Umwe mu barezi bashimiwe na guverinoma y’ u Rwanda kuri uyu munsi mpuzamahanga wa mwarimu, Nshimiyimana Eustache wigisha ku kigo cya Sainte Anne Primary School giherereye i Rukomo mu Karere ka Nyagatare, avuga ko kugira ngo abigereho abikesha gukunda akazi, gukunda abo arera, kugisha inama no kwigisha agendeye ku nteganyanyigisho yateguwe na Leta kugira ngo abana bahabwe amasomo uko bikwiye.
Aganira n’itangazamakuru nyuma yo guhabwa igihembo cya moto nk’umwe mu barimu 5 babaye Indashyikirwa, yagaragaje inzira yanyuzemo kugira ngo abigereho.
Avuga ko amarushanwa yayahereye ku ishuri akoraho agirirwa ikizere na bagenzi be, ku murenge yitwara neza, akarere n’intara akomeza kuba uwa mbere,kugeza ubwo ageze kurwego rw’igihugu.
Akomeza avuga ko kuba muri ba tanub’indashyikirwa bimushimishije , bikaba binamuhaye imbaraga zigiye gutuma akomeza gukora atikoresheje ari nako agira inama bagenzi be basangiye umwuga wo kurera kurangwa n’umurava mukazi kabo ka buri munsi kugira ngo abo barera barangwe no gutsinda amasomo abategurira kuzigirira akamaro n’igihugu muri rusange.

Agira ati “Biranshimishije cyane kuba mpawe iki gihembo nk’umwarimu w’indashyikirwa ku rwego rw’igihugu. Umwuga w’uburezi ndawukunda, nkawukorana ishyaka nkanawukundisha n’abandi. Iki gihembo kandi kirashimishije kuko kije cyunganira umushahara mpembwa buri kwezi.
Kuba nakoreshaga amaguru njya ku ishuri bikantwara iminota 20, ubu bizajya binsaba iminota itagera no kuri itanu(5) bityo ndusheho gutanga umusaruro mubyo nkora.”

Umuyobozi w’ishuri rya sainte Anne primary school , Soeur Lucie Nyirahakizimana waherekeje umwarimu we mu muhango wo kwakira igihembo, yishimira ko umuhate n’imikoranire myiza ishuri ayoboye rifitanye n’abarezi ndetse n’abarerwa bitanga umusaruro bikagaragazwa no kuba begukana igihembo ku rwego rw’igihugu.
Agira ati “kugira ngo ibi byose tubigereho ni uko dukorera hamwe, tukungurana ibitekerezo,tugafasha abarimu tubaha ibikoresho byose bikenewe kugirango inshingano zabo babashe kuzigeraho, tukabaha ubujyanama n’ibindi byose byatuma umwarimu asohoza inshingano ze.”

Saint anne ni ishuri riherereye mu karere ka nyagatare rikaba rifite icyiciro cy’amashuri y’incuke n’abanza. Ryakira abanyeshuri b’ibitsina byombi kuri ubu rikaba rifite abanyeshuri basaga 400.
Uyu mwarimu yahembwe kuri uyu wa 2 Ugushyingo 2022, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’ umwarimu. Ni umunsi wizihirijwe kuri BK ARENA ku rwego rw’igihugu.
Ukaba wari ufite insanganyamatsiko igira iti “Umwarimu, ishingiro ry’impinduka nziza mu burezi.”
Yanditswe na Turatsinze Emmanuel