Mugihe hari gutangizwa umwaka w’amashuri 2022-2023, Ishuri rimaze kwandika amateka mu myaka 17 rimaze rishinzwe Ecole Notre Dame des Anges, ritangiranye imigabo n’imigambi yo gukomeza gutsinda amasomo nk’uko umwaka ushize abaharangije batsinze bose 100%.
Iri shuri rifite icyiciro cy’amashuri y’Inshuke “Nusary” n’icy’abanza “Primary” giherereye mu murenge wa Remara, Akarere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, Ubuyobozi bwayo buhamya ko bafite ibanga ryo gukundisha abo barera amasomo, ari nako banabatoza umuco wo kubaha no gukunda Imana, ibituma abo bana biga bafite intego yo gufata no gutsinda neza ibyo biga, bityo abaharangije benshi ngo bakaba bari gutanga umusaruro ushimishije mu mirimo bagiye bashingwa itandukanye.
Umuyobozi wa Ecole Notre Dame des Anges, Soeur Marie Liberathe Uwagirase, avuga ko kuva ikigo cyabo cyashingwa muri 2005, cyagiye kirangwa no kugira abana b’abahanga, bakaba ngo babikesha ahanini abarimu bafite ubunararibonye n’ubumenyi mu byo bigisha.
Agira ati “iki ni ikigo cy’intangarugero muri byose. Kimaze imyaka 17 kirerera u Rwanda abana b’abahanga kandi bakomeza kuba Indashyikirwa aho bajya kwiga hose. Abana bacu tubatoza ikinyabupfura, bakamenya kubaha abarezi n’ababyeyi babo ndetse bakanubahana hagati yabo.
Uretse amasomo bashishikarizwa kandi gutsinda uko yakabaye, tunabatoza gusenga no gukunda Imana n’ibyo yaremye byose, ibyo tukaba tubigeraho dufata umwanya wo kubaganiririza hamwe, byibura kabiri mu cyumweru mbere yo gutangira amasomo.”

Umuyobozi wa Ecole Notre Dame des Anges, avuga ko kubera kugira ikigo gitsindisha neza kandi abana bakaba barangwa n’ikinyabupfura, ababyeyi benshi bifuza kuza kuharereshereza ari benshi, kugira ngo abana babo nabo bagerweho n’amahirwe yo kuba abahanga no kurangwa n’imico myiza.
Avuga ko Ecole Notre Dame des Anges, iha abana bo mu byiciro byombi amafunguro ateguwe neza kandi yuje intungamubiri, ndetse n’abarimu bakaba bayafatira ku ishuri kugira ngo badatakaza umwanya na muto wo kwita kubo bashinzwe kurera.
Undi mwihariko ishuri Notre Dame des Anges rifite ni ukuba ari ishuri riri hafi y’umuhanda, bikaba byorohera abaharereshereza kuhageza abana mu buryo bworoheje. Hari kandi amazu meza yo kwigiramo agezweho, ibikoresho bihagije nka Mudasobwa, isomero n’ibindi byinshi byunganira abana mu bumenyi bwabo.”
Umuyobozi ushinzwe amasomo n’abarimu muri Ecole Notre Dame des Anges Vedaste Dusabimana, avuga ko ikigo cyabo kimaze kugaragaza ubudasa mu Rwanda. Avuga ko nko mu bana bose barangiza umwaka wagatandatu buri gihe, bose batsinda ku manota 100% Leta iba yafatiyeho.
Agira ati “ urugero rwa hafi ni uko abana barangije umwaka ushize 2021-2022 bari 119, bakaba bose baratsinze 100% uko bangana, bakaba basanze bagenzi babo bagiye babanziriza mu mashuri y’isumbuye, aho twizera tudashidikanya ko bazakomeza gutsinda amasomo bagendeye ku mpanuro n’inama twagiye tubaha.”

Bwana Vedaste Dusabimana, avuga ko kugira ngo abana babo babashe gutsinda uko bikwiriye, babasubirishamo kenshi ibyo biga, kubaha imyitozo myinshi kandi bagasobanurirana hagati yabo, ibi bikabafasha no kugira umuco wo gukundana.
Ikindi avuga umuyobozi ushinzwe amasomo gituma abana bo kuri Ecole Notre Dame des Anges batsinda neza, ni uburyo ngo batoranya abarimu b’abahanga kandi bamenyereye kwigisha. Avuga ko bafite abarimu b’abahanga bafite ubunararibonye n’umutima ukunda abana.
Ikindi ni uko ikigo cyabo kibahemba imishahara myiza kandi ikazira gihe. Bakaba banafatira amafunguro ku kigo hamwe n’abana, bikaba biri mubituma ireme ry’uburezi rizamuka ku kigo, cyane ko abigisha bakora akazi bishimye.
Ibyo abayobozi b’ikigo bavuga byo kugira abana b’abahanga kandi barangwa n’ikinyabupfura, bishimangirwa na Madame Nyirankundimana Liberee, Umurezi muri icyo kigo uvuga ko ibanga bisangije nk’abarezi, ari uguha abana imyitozo myinshi no kubafasha gusubira mu masomo uko bikwiriye.
Agira ati “nishimira kuba nigisha ku kigo nk’iki cy’ikitegerezo gifite abana b’abahanga kandi kinafata neza abarimu. Mu by’ukuri mu myaka irindwi maze mu mwuga w’uburezi, navuga ko Ecole Notre Dame des Ange yanyuze ku mutima. Burya iyo wigisha abana bakumva kandi bagatsinda, biba ari ishema bikerekana ko wakoreye ukuri.

Madame Nyirankundimana, avuga ko kugira ngo bagendane n’abana neza, basaba ababyeyi babo kubarinda ibibarangaza nk’ama televisiyo n’amaterefoni, kugira ngo birinde kugera ku ishuri bafite umunaniro batewe n’ibyo baba barangariyemo. Ikindi avuga ni uburyo hagati yabo nk’abarimu bagira guhugurana kugira ngo bigishe amasomo yateguwe neza.

Ineza Kezia ni umwana w’umukobwa wiga mu mwaka wa gatandatu ubanza, avuga ko kwiga ku kigo cyabo, ari amahirwe adashobora kuboneka ahandi. Bitewe ahanini n’abarimu b’abahanga babigisha neza bikabafasha gutsinda amasomo yose.

Mugenzi we Agasaro Ledegonda, avuga ko kutiga muri Ecole Notre Dame des Anges ari uguhomba cyane. Agahamagarira ababyeyi kuzana abana babo kuhiga, kugira ngo bizabafashe nabo kugira ubumenyi n’ubuhanga nk’ubwo bafite.
Asoza avugako yumva namara kurangiza amasomo, azatwara indege kubera ko abona abagabo aribo biganje muri uwo mwuga. Iby’uko muri Ecole Notre Dame des Anges ari ishuri ry’intangarugero, binagarukwaho na Bwana Hitimana Theoneste, umubyeyi umaze igihe arereshereza kuri icyo kigo.
Avuga ko mu bigo byose yabonye, yashimye iryo shuri ryonyine ari nayo mpamvu, abana be bose ariho biga kuva mu kiburamwaka kugeza basoje amashuri abanza, bakaba batsinda amasomo yose. Agira ati “ iki ni ikigo cy’intangarugero. Niho ndereshereza abana banjye bose. Bigisha neza, ikigo kikarangwa n’ikinyabupfura gihamye.

Ndasaba ababyeyi bose bashobora kuba baracikanwe, kuza kwandikisha abana babo cyane ko batubwiye ko hari imyanya mike ihasigaye.” Ecole Notre Dame des Anges, ni ishuri ry’icyitegererezo rigendanye n’igihe nk’uko abayobozi baryo, abarezi, abanyeshuri n’ababyeyi baharereshereza babivuga.
Ni ishuri ryatangiye imirimo yaryo mu mwaka wa 2005. Abana 119 basoje umwaka ushize batsinze 100%. Ni ishuri riherereye mu murenge wa Remera. Akarere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali, haruguru gato ya Gare ya Remera ku muhanda w’amabuye werekeza kwa Rwahama.
Abifuza ibindi bisobanuro bashobora guhamagara kuri 0785645060, 0783791644 bakakirwa neza n’ababishinzwe.
igisabo.rw/












