Nyuma y’amatora y’abadepite yabaye tariki 1 Ugushyingo muri Israel, Perezida w’icyo gihugu Isaac Herzog yemereye Benjamin Netanyahu w’ishyaka ryabonye ubwiganze mu Nteko gushyiraho Guverinoma nshya.
Netanyahu wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Israel yahawe amasaha 42 yo kuba yashyizeho Guverinoma nshya azaba akuriye.
Yavuze ko umwanya wa Minisitiri w’Intebe agiye gusubiramo azawukoresha akorera abaturage bose ba Israel.

Netanyahu n’ishyaka rye Likud ndetse n’andi mashyaka biyunze bagarutse ku butegetsi nyuma y’imyaka ine yabayemo ibibazo bya politiki byatumye icyo gihugu kigiramo amatora inshuro eshanu.
Nubwo Netanyahu asubiye ku butegetsi, aracyakurikiranywe n’inkiko ku byaha bya ruswa.
Mu Nteko Ishinga Amategeko y’abadepite 120, Netanyahu afite abadepite 64 bamushyigikiye ari nabyo bimuha amahirwe yo gushyiraho Guverinoma.
Netanyahu w’imyaka 73 yabaye Minisitiri w’Intebe wa Israel guhera mu 1996 kugeza mu 1999, yongera guhera mu 2009 kugeza mu 2021.