Ni Karibu Mutama! Murakaza neza! Iyi ni yo ntero n’inyikirizo mu Kayanza no mu Kirundo, ugikandagiza ikirenge mu Burundi, igihugu cyatuwe intwari Ntare I Kivimira Savuyimba Semunganzashamba Rushatsi Cambarantama. Urukumbuzi n’akanyamuneza ni byose hagati y’Abanyarwanda n’Abarundi bari bamaze imyaka irindwi badasurana kubera imipaka yari ifunze.
Urujya n’uruza rw’abanya-Kigali bajyaga gusoreza icyumweru ku mucanga wa Tanganyika rwari rumaze igihe rwarabangamiwe bikomeye n’ibibazo bya politike byari byaratumye imipaka y’u Rwanda n’u Burundi ifungwa kuva mu 2015.
Inshuti n’abavandimwe bari baratanye batanganye. Icyakora, nyuma y’ibiganiro hagati y’abayobozi b’ibihugu byombi ndetse n’ubu bigikomeje, mu minsi ishize imipaka yarongeye iba nyabagendwa, ab’inkwakuzi bongeye kuryoherwa n’ubuzima mu bihugu byombi.
Mu mpera z’Ukwakira 2022 nibwo Leta y’u Burundi yatangaje ko yafunguye imipaka yose iyihuza n’ibindi bihugu harimo n’iyihuza n’u Rwanda, yari imaze igihe ifunze nyuma y’agatotsi kaje mu mubano w’ibihugu byombi.
Ni inkuru yanyuze amatwi ya benshi mu Barundi n’Abanyarwanda bari banyotewe no gusubukura imigenderanire, nyuma y’uko ibihugu byombi birebanye ay’ingwe guhera mu 2015.
Ibintu byatangiye kujya mu buryo nyuma y’aho Perezida Evariste Ndayishimiye agiriye ku butegetsi mu 2020, hagatangira ibiganiro bigamije kunagura umubano.
Muri Werurwe 2020 ubwo icyorezo cya Covid-19 cyakazaga umurego, u Rwanda rwahise ruhagarika urujya n’uruza hagati y’impande zombi.
Ku wa 7 Werurwe 2022, Leta y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo gukomorera urujya n’uruza rw’abantu ku mipaka yarwo yo ku butaka, ariko u Burundi ntabwo bwahise bufungura uruhande rwabwo.
Mu rwego rwo kureba uko imigenderanire ihagaze hagati y’ibihugu byombi, umunyamakuru wa IGIHE yakoze urugendo ruva i Kigali rwerekeza i Bujumbura.
Ni urugendo ubusanzwe unyuze ku mupaka wa Nemba i Bugesera, bigutwara amasaha atanu ngo ube ugeze i Bujumbura.
Ukigera ku mupaka, ntabwo ari nk’ibisanzwe kuko ubona ko gahunda zitarasubira ku murongo neza. Abatanga serivise zo kuvunja biracyabagora, si ibintu byagutungura kugerayo ukeneye umubare runaka w’amafaranga ugasanga ntayo bafite.
Ibijyanye na Mobile Money nabyo ku mupaka ntibyagutungura gusanga umukozi ushinzwe kubitsa cyangwa kubikuriza abantu amafaranga atakoze bikagusubiza i Nyamata kuyashaka.
Ku rundi ruhande ni ko inzego zishinzwe umutekano ziba zicunga buri ntambwe y’ushaka kujya i Burundi ngo barebe ko yujuje ibisabwa, yambuke nta kibazo afite.
Uko ab’i Rwanda baba bacunga ko wambuka wujuje ibisabwa niko n’ab’i Burundi bigenda. Ikindi ni uko mbere yo kwerekeza ku mupaka usabwa kuba ufite 15$ yo kwipimisha Covid-19 utari bwishyure mu mafaranga y’u Rwanda [Frw] cyangwa amafaranga y’u Burundi [FBu].
Ucyambuka werekeza i Bujumbura, ubwoba buba ari bwinshi bitewe n’umwuka wari umaze igihe utameze neza. Usanga abaturage b’u Burundi batangarira kuba hari imodoka yambaye ibirango byo mu Rwanda iri kugenda.
Gusa nta mugambi mubisha ubirimo kuko usanga bafitiye urugwiro abanyarwanda ndetse n’iyo ugize aho uhagarara usanga bashaka ko muganira ngo bakumare ubwoba.
Ibi niko byangendekeye ubwo nari ngeze mu Kayanza, mva mu modoka ninjira muri kamwe mu kabari kaho, icyaka cyari kinyishe numva nshaka kugotomera ku cyengwa cya BRARUDI.
Mu gihe ninjiraga mu kabari n’abo twari kumwe, nahasanze abagabo batatu bari gusangira bahita batera intambwe yo kundamutsa bambwira ko bishimiye kongera kubona Abanyarwanda bagenderera igihugu cyabo.
Umwe muri bo yagize ati “Nubwo ibibazo bimaze iminsi hagati y’ibihugu byombi, mwumve nta kibazo mufite, mwumve mutekanye. Muhumure rwose nta we uri bubakoreho.”
Nubwo nta wari wankozeho kuva nava i Kigali, aba bagabo babaye nk’abandema agatima kuko numvaga ntatuje, nahoraga nibaza ko wasanga hari ikiri bumbeho wenda ntazi.
Mu muhanda nahuye na bariyeri nyinshi ariko nta n’imwe yigeze iduhagarika ngo wenda banatubaze ibyangombwa.
Bitewe nuko nari nahagurutse ku mupaka hafi saa cyenda z’amanywa, amasaha y’ijoro yaje kumfatira mu nzira, ubwoba bwongera kuzamuka.
Aha nibazaga ko wenda noneho mu ijoro biba bigoye, gusa nasanze atariko biri kuko isaha hafi n’igice nagenze ari mu ijoro ntaragera i Bujumbura nta wigeze ampagarika mu nzira.
Nkigera i Bujumbura, nahise ntangira gushaka aho kurara, mu buryo bw’umutekano usesuye nazengurutse hoteli eshatu ku mahitamo yanjye mbona imwe yo kuraramo.
Ahagana saa tatu zishyira saa yine z’ijoro nibwo nari maze gushyira ibikapu muri hoteli, icyakora nk’umunyamujyi sinari kuryama ntarebye uko Bujumbura ya nijoro iba imeze.
Si henshi baba bari gukora mu masaha y’ijoro, icyakora uwo twari kumwe uhamenyereye yambwiye ko ahitwa Beirut ariho haba hakubise huzuye ku wa Kabiri.
Ninjiye Beirut, aka ni akabari, mpicira icyaka naniyumvira umuziki mwiza. Nyuma y’iminota nka 45 umuriro waje kugenda muri Bujumbura hafi ya yose bambwira ko bigoye ko hongera kwaka.
Ikibazo cy’ibura ry’umuriro i Bujumbura kimaze kumenyerwa muri iyi minsi ku buryo no mu gufata hoteli babanza kukubwira guhitamo igira moteli, ku buryo biborohera gucana iyo umuriro wagiye.
Ijoro ryanjye rya mbere i Bujumbura ni uko ryije ariko mu nkuru zacu zitaha turakomeza kugenda tuganira ku buzima bw’i Burundi.
Ku mupaka twasanzeyo ibiganiro by’abayobozi bo mu bihugu byombi
Ku mupaka ukigera mu Bugesera
Imipaka yongeye gufunguka

Abarundi bari kugenderera u Rwanda nta nkomyi

Abanyarwanda bari bakumburanye n’Abarundi

Urujya n’uruza rwongeye kuvuka ku mupaka
I Burundi ni amahoro umutekano waragarutse
Ubucuruzi bwo gutwara abantu mu modoka rusange burakomeje
Twerekeje mu Kirundo mu Mujyi
Abaturage b’i Burundi ku mugoroba baba bari kunyuranamo buri wese ashakisha imibereho
Ababyeyi b’i Burundi ku mugoroba bavuye gushaka imibereho
Sosiyete ya Lumitel iri mu z’itumanaho zikomeye i Burundi
Imihanda y’i Burundi bari kuyikora, bihabanye no mu myaka ishize umuhanda ugera i Bujumbura usigaye uri nyabagendwa
Ku muhanda abaturage ubona ko bitabiriye ubuhinzi cyane cyane ubw’ibitoki
U Burundi nabwo bugizwe n’imisozi itari mike

Mu nzira werekeza i Bujumbura uca ku dusanteri twinshi
Utuzu tuberamo inama z’ishyaka rya CNDD-FDD ku muhanda tuba ari twinshi
Abashinzwe umutekano ubanyuraho wigendera, ntawe ugira icyo akubaza
Amadarapo y’u Burundi ni menshi ku muhanda werekeza i Bujumbura
Rimwe na rimwe bagusaba kubasunikira urugendo
Urwenya rw’abamotari ni urwa hose
U Burundi buri gukora umuhanda ugera Bujumbura, ku buryo n’aho wangiritse usanga bari kuwusubiramo neza
Ubuhinzi n’ubucuruzi ni ibintu abaturage b’i Burundi bumva cyane
Uburyo bwo gutwara imizigo bwifashishwa harimo n’amagare
Taxis zitwara abagenzi ziba zinyuranamo mu muhanda uva ku mupaka werekeza i Bujumbura
Karibu i Ngozi
Abamotari batera urwenya i Ngozi
I Ngozi ni umujyi ushyushye
Abakaraza b’i Burundi baba batumiwe mu birori binyuranye

Izi moto zifashishwa cyane mu gutwara abagenzi i Ngozi



Abaturage baba ari benshi ku muhanda no mu dusanteri tunyuranye


Abanyeshuri bavuye ku ishuri
Urubyiruko rurangwa no guhura bagatera urwenya
Abanyonzi ni bamwe mu biyambazwa mu gutwara abantu n’ibintu mu Burundi




Kirundo ni umwe mu mijyi ishyushye

Abamotari bashakisha ubuzima i Kirundo


I Bujumbura twahageze bwije, aha ni ku cyicaro cya CNDD FDD ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi


Ntiwagera i Bujumbura ngo ubure kujya kwica icyaka, aha twari twasohokeye ahitwa Beirut twumva umuziki wa Chance na Bravo bazwiho ubuhanga mu gusubiramo indirimbo z’abandi
Photo: Igihe