Ukraine igiye kujya ihabwa miliyari 1.5 € buri kwezi n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi

admin
2 Min Read

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) watangaje ko urimo gutegura uburyo buhoraho bwo gutera inkuga Ukraine, ku buryo nibura uzajya uyiha ikunga ya miliyari €1.5 buri kwezi.

Ni ikunga ihwanye na miliyari $1.46, yo gufasha icyo gihugu kongera kwiyubaka nyuma yo kugabwaho intambara ikomeye n‘u Burusiya.

Ni itambara imaze gusenya ibikorwa byinshi byaba ibya gisirikare, ingufu n’ibindi.

Perezida wa Komisiyo y’u Burayi, Ursula von der Leyen, kuri uyu wa Gatanu yavugiye mu nama y’abayobozi ba EU (European Council) i Bruxelles ko barimo kunoza neza iyi gahunda. Ni inama yatangiye ku wa 20 – 21 Ukwakira.

Yavuze ko Ukraine yari yasabye abaterankunga mpuzamahanga ko ikeneye inkunga mu bukungu bwayo ihoraho kadi yizewe.

Yakomeje ati “Ni ngombwa ko Ukraine igira uburyo buhoraho kandi buhamye bwo kubonamo amikoro. Ukraine itubwira ko ikeneye nibura hagati ya miliyari €3 na €4 buri kwezi kugira ngo ibashe kubona ubushobozi bwo gukora iby’ibanze.”

Ni amafaranga von der Leyen yavuze ko azatangwa n’Ubumwe bw’u Burayi, Leta zunze ubumwe za Amerika n’ibindi bgega by’imari.

Yakomeje ati “Bityo, ibiganiro byarebaga hagato ya miliyari €1-€1.5 zizava muri EU. Mu mwaka utaha uzatanga agera kuri miliyari €18 – amafaranga Ukraine ishobora gucungiraho.”

Ikiyamakuru Politico cyaherukaga gutangaza ko ibiganiro kuri iyi ngingo bigeze kure, guhera mu 2023.

Muri Gicurasi EU yagaragaje ubushake bwo guha Ukraine inkunga ya miliyari €9, ibihugu binyamuryango byemera miliyari esheshatu, ariko kuheza ubu hamaze gutangwa miliyari €1.

Leta ya Kyiv iheruka gutangaza ko nibura u mwaka utaha, icyuho mu ngengo y’imari kizaba kigeze kuri miliyari $3.5 ku kwezi, Leta zunze ubumwe za Amerika ziza kwemera gutanga miliyari $1.5 ku kwezi, busaba ibihugu by’ishuti gutanga umusanzu wabyo.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *