Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye rw’abagore n’abagabo mu iterambere ry’Igihugu GMO (Gender Monitoring Office), Rwabuhihi Rose, yavuze ko mu mibare baherutse gukusanya n’Umujyi wa Kigali abakora uburaya bamaze kurenga ibihumbi birindwi kandi ko ari ibintu biteye impungenge.
Ibi yagarutseho mu kiganiro cyatangiwe mu Nteko Rusange y’Urugaga rw’Abagore rushamikiye ku muryango wa FPR Inkotanyi mu Karere ka Gasabo yateranye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Ugushyingo 2022.
Muri iki kiganiro cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Umuryango ushoboye kandi utekanye”, Rwabuhihi yagaragaje ko hari impungenge ku kuba umubare w’abakora uburaya mu Rwanda ushobora kwiyongera kuko muri Kigali gusa habarurwa abarenga ibihumbi birindwi.
Aba ariko ni abagagaye cyane ko hari n’undi mubare w’ababa babukora ariko batibaruje ndetse n’abava mu Ntara zitandukanye ari cyo kibagenza mu Mujyi wa Kigali.
Yasabye abagore gukora ibishoboka byose bagaharanira gutanga uburere bwiza ku bana babo nk’inshingano z’ibanze z’ababyeyi barerera igihugu.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza, Urujeni Martine, yavuze ko nubwo bimeze bityo ariko igiteye inkeke ari uburyo abagore baba bahangayikishijwe no kuba indaya zibatwarira abagabo aho kurebera hamwe icyagabanya uwo murindi.
Ati “Usanga twebwe nka ba mutimawurugo, icyo tuba turira ari ukuba badutwarira abagabo, ugasanga nicyo turiho twivugira ngo indaya zatumaze ziri kutujyanira abagabo nk’aho ari impinja zitagira ubwenge baba batwaye…Ibyo turabibona kandi ni natwe twakavuze tuti ‘hari ikibazo nyamuneka nimutabare.”
Yavuze ko umwana wabyawe n’indaya na we bimukururira mu buzima bwo mu muhanda bigendanye n’ubuzima bubi babamo no kutitabwaho.
Ati “N’abana nibo ba marine (abana bo mu muhanda) dufite hariya, iyo amaze kuba indaya akagira akazu k’icyumba kimwe, iyo ba bagabo baje, akana k’agakobwa yabyaye kuko nta handi aba afite akaraza arakabwira ati ba ugiye gutembera mbanze nshake ibirayi. Iyo amusohoye mu nzu nibwo wa mwana ajya ku muhanda.”
Yavuze uburyo aba bana bagirwaho ingaruka no kuba barabyawe n’aba bagore basa n’ababa batiteguye kubyara, yifashishije urugero rw’umwe mu bafite abana bagera kuri 13 kandi badahuje ba se ariko ugasanga atitaye ku burere bwabo.
Yavuze ko kimwe mu bitera ubwiyongere bw’indaya muri Kigali ari uko hari n’abakoresha abana mu kazi ko mu rugo babona batangiye kugira imyitwarire mibi nk’aho yamuhwituye ahubwo akamwirukana agahamagaza undi mwana mu cyaro.
Yasabye abagize Urugaga rw’Abagore rushamikiye ku Muryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Gasabo, guhindura uburyo bwo kugaragaza ibitangenda neza birinda guhishira ikibi.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Urujeni Martine, yagaragaje impungenge ku mibereho y’abana babyarwa n’abakora uburaya
Komiseri ushinzwe uburinganire mu muryango FPR Inkotanyi ku rwego rw’igihugu, Havugimana Francine

SRC : IGIHE