Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yahagaritse by’agateganyo impushya zose zatanzwe ku mikino y’amahirwe yifashisha imashini zijyamo ibiceri, zizwi nk’Ibiryabarezi.
Ni icyemezo gifashwe nyuma y’uko ku wa 20 Nzeri 2022, MINICOM yari yahaye abantu bose bafite iyi mikino yifashisha imashini zijyamo ibiceri, ukwezi kumwe, kugeza kuri uyu wa 20 Ukwakira, ngo babe bamaze kumenyekanisha ibikorwa byabo mu nyandiko.
MINICOM yavugaga ko kigamije gufasha mu kunoza politiki igenga imikorere y’imikimo y’amahirwe mu Rwanda.
Ukwezi kwari kwatanzwe kuzuye iyi mikino ihita ihagarikwa.
Hari amakuru ko muri iryo barura, minisiteri yasanze hari umubare munini cyane w’izi mashini ziri hirya no hino mu baturage, zikoreshwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Kugeza kuri uyu wa Gatatu Minicom yari imaze gufata imashini z’imikino y’amahirwe 174 zidafite impushya zo gukora n’ibindi byuma 1000 byagombaga guteranywa bikavamo izo mashini.
MINICOM isobanura ko yasanze hari benshi bakoresha izo mashini nta mpushya bafite abandi bakaba barazishyize aho zitagenewe nko mu ngo n’ahandi.
Itangazo MINICOM yasohoye kuri uyu wa Kane rigira riti “Mu rwego rwo kunoza imikorere y’ibikorwa by’imikino y’amahirwe mu Rwanda, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) iramenyesha abantu bose ko impushya zatanzwe ku mikino y’amahirwe ikinwa hakoreshejwe imashini zijyamo ibiceri, zihagaritswe by’agateganyo kugeza hatanzwe andi mabwiriza mashya.”
Uretse iyi mikino y’imashini zijyamo ibiceri, ku wa 11 Kanama 2022, MINICOM yatangangaje ko gutanga uruhushya ku bikorwa by’imikino y’amahirwe bibaye bihagaritswe by’agateganyo, kugeza hatanzwe amabwiriza mashya.
Izi mashini zahagaritswe mu mikino y’amahirwe mu Rwanda