Umuraperi Danny na None yagizwe umwere ku cyaha cyo gukubita umugore babyaranye

admin
1 Min Read

Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwafashe icyemezo cyo kurekura by’agateganyo umuhanzi Ntakirutimana Danny, uzwi nka Danny Nanone, umaze igihe afunzwe akekwaho gukubita umugore babyaranye.

Ntakirutimana Danny uzwi mu buhanzi nka Danny Nanone (Photo Internet)

Icyemezo cy’Urukiko cyasomwe kuri uyu wa Kane saa munani z’amanywa ko urukiko rwasanze nta zikomeye kandi zihagije zituma Ntakirutimana Danny akekwaho kuba yarakoze icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake.

Ibura ry’ibimenyetso bihagije ryahuriranye n’ubuhamya bw’abari biyambajwe muri uru rubanza nk’abatangabuhamya, nabo bagaragaje ko Danny Nanone arengana, bituma Urukiko rumugira umwere ndetse rutegeka ko arekurwa.

Si ubwa mbere uyu muraperi akurikiranyweho icyaha cyo gukubita umugore kuko no mu mwaka wa 2016 yarafunzwe azira icyaha nk’iki gusa nabwo agirwa umwere.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *