushimira abasora, kibaye ku nshuro yacyo ya 20, ni icya Guverinoma y’u Rwanda.
Ni igikorwa ngarukamwaka gitegurwa n’Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro “Rwanda Revenu Authority” , ku bufatanye bwa Ministeri y’ubucuruzi n’inganda, Ministeri y’imari n’Urugaga rw’abikorera mu Rwanda PSF.

Bwana Rusirare Jacques, nyiri Uruganda AMEKI Color rukora amarangi y’ubwoko bwose n’ibikoresho bikoze mu mbaho, amaze imyaka irenga 20 aza ku Isonga ry’abasora neza, bikaba byaramugize INDASHYIKIRWA y’ibihe byose.

Amwe mu mafoto yo mu ruganda

Uruganda AMEKI rwagiye rutwara ibikombe byinshi
ibi bintu byifashishwa bakora amajerekani n’ibikombe bibikwamo amarangi
ibikoresho bikorerwa muri AMEKI Meuble
Imwe mu mashini yifashishwa bakora amarangi




E .Niyonkuru