Masamba yateguye igitaramo cyo kwizihiza 1 Ukwakira

admin
1 Min Read

Massamba Intore yateguye igitaramo cyo kwizihiza itariki 1 Ukwakira, uyu ukaba ari wo munsi isasu rya mbere ry’urugamba rwo kubohora Igihugu ryavugiye mu 1990.

Iki gitaramo kizaba ku wa 1 Ukwakira 2022 kiri mu mujyo w’ibyo Massamba Intore ajya ategura mu rwego rwo kwizihiza amatariki anyuranye afite icyo avuze ku rugamba rwo kubohora u Rwanda.

Massamba Intore avuga ko bene ibi bitaramo biba bigamije gutaramana n’abakunzi b’umuziki haririmbwa indirimbo zivuga amateka y’urugamba ndetse no gushimisha buri wese warugizemo uruhare.

Iki kikaba kimeze nk’icyo Massamba Intore yakoze ku wa 29 Ukwakira 2021 yari yise ‘Dutarame u Rwanda, Turuvuge amacumu’ ubwo hasozwaga ukwezi ko gukunda Igihugu.

Uretse Massamba Intore uzataramira muri Cocobean ahazabera iki gitaramo, uyu muhanzi azaba afatanya n’abarimo Ruti Joel bafatanyije na Angel na Pamella.

Kwinjira muri iki gitaramo ni ibihumbi 10 Frw ku muntu wese wifuza kuzakitabira ariko bitewe n’imyanya micye cyane abakunzi b’umuziki basabwa kubikisha imyanya hakiri kare binyuze kuri nimero zatanzwe.

Massamba Intore yateguye igitaramo cyo kwizihiza umunsi isasu rya mbere ryo kubohora Igihugu ryavugiye

Turatsinze Emmanuel

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *