Home AmakuruBiravugwa ko Kompanyi y’Umuhanzi Mr Eazi igiye gukorana na Rayon sport

Biravugwa ko Kompanyi y’Umuhanzi Mr Eazi igiye gukorana na Rayon sport

by admin
0 comments

Ku mukino wa Rayon Sports na Rwamagana FC hagaragaye umuhanzi Oluwatosin Ajibade benshi bazi nka Mr Eazi wari wagiye gushyigikira iyi kipe yambara ubururu n’umweru igakundwa n’abatari bake.

Mr Eazi yari umwe mu bihumbi byari kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, ahaberaga umukino Rayon Sports yatsinzemo Rwamagana FC ibitego bibiri ku busa.

Mu mashusho yafashwe uyu muhanzi ubwo umukino wari urangiye, yagaragaye akomera amashyi iyi kipe mu mujyo abakunzi bayo bamenyerewemo.

Nyuma y’umukino twifuje kumenya ikihishe inyuma y’uyu mubano hagati ya Mr Eazi n’iyi kipe iyoboye izindi mu kugira abakunzi benshi mu Rwanda.

Bivugwa ko uyu muhanzi abinyujije muri sosiyete ye ikora ibijyanye n’imikino y’amahirwe yitwa Betpawa, ageze kure ibiganiro na Rayon Sports aho yifuza kuyitera inkunga.

Amakuru avuga ko Mr Eazi n’ubuyobozi bwa Rayon Sports bamaze igihe mu biganiro aho banamaze kwemeranya imikoranire igisigaye ari ugusinya amasezerano bityo ’Betpawa’ ikiyongera mu baterankunga ba Gikundiro.

Mu gihe Mr Eazi yakwiyongera ku bafatanyabikorwa ba Rayon Sports, yaba asanze SKOL Rwanda, Canal+, n’abandi.

Kugeza magingo aya Mr Eazi abinyujije muri Betpawa, ni umwe mu baterankunga bakomeye ba shampiyona yo muri Ghana aho nibura buri mwaka atanga miliyoni esheshatu z’amadorali ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.Mbere yo kureba umukino wa Rayon Sports, Mr Eazi yabatijwe aba umufana wa GikundiroMr Eazi yahawe umwenda wa Rayon Sports uriho nimero 11 mu mugongo ubusanzwe yambarwa na Paul Were

Mr Eazi byamurenze atangira gufata amashusho y’abafana ba Rayon Sports muri Stade ya Kigali

You may also like

Leave a Comment