Amakuru dukesha Urwego rw’igihugu rw’abikorera mu bukerugendo(RCOT) ni avuga ko nk’uko bisanzwe bikorwa buri mwaka haba hateganjijwe icyumweru cy’ubukerarugendo kuva kuwa 26 Ugushyingo kugeza kuwa 03 Ukuboza 2022 ku nsanganyamatsiko igira iti “Kurushaho guhanga udushya hagamijwe kongera ingendo hagati y’ abanyafurika nk’ishingiro yo kuzahura ibikorwa by’Ubukerugendo
Itangazo ryasowe na RCOT rikomeza rivuga ko mu gutegura igikorwa, hagamijwe gukomeza kuzahura ibikorwa by’ubukerarugendo byashegeshwe n’ingorane z’icyorezo cya Covid-19, RTW 2022 ikazahuriza hamwe abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi bikomeye muri Afurika, hagamijwe ahanini no kungurana inama ku ngamba zakoreshwa kugira ngo harebwe uko ubukerarugendo n’imigenderanire byazahura ubukungu bw’ibihugu, ukudaheza, gukora mu buryo burambye, kunoza imikorere, guhanga udushya no guhuza abafatanyabikorwa mu kwakira no gutwara ba mukerarugendo ku mugabane wa Afurika no hanze yawo.
Muri rusange,bakavuga ko igikorwa kigamije kuzahururiza hamwe abashyitsi bagera ku 2000.
Ikindi bavuga ni uko mu bizaranga uyu mwaka mu gutangiza hazaba harimo Irushanwa ry’Amafoto rizatangira kuwa 15 kugeza kuwa 27 Ugushyingo irushanwa ryiswe“Rwanda in a Traveler’s Lens“ U Rwanda mu Ndorerwamo y’Umugenzi.
Ni igikorwa bigamije gufasha abarushanwa gufata amafoto meza n’abavuga inkuru kwerekana ubushobozi bwabo mu kwerekana ibyiza binyuranye bigaragara mu bukerarugendo bukorerwa mu Rwanda.
Icyumweru cy’ubukerarugendo kizakomereza ku gikorwa cyo kumurika imideri ku itariki ya 26 n’iya 27 Ugishyingo, umukino wa Golf wiswe “Golf for Conservation event” umukino wa Golf ugamije kubungabunga ibidukikije ukazaba ku itariki ya 27 Ugushyingo. Uyu mukino uzahuza abacuruzi bakomeye bo mu karere n’abafatanyabikorwa mu bucuruzi, ukazabera ku Kibuga cya Golf cya Kigali hagamijwe guhuza ubukerarugendo bushingiye kuri siporo no kubungabunga ibidukikije.
Hazabaho kandi icyumweru cy’Amaresitora giteganyijwe kuzaba guhera kuwa 25 Ugushyingo kugeza ku itariki ya 3 Ukuboza. Igikorwanacyo kizaba kigamije guteza imbere umwuga wo guteka aho abantu bazagira amahirwe yo kunyurwa n’ibiryo bibaryohera byatetswe n’abahanga banyuranye mu ma Resitora bakunda ku biciro byagabanyijwe.
Nk’uko byagenze mu mwaka ushize, Imurikabikorwa riteganyijwe kuzaba ku itariki ya 1 kugeza kuya 3 Ukuboza rikazitabirwa n’ abamurika ibikorwa by’umukerarugendo barenga 200 bo mu Rwanda no ku mugabane wa Afurika ndetse n’abazasura barenga 1000. Iryo murikabikorwa rizabera muri Camp Kigali. Iki gikorwa cy’iminsi itatu kizaberamo kandi ibindi bikorwa birimo imikino gakondo n’imyidagaduro.
Inama Nyafurika y’Ubukerarugendo y’iminsi 2 iteganyijwe kuzabera kuri Hoteli Serena ya Kigali guhera ku itariki ya 1 kugeza ku ya 2 Ukuboza. Ikazitabirwa n’Abashyitsi bakomeye baturutse ku mugabane wa Afurika, bazaganira ku ngingo z’ingirakamaro zirimo icyerekezo n’inzitizi ubu zibangamira ishoramari ku mugabane w’Afrika.
Gusangira no Gushimira indashyikirwa mu Bukerarugendo bizasozwa ku itariki ya 3 Ukuboza.Hazaba umwanya wo kwishima, gusabana, gushimira abafatanyabikorwa banyuranye n’abafite ibikorwa by’ubukerarugendo babaye indashyikirwa. Mbere yaho abashoramari baturutse mu mahanga n’abandi bakeneye kumenya u Rwanda bazagira Urugendo rwo kwerekwa ibyiza bitatse u Rwanda kuva ku itariki ya 27 kugera kuri 30 Ugushyingo kugirango babimenye kandi babishyire muri gahunda yo kubimenyekanisha.

Mu ijambo yavuze mbere yo gutangiza iki cyumweru, Bwana Frank Gisha Mugisha, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Abikorera mu Bukerarugendo, yagize ati: ” Icyumweru cy’Ubukerarugendo ni imwe mu ngamba zigamije kuzahura urwego rwacu rw’ubukerarugendo, guha umwanya abafatanyabikorwa kugirango bamenyekanishe ibikorwa byabo no kongera imikoranire irushaho kongera amahirwe mu bucuruzi.
Uru rwego rwashinzwe mu mwaka wa 2006. Rushinzwe guteza imbere no guhagararira inyungu zose z’Abikorera mu Bukerarugendo mu Rwanda binyuze mu kubahagararira,kubakorera ubuvugizi, kubahugura no kubashakira amahirwe mu bucuruzi.
NIYONKURU Edouardigisabo.rw/