Gicumbi: Uwacukuraga umucanga muri ruhurura yagwiriwe n’ibitaka arapfa

admin
1 Min Read

Umugabo witwa Itangishatse Jean Baptiste wacukuraga umucanga aho imvura yatenguye muri ruhurura, ibitaka byamuguyeho ari byinshi abura umwuka ahita apfa.

Ibi byabereye mu mudugudu wa Mucyeri, Akagari ka Nyarutarama, mu murenge wa Byumba kuri uyu wa 4 Ugushyingo 2022.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Byumba busaba abaturage kwirinda gucukura ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Byumba Ngezahumuremyi Theoneste, aganira na IGIHE yagize ati “Abaturage turabasaba gucukura umucanga ahantu babona ko bitabaviramo urupfu”.

Yakomeje avuga ko Itangishatse asize umugore n’abana babiri, agasaba abaturage ko bakorera ubucukuzi ahantu hemewe, atari ukujya muri ruhurura kandi bakazirikana guca imirwanyasuri kuko bigaragara ko ahatengutse byatewe n’imvura nyinshi.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *