Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu murenge wa Kagarama hari byinshi bishimira byagezweho

admin
4 Min Read

Mu nteko rusange y’Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bo mu murenge wa Kagarama yabaye kuri iki cyumweru tariki ya 30 Ukwakira 2022, abayigize bakaba barishimiye ibyiza byagezweho mu myaka ibiri ishize, bityo bafata ingamba zo gukomeza kubisigasira kurushaho, hanafatwa ingamba zo myaka ibiri iri imbere.

Iyi n’Iteko rusange igenwa n’amategeko n’amahame y’umuryamgo wa FPR Inkotanyi y’uko buri myaka ibiri, abagize inteko rusange y’umuryngo mu murenge bahura bakungurana ibitekerezo ku bimaze kugerwaho bigendanye na gahunda za Leta, na cyane ko FPR ari Moteri y’igihugu iba igomba gukurikiranira hafi gahunda zose na Serivice zikorerwa Umuturage nko mu bukungu, imibereho myiza, ubutabera, ibikorwa remezo n’ibindi.

Bwana Safali Vincent Umunyamabanga w’Umuryango wa FPR Inkotanyi mu murenge wa Kagarama

Umunyamabanga w’Umuryango wa FPR Inkotanyi mu murenge wa Kagarama Safali Vincent, avuga ko ku birebana n’ibikorwa remezo hatunganyijwe imihanda irenga itatu hanubakwa inzu z’abatishoboye.

Agira ati “uretse n’imihanda imaze gutunganywa kandi mu buryo bugezweho mu murenge wacu, hanubakiwe abatishoboye, by’umwihariko mu gihe cya Covid 19 hakaba harakusanyijwe ibiribwa byashyikirijwe abasaga igihumbi na maganane (1,400) bari batabayeho neza muri ibyo bihe.

Ku birebana n’ikoranabuhanga,  Bwana Safali Vincent avuga ko bishimira uburyo imisanzu y’abanyamuryango itangwa neza hifashishijwe uburyo bwa Intore Slution, bukaba ari uburyo bw’ikoranabuhanga bwifashishwa mu kwishyura imisanzu mu gihe umuntu yaba ategereye Banki asazwe akoresha.

Avuga kandi ko  Intore Slution, ari  uburyo bwiza  bwaje bumeze nk’igisubizo cyo kwifashisha kigezweho mu gutanga imisanzu y’umuryango ku buryo abasaga ibihumbi 8 babwifashishije kandi bigenda neza.

Ni muri urwo rwego asaba abanyamuryango kubwifashisha kenshi cyane ko nta gihombo na gito buteza abakira n’abatanga imisanzu y’umuryango.

Madame Uwamariya Console Umunyamuryango wa FPR mu murenge wa Kagarama

Ibitangazwa na Bwana Safali Vincent bishimangirwa na Madame UWANYIRIGIRA Consolee, umunyamuryango uvuga ko bashimishwa buri gihe n’ibikorwa by’umuryango wabo wa FPR bahisemo kkwibumbiramo,  we na bagenzi be bakaba ngo bakora ibishoboka byose,  kugira ngo barusheho kubera  abandi urugero rwiza muri byose bigendana na gahunda za Leta zose,  kugira ngo bakomeze babe ba NDEBEREHO.

Avuga ko mu gace batuyemo bakangurira buri gihe abantu,  gutanga umusanzu mu kwivuza, kurera abana babo neza babajyana mu ishuri ari nako babagaburira indyo yuzuye, mu urwego rwo kubarinda ko bahura n’igwingira cyangwa se izindi ndwara zibasira abana.

Emmanuel Rugambage Umuyobozi w’Umuryango wa FPR Inkotanyi mu murenge wa Kagarama

Umuyobozi w’Umuryango wa FPR INkotanyi mu murenge wa Kagarama, CHAIMAN Rugambage Emmanuel yishimira ko ingamba zose zagombaga kwitabwaho no gushyigikirwa muri iyi myaka ibiri ishize zabashije kugerwaho hafi ya zose,  bityo akizera ko n’izafashwe mu gihe cy’indi imyaka ibiri iri imbere batangiye,  nta kabuza nazo  zizasozwa neza uko bisanzwe Iterambere rigakomeza kuza ku Isonga.

Agira ati “ mu byukuri nta watinya kuvuga ko iyi imyaka ibiri ishize bitari byoroshye gusohoza no kugera ku ntego umuntu aba yiyemeje,  bitewe ahanini n’Icyorezo cya Covid 19.  cyakora nk’Intore twashatse ibisubizo ibyari byarateganyijwe byose bigerwaho nk’uko byavuzwe nabambanjirije.”

Bwana Rugambage Emmanuel,  avuga ko abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bagomba guharanira kenshi  kurangwa n’ibikorwa by’intangarugero by’umwihariko urubyiruko rugasabwa kwitabira kenshi gahunda n’ibikorwa by’Umuryango kugira ngo barusheho kumva inama z’ababyeyi babo, n’abandi bafite ubunararibonye bafite inshingano zo kubigisha no kubasobanurira byinshi bigendanye n’amahame y’umuryango.

Abagize Inteko rusange y’umuryango wa FPR Inkotanyi mu murenge wa Kagarama  bari bitabiriye ibikorwa by’Inteko yo kuri uya wa 30 Ukwakira  ari benshi.

 Byinshi  mubyo bunguranyeho ibitekerezo hari n’ibigendanye n’imisanzu y’abanyamuryango, ibyo ikoreshwa n’uburyo ikoreshwa, kuganira ku matora ari imbere, yaba ay’abagize Inteko ishinga Amategeko ndetse na ya  Perezida wa Repubulika, hano abanyamuryango bakaba barasabwe kuyitegura neza, kuzayitabira, no kuyagiramo uruhare ari benshi.

igisabo.rw/

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *