Hazitabazwa umukino wa gatatu hagati ya Patriots BBC na REG BBC

admin
2 Min Read

Patriots yatsinze REG BBC amanota 78-65 mu mukino wa kane wa kamparamaka wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Nzeri 2022, amakipe yombi anganya intsinzi ebyiri.

Ni umukino watangiranye imbaraga nyinshi kuri Patriots yatangiye neza itsinda n’amanota menshi. Agace ka mbere karangiye Patriots itsinze REG BBC amanota 14-11.

Mu gace ka kabiri n’ubundi Patriots yakomereje aho yasoreje aka mbere, ari nako abasore bayo nka Gasana Kenneth wigaragaje cyane muri iyi mikino ya kamparamaka, yatsindaga amanota menshi.

Kaje kurangira Patriots igatsinze ku kinyuranyo cy’amanota 20 kuko amakipe yombi yagiye kuruhuka Patriots itsinze REG BBC amanota 41-21.

REG yavuye mu karuhuko ikarishye ku buryo mu minota itatu ya mbere y’agace ka gatatu, yatsinze amanota icyenda Patriots itaratsinda na rimwe, Patriots ihita isaba akanya ko kwitekerezaho (Time out).

REG yakomeje kugerageza kugabanya ikinyuranyo ariko Patriots wabonaga ifite ingufu bikomeye iyibera ibamba, agace ka gatatu karangira REG ikuyemo amanota arindwi gusa kuko Patriots nako yagatsinze kakarangira amanota ari 56-43.

Agace ka kane REG yagarutse iri hejuru nk’uko yari imaze iminsi ibikora, Nshobozwabyosenumukiza atsinda amanota menshi mu minota itatu ku buryo ikinyuranyo cyari amanota ane gusa.

Patriots yahise yikubita agashyi irongera isubira hejuru ya REG BBC umukino urangira Patriots iwutsinze ku kinyuranyo cy’amanota 13, ifite 78 kuri 65 ya REG BBC.

Gutsindwa uyu mukino kwa Patriots kwatumye amakipe yombi anganya intsinzi ebyiri kuri ibyeri, byabaye ngombwa ko hazitabazwa umukino wa gatanu wo kumenya uzegukana igikombe cya shampiyona.

Umukino wa gatanu, uteganyijwe ku Cyumweru tariki 18 Nzeri 2022 Saa Moya muri BK Arena.

Uyu mukino wabanjirijwe n’undi wa Kane wa nyuma mu bakobwa, warangiye APR BBC inaniwe kwigaranzura REG BBC ngo bategereze umukino wa gatanu.

REG Women BBC yatwaye igikombe cya shampiyona itsinze APR imikino itatu kuri umwe, nyuma yo kuyitsinda amanota 63-54.

REG Women BBC yatwaye igikombe cya shampiyona na sheki ya Miliyoni 10 Frw. APR BBC yabaye iya kabiri yahawe miliyoni eshanu z’amanyarwanda.

Muganza Nyota Mireille wa REG ni we wabaye umukinnyi witwaye neza.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *