Itsinda ry’abapolisi 180 b’u Rwanda babiherewe amahugurwa ryahagurutse ku Kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali, ryerekeza mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Centrafrique, MINUSCA.
Iri tsinda ryoherejwe ku nshuro ya mbere mu butumwa bwa MINUSCA rizakorera ahitwa Bangassou, muri kilometero 727 uturutse mu murwa mukuru Bangui.
Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya Iterabwoba, CP Costa Habyara, yifurije aba bapolisi kugerayo amahoro no kuzasohoza neza inshingano zibajyanye.
Iri tsinda rya RWAFPU-3 niryo ryoherejwe bwa mbere mu butumwa bw’umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro mu gace ka Bangassou, aho bazaba bafite inshingano zitandukanye zirimo no kurinda abaturage b’abasivili.
Mu mpanuro bahawe ku wa Kabiri n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa, DIGP Felix Namuhoranye, yabasabye kuzitwara neza mu kazi bagahesha isura nziza igihugu kibatumye, bakaba intangarugero mu kazi bazaba bashinzwe.
Iri ni itsinda rya kane ryoherejwe muri Repubulika ya Centrafrique, nyuma y’andi atatu yari asanzweyo agizwe n’abapolisi 460 bose hamwe.
CP Costa Habyara yabifurije kugerayo amahoro


Aba bapolisi bagiye n’indege ya RwandAir
