Ni amakuru atangazwa na bamwe mu bavuzi gakondo batigeze bishimira na gato uburyo MINISANTE yabatereranye mu kibazo bakomeje kuyigezaho kenshi, ko yabafasha gukurikirana uwitwa Nyirahabineza Gereturde, wayoboraga urugaga rwabo bakuyeho icyizere mu mezi arindwi ashize, muri kino gihe bikavugwa ko yaba amaze ukwezi aburiwe irengero, nyuma yo kumenya ko RIB yamaze kumenya amakuru yose agendanye n’ubujura ashinjwa n’ abagize urugaga rw’abavuzi gakondo “AGA Rwanda Network”.
Tariki ya 08 Werurwe 2022, abavuzi gakondo bibumbiye muri AGA Rwanda Network mu nteko rusange bakoze, hafi ya bose bashinje Nyirahabinza Gereturde gucamo ibice abanyamuryango, kunyereza umutungo, guhindura ibirango by’umuryango n’ibindi byinshi, maze banzura bavuga ko bamukuyeho icyizere, asimburwa n’uwari umwungirije Uwimana Beatha, nyamara ngo Minisante ntiyigeze ishyigikira komite yari imaze gutorwa kubera ko bamwe ngo mu bakozi ba Minisante barimo uwitwa Joel na Coloneille bakomeje gukorana na Nyirahabineza Gereturde kandi ngo ku mugaragaro.
Umwe mu bayobozi b’urugaga mu Ntara y’Amajyepfo wasabye kudatangarizwa amazina ye, agira ati “
Nyirahabineza yahemukiye urugaga cyane kuko yihaye ububasha bwo kwirukana bagenzi be batoranywe muri komite yo muri 2019, bityo ahitamo gukora wenyine ariyo mpamvu Inteko rusange yahisemo kumukuraho icyizere. Gusa tubabazwa n’uko twahayeRaporo Minisante ku byakozwe byose biza no kugaragazwa n’inama Minisante yakoresheje kuwa 19 Kanama 2022 ikaza gushimangira ko Gereturde ariwe muyobozi uzwi mu rugaga ititaye na gato ku birego ashinjwa na bagenzi be.”

Uretse uyu muvuzi gakondo wo mu ntara y’amajyepfo, hari n’ undi wo mu Ntara y’i Burasirazuba uvuga ko nyuma y’uko Minisante igaragaje ko ititaye ku bibazo abavuzi gakondo bayigaragarije kenshi, ko Nyirahabineza yabanyerereje umutungo, ngo bashatse uburyo begeranya ibirego byose babigeza kui RIB.
Nyirahabineza ngo yamaze kumenye ko bitazamworohera ahitamo kutazongera kuboneka, akavuga ko bafite amakuru y’uko yaba yaramaze guhunga.
Agira ati “turasaba dukomeje ko RIB yadufasha gukurikirana uwahoze ari umuyobozi wacu Nyirahabineza Gereturde kugira ngo aryozwe umutungo w’urugaga yanyereje.
Turifuza ko anakurikiranwa kandi no kubujura yakoze, ubwo yakaga amafaranga atagira ingano abavuzi gakondo, avuga ko agiye guha Perezida wa Repubulika inka no gukoresha umunsi Nyafurika w’abuvuzi gakondo kandi atarabifitiye ububasha nk’umuntu wirukanwe, bituma arenga miliyoni icyenda yakusanyije ayarya yose ntawumenye icyo ayakoresheje.”
Amakuru agera ku kinyamakuru igisabo na avuga ko Nyirahabineza Gereturde yaba yari amaze igihe ahamagazwa na RIB kugira ngo yisobanure ku byo aregwa na bagenzi be, yanga kwitaba mu gihe yabonaga ko bishobora kumugiraho ingaruka, ariyo mpamvu ngo yahisemo gushaka uko yahunga igihugu, cyane ko abavuzi gakondo bamaze kurya karungu, bamwe bakavuga ko bagiye kwiyambaza Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, kugira ngo abagarurize imitungo yabo kuko Minisante ngo ntacyo yabibafasijemo.
Amakuru akomeza avuga ko Nyirahabineza yaba yarabanje guhungira mu Bugesera ku muvuzi gakondo uhakorera unazwi cyane ku ma radiyo, nyuma yaho ngo yakomereje urugendo i Musanze nabwo ku muvuzi gakondo wamunambyeho agakomeza kumushyigikira mu makosa yose ashijwamo n’abavuzi gakondo bamwirukanye.
Bene gutanga amakuru bakavuga ko Nyirahabineza muri kino gihe yaba ari i Musanze arigushakisha uburyo yakwambukira ku mupaka wa Cyanika agerageza guhungira mu Bugande, kugira ngo acike abavuzi gakondo na RIB.
Umwe mu bavuzi gakondo witabirye inama batumiwemo na Minisante kuwa 19 Nzeri 2022, avuga ko batangajwe n’ibyabaye muri iyo ama bisa ngo n’iterabwoba.
Agira ati “Minisante yadutumyeho tuzi ko igiye kudufasha gukemura ikibazo twakomeje kuyigezaho cyo kubangamirwa na Nyirahabineza, nyamara twagezeyo duhita duhabwa amabaruwa avuga ko Nyirahabineza Gereturde ariwe muyobozi wurugaga, noneho dutungurwa no kumva ko uwari umwungirije, ariwe Uwimana beatha ngo ahagaritswe by’agateganyo, banadutegeka kutazongera kuvugana n’itangazamakuru.”
Uyu muganga uvugana agahinda yatewe n’isenyuka ry’ Ihuriro yagizemo uruhare mu ishingwa ryarwo muri 2012, asoza yibaza impamvu umuntu umwe nka Nyirahabineza yasenya ihuriro ry’abavuzi gakondo barenga ibihumbi bitatu, Leta ihagarariwe na Minisante ntigire icyo ibikoraho.

Mu gushaka kumenya ibivugwa n’aba bavuzi gakondo ko Rib yaba iri gushakisha koko Nyirahabineza wayoboraga AG Rwanda NetWork, yaba yaratorotse ubutabera ariko Umuvugizi wa Rib Dr Murangira Thierry ntiyabasha gufata Telefoni n’ubutumwa bwanditse twamuhaye ntiyabasha kubusubiza.
Ikinyamakuru igisabo cyahamagaye Madame Nyirahabineza Gereturde ngo cyumve ko yaba ari ku murongo wa Telefoni. inshuro ebyiri yahamagawe yacagamo ariko ntihagira uyitaba.
Ikinyamakuru igisabo kandi cyahamagaye Ministiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije ngo atubwire aho bageze bakemura ikibazo cy’abavuzi gakondo, atubwira ko ari mu nama, ariko twongeye kumuhamagara ntiyabasha kuyifata.

Ni nako byagenze ku Umunyamabanga wa Leta Dr Mpunga Thacisse n’umuvugizi wa Minisante Julier Mahoro Niyingabira, bose ntibabashije gufata telefoni, tukazakomeza kubakurikirana iyi nkuru.
Ikibazo cy’abavuzi gakondo kimaze igihe kivugwa. Benshi muri bo bakavuga ko batereranwe n’ababishinzwe.
Abavuzi gakondo bakavuga ko batumva uburyo bamaze amezi arenga abiri nta gikorwa na kimwe kibahuza kibaho. Ibyo nibyo bituma, bikoma cyane Minisante yabahagaritse, ariko ngo Nyirahabineza mbere y’uko aburirwa irengero yaba yari yatangiye gutera ubwoba abo yumvise bose ko bamutangaho amakuru y’ibyo y’ibyo ashinjwa.


