Amezi agiye gushira ari abiri, imwe mu ma Sosiyete isanzwe itwara abagenzi berekeza mu Ntara y’Amajyepfo Volcano Express yemerewe gukorera no mu mujyi wa Kigali, ibyakiranwe na yombi n’abagenzi, muri kino gihe bakaba bayishimira ko hari byinshi imaze gukemura kuko imirongo n’imivundo yagabanutse muri za Gare no ku byapa bitandukanye.
Mu minsi mike ishize ikinyamakuru Igisabo cyanyarukiye muri Gare ya Nyabugogo, iyo mu Mujyi ndetse ni iya Remera, kigamije kureba aho ikibazo cy’imirongo n’imibyigano bigeze muri kino gihe, nyuma y’uko Leta y’u Rwanda yongereye umubare w’ibigo bitwara abagenzi birimo Volcano Express.
Mu gushaka kumenya byimbitse uko abagenzi bari guhabwa Serivise mu buryo butandukanye n’ubwari busanzwe ibigo bitariyongera, twegereye bamwe mu bagenzi berekezaga i Remera mu modoka za Volcano Express baciye Kinamba kacyiru, uwitwa Chantal Niyomuhoza atubwira ko yishimira cyane uburyo Volcano Express iri kubatwara mu buryo bwiza, kandi ko kuza gukorera mu muyi wa Kigali kwayo, byagabanyije mu buryo bugaragara umuvundo n’imirongo byaterwaga no kubura imodoka, cyane cyane mu gitondo ndetse na nimugoroba.

Agira ati “ iki ni igikorwa cyiza Leta y’u Rwanda yadukoreye kuba yarongereye umubare w’ibigo bitwara abagenzi, by’umwihariko ikatuzaniramo iyi Volcano Express isanzwe ifite uburambe bwo gutwara abagenzi mu Ntara y’Amajyepfo mu buryo bwa kinyamwuga.”
Uyu mutegarugori bigaragara ko akiri muto mu myaka, avuga ko yize muri Kaminuza y’u Rwabda i Huye, kandi ngo mu myaka yose yahamaze yagendaga mu modoka za Volcano zonyine, we na bagenzi be bakaba baratwarwaga neza bakanahabwa Service zose bifuzaga, zirimo kohereza no kohererezwa ubutumwa, Volcano Express ikabatumikira uko babyifuza.
Avuga ko kuba Volcano yaraje gukorera mu mujyi wa Kigali ari igitego gikomeye Leta yatsinze, bikaba ngo bigaragazwa n’uko mu gihe gito imirongo y’abagenzi imaze kugabanuka mu buryo bugaragara muri za Gare no ku byapa bitandukanye.
Asoza yizera adashidikanya ko igihe cyose ikigo cya Volcano Express, kizaba cyamaze kongera izindi modoka kuzo cyatangiranye mu mujyi wa Kigali, nta gushidikanya ko bizaba ari byiza kurushaho, bitewe n’uko ubuke bw’ibigo byari bisanzwe bibatwara ngo byari bigiye gutuma bazinukwa kuzongera gutega imodoka zabyo burundu, kubera kubaraza amajoro no kubakereza mu kazi no gutaha mu ngo.
Madame Chantal Niyomuhoza ibyo avuga ashima Serivise nziza za Volcano Express iri gutanga, abihuriyeho na Bwana Ndekwe Pacifique twasanze muri Gare ya Remera hari saa moya n’igice za nimugoroba ubwo yerekezaga I Bwerankori aciye Nyenyeri ari mu modoka ya Volcano Expess.
uyu mugabo avuga ko Volcano Express mu gihe gito imaze ikorera mu mujyi wa Kigali, imaze kwerekana itandukaniro ugereranyije n’ibindi bigo bikora muri serivise zo gutwara abantu n’ibintu.

Agira ati “Izi modoka za Volcano nizo twari dutegereje bitewe n’uko tutahabwaga serivise uko bikwiriye nk’uko biri gukorwa ubu. Urugero naguha ni uko ubona ko tugiye kuva muri gare imodoka ituzuye neza, cyane ko abagenzi benshi baba babonye imodoka zibahagije za Volcano, ubwo hari abandi turafata za Rwandaix na Sonatubes. Mbakundira kandi ko bubahiriza isaha.”
Uyu mugenzi anavuga ko yishimira serivisi za Volcano bitewe n’uko amafaranga yaragiye kumushira ho kubera gutega moto ajya ku kazi kubera gutinya imirongo.
Ashimira Leta yahisemo kongera umubare w’ibigo bitwara abagenzi mu mujyi wa Kigali.
Mu gushaka kumenya niba ibyo abagenzi bavuga by’uko Volcano Express, iri gutanga Servise uko bikwiriye ku bagenzi berekeza aho ikorera hose mu mujyi wa Kigali, Igisabo cyavuganye n’umwe mu bashoferi bayo wari utwaye imodoka nini yavaga i Remera yerekeza mu muyi wa Kigali. N’ubwo bwose yirinze kudutangariza amazina ye bwose, avuga ko amaze imyaka irenga 7 akorera icyo kigo.
Avuga ko gutanga Serivise nziza, aribyo bakangurirwa kenshi n’abayobozi bakuru ba Volcano Express, kugira ngo abagenzi batwara buri gihe bajye bagenda bishimye kurushaho.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu kigo gitwara abantu Volcano Express Bwana AGABA Andrew Japhet, avuga ko kuba baraje gukorera mu mujyi wa Kigali bitari bibaye ubwa mbere kuko ngo banahakoreraga mu myaka icumi ishize, bakaba ari ahantu bamenyereye, ari nayo mpamvu bari gutanga Serivise ku bagenzi uko bikwiriye.

Agira ati “ turi gukora uko bisanzwe kandi no mu ntara turakorerayo uko bisanzwe. Navuga ko nta ngorane twisangije nka Volcano, ziramutse zihari byaba ari rusange no kuri bagenzi bacu dukora akazi kamwe.”
Abajijwe niba bateganya kugura imodoka nyinshi kugira ngo barusheho gusoza inshingano bashinzwe mu mujyi, avuga ko yumva ntacyo yabivugaho kuko bari gukora neza nta kibazo mu bice bahawe.
Avuga ku birebana niba Servise batanga zishimwa na benshi, avuga ko abagenzi aribo babibizi kuko nibo bakorera, maze adusaba no gushaka amakuru muri RURA n’umujyi wa Kigali bakaduha amakuru agendanye no kumenya uko haba hari gukemuka ikibazo cy’umuvundo. Nkuko bigaragara ku itangazo rya RURA ryo kuwa 07 Kanama 2022, Volcano Express yahawe gukorera ku mirongo wa Remera mu mujyi, Remera Nyabugogo, Remera Busanza, Remera bwerankori, Rubirizi Nyabugogo na Remera Sez(Masoro ku Nganda)
Twagerageje guhamagara Umuvugizi wa RURA Tonny Kuramba n’ushinzwe itangazamakuru mu mujyi wa Kigali ngo batugezeho uburyo abaturage baba barakiriye ibigo bishya bitwara abagenzi byaje kunganira ibyari bihasanzwe, cyakora mu byiciro byinshi twahamagaye Telefoni zabo ntibabashije kuzifata
Ubwo hatangizwaga guha uburenganzira bimwe mu bigo by’abikorera bwo gutwara abagenzi mu mujyi wa Kigali, hagamijwe guca akajagari katerwaga na za Twegerane, ba nyiri ibyo bigo byavugwaga ko batangiye batsindagiraga abantu mu modoka nta buhumekero, kubera ko babaga badafite imodoka zihagije. Muri ibyo bihe umunyamakuru yabajije uwari Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ibikorwa remezo, niba batakwemera Volcano Express nayo igakorera mu mujyi wa Kigali, bitewe n’uburyo yari ifite imodoka nini kandi zikunzwe na benshi, hari mu 2016.

Ikigaragara ni uko nyuma y’imyaka itandatu, igisubizo cyaba kigiye kuboneka, nyuma y’uko Volcano Express yaje kunganira ibyo bigo, bikaba bivugwa na benshi, ko imirongo n’imibyigano bikunze kugaragara muri za Gare no ku byapa, yaba iri kugenda igabanuka.
igisabo.rw/