Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bo mu murenge wa Kanombe banyuzwe n’Iterambere rikomeje kugaragara iwabo

admin
6 Min Read

Ni nyuma y’uko abagize Inteko rusange y’Umuryango wa FPR Inkotanyi bo mu murenge wa Kanombe, kuri iki cyumweru Tariki ya 30 Ukwakira 2022,  bagejejweho Raporo y’ibyakozwe mu myaka ibiri ishize, maze bagasanga mu ubukungu, imihanda, amashanyarazi, amashuri, imibereho myiza n’ibindi byaragezweho ku gipimo cyo hejuru, bityo baniyemeza ko no mu myaka ibiri  iri imbere nabwo bizakomeza kugenda bityo ndetse bikanarushaho

Umuyobozi w’Umuryango wa FPR Inkotanyi mu murenge wa Kanombe Amoni Mutiganda,  avuga ku byagezweho by’Indashikirwa mu murenge wa Kanombe, avuga ko n’ubwo bitari byoroheye abanyarwarwanda muri iyi myaka ibiri ishize, bitewe ahanini n’icyorezo cya Covid 19 cyari cyashatse guhungabanya ubukungu n’imibereho by’abatuye isi muri rusange, mu murenge wa Kanombe ngo bakoze ibishoboka byose kugira ngo intego bari bihaye mu gihe cy’iyo myaka ibiri,  zisozwe neza kandi zigere ku musaruro wa ngombwa nk’uko byifuzwaga.

Amoni Mutiganda Umuyobozi w’Umuryango wa FPR Inkotanyi mu murenge wa Kanombe

Agira ati “ mu by’ukuri abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bakunze kurangwa n’ishyaka, kandi burya umugabo nyawe agaragarira aho rukomeye.

Ni muri urwo rwego twarwanyije   icyorezo cya Covid 19. Twabigezeho dushishikariza abantu bose  gukurikiza no kugendera kuri gahunda za Leta zashyizweho, zikaba zari  zigamije ahanini  gukumira no kurwanya icyo cyorezo.

Mu by’ukuri ibyo byose bigendanye n’inyigisho twarabikoze, ariko kandi tukabikora ari nako imirimo n’ibikorwa twiyemeje bikomeza  nk’uko  bisanzwe , ari nayo mpamvu mubona ko  iterambere riri kugaragara mu murenge wa Kanombe ari ryinshi, ku buryo wanakeka ko nta cyabaye.”

Bwana Amoni Mutiganda,  avuga ko muri Kanombe hubatswe imihanda ya kaburimbo cyane cyane iyinjira mu nsisiro z’abaturage cyangwa ihuza imidugudu n’iyindi, ikaba yaratunganyijwe neza  byose bigizwemo uruhare na ba nyiri ubwite ubwabo badategereje andi maboko yo hanze.

Uretse iyo mihanda  kandi iri kugaragaza iterambere ryihuse, Bwana Amoni Mutiganda, avuga ko  uburyo abantu bari  guhagurukira kunoza imiturire yabo, bagerageza kubaka amazu agezweho kandi akomeye, nabyo ngo biri mu bikomeje kugaragaza iterambere ryihuse mu murenge wa Kanombe.

Ikindi avuga ni uburyo abaturage bajijukiwe no kumenya akamaro ko gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza ndetse na Ejo heza, uburyo abana batsinze amasomo neza,  bakaba bari kwiga bashyizeho umwete nabyo ngo biragagaraza iterambere rigamije kurera abana babereye u Rwanda.

Nkurunziza Idrissa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanombe

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa kanombe Bwana Idrissa Nkurunziza,  avuga ko nk’Umuyobozi ukurikirana ibikorwa bya buri munsi by’Umurenge,  asanga ibyo umuryango wa FPR Inkotanyi mu murenge ayoboye, bari bahigiye kugeraho mu myaka ibiri ishize, byose byaragezweho ku gipimo cy’100% , bitewe ahanini n’ubufatanye ntagereranywa buhora buranga abaturage bo mu murege wa kanombe, bityo abasaba gukomeza gukora batikoresheje,  kugira ngo no mumyaka ibiri itaha,  iyo mihigo izakomeze ibe imihigo  kandi inakomeze yeswe,  ku gipimo gishimshije kuri buri wese.

Agira ati “Uretse n’ibikorwa by’iteramberere muri rusange, twavuga ko nk’imibereho myiza, ubutabera n’ibindi bigomba kuba intego ya buri munyanuryango wa FPR Inkotanyi, byose  byagezweho uko bikwriye.

Ni muri urwo rwego kandi kimwe n’ahandi hose mu gihugu, hanatowe inzego z’umuryango kuva mu Isibo kugera ku urwego rw’umurenge.

Kubigendanye n’amatora y’abanyamuryango,  ni ibintu nabyo bikwiriye kwishimirwa kubera ko abanyamuryango bahagarariwe mu bice byose, ari nabyo bituma iterambere muri Kanombe, rikomeje kwiyongera biturutse ahanini  ku muhate wa buri wese mu byo ashinzwe, gukorera hamwe no kugirana inama muri rusange.”

Bwana Idrissa Nkurunziza, asoza avuga ko Umurenge wa Kanombe wanagize umwihariko wo kwakira abaturage bimuwe mu manegeka yashoboraga kubakururira ingorane z’Ibiza n’imvura mu duce twa Kangondo ya mbere na Kangondo ya kabiri na Kibiraro mu Karere ka Gasabo, bakaba ngo barakiwe neza nabanyamuryango ba FPR Inkotanyi bahabwa ikaze muri Kanonbe aho batujwe muri Busanza mu mazu agendanye n’igihe.

Judith Katabarwa, ni umunyamuryango wa FPR Inkotanyi wo mu kagari ka Rubirizi,  murenge wa Kanombe.

 Avuga ko agendeye ku nama nziza n’imigabo n’imgambi bya FPR Inkotanyi, ari byo byamufashishije kwiteza imbere,  ku buryo mu kazi ke ka buri munsi yabashije gutura heza kandi neza, abana be  bose bakaba barize  mu mashuri meza, bityo agasaba abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bagenzi be  gukomeza gukora bashishikaye,  kugira ngo babone uburyo bwo gukomeza gushyigikira no gusegasira,  ibyagezweho byose bigamije iterambere ry’igihugu muri rusange.

Inteko rusange y’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi  mu murenge wa Kanombe, yaranzwe n’ibiganiro n’ubuhamya butandukanye bw’ibyiza umuryango wabagejejeho kandi ukomeje kubagezaho.

Nyuma y’ibyo abanyamuryango bose, bakaba barahurije ku umwanzuro wo kunyurwa n’ibyagezweho bigendanye n’Iterambere rikomeje kugerwaho mu gihugu no mu murenge wabo wa Kanombe muri rusange.

Umurenge wa kanombe wateguye ukanakoresha Inteko rusange y’umuryango wa FPR Inkotanyi kuri iki cyumweru cyo kuwa 30 Ukwakira 2022, ni umwe mu mirenge 10 igize Akarere ka kicukiro.

 Abanyamuryango ba FPR Inkoranyi muri uwo murenge n’abaturage muri rusanage, barangwa no gukorera hamwe kugira ngo bakomeze gusegasira ibyagezweho no guharanira iterambere ry’ibiri imbere nk’uko  Abayobozi bawo n’abaturange ubwabo babihamya.

 igisabo.rw/

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *