Imyaka 10 irashize haje ikigo bita ICUBE AFRICA LTD gikorana n’abafatanyabikorwa b’Abadage bitwa KLARO ,bakora ibikorwa byo kubyaza umusaruro amazi mabi yakoreshejwe haba mu ngo ndetse n’ahandi hahurira abantu benshi.
Mu nama mpuzamahanga n’Imurikabikorwa “Water Africa and East Africa Building& Construction.” Iri kubera I Kigali kuva tariki 13 kugera kuya 15 Nzeri 2022, abahanga ba nyiri iki kigo bari kwerekana no gusobanura iterambere bamaze kugeraho ryo kubyaza amazi mabi yanduye akoreshwa mu bwiherero, mu bwogero n’ahandi henshi kugira ngo yongere akoreshwe adapfuye ubusa, hakaba hari no kwekanwa n’ibikoresho by’ikoranabuhanga byifashishwa muri icyo gikorwa (Water Treatment Plant)

Umuyobozi w’Ikigo ICUBE AFRICA LTD gikora ibyo bikorwa mu Rwanda Bwana Emmanuel Ahimbisibwe Kakwaye na mugenzi Bwana Julian Ulbrish waturutse mu Budage muri KLARO ,bavuga ko bafite gahunda ndende yo kugeza iri koranabuhanga mu gihugu hose dore ko basanzwe bakorana n’Ibitaro byitiriwe Umwami Faizar (King Faizar Hospital), akarere ka Ngoma ndetse n’ibindi bigo bitandukanye.

Bwana Emmanuel agira ati:” Turahamagararira abanyarwanda kutugana ari benshi kubera gahunda tubafitiye yo kubyaza umusaruro amazi yabo yanduye batiriwe bakoresha andi meza., Dufite imashini kabuhariwe zishinzwe kuyungurura amazi yanduye yakoreshejwe akongera kubyzwa umusaruro , ni ukuvuga ayakoreshejwe mu masuku atandukanye, yamara gutunganywa akongera gukoreshwa ariko ntabwo anyobwa n’ubwo ntangaruka zabagiraho cyane cyane ko aba afite ibipimo by’ubuziranenege.
Akomeza avuga ko amazi yakoreshejwe mu mirimo itandukanye haba muri mu bwiherero no mu gikoni bongera bakayayungurura ku buryo wayogesha imodoka ukayafurisha,ukayakoreshamu busitani n’ahandi ndetse kandi akaba yujuje ibipimo bitangwa na RURA.
Kuva kungo z’abantu umunani zegeranye cyangwa ku muntu umwe ku giti cye yakorerwa iri koranabuhanga kandi bakora metero kibe nyinshi cyane nk’uko babikorera I Ngona na Nyagatare n’ahandi henshi.

Avuga kandi ko n’ubwo bakora ibyo byose, hakiri imbogamizi bahura nazo nko kuba iri koranabuhanga benshi batararimenya ndetse no kuba bagorwa no kubona ibyangombwa byose basabwa n’inzego za leta ariko bashima uburyo inzego zibafite mu nshingano bakorana nazo.
Iri koranabuhanga ryo kuyungurura amazi kandi ritanga n’ifumbire kuko amazi yayunguriwe imyanda ivamo inakoreshwa mu ifumbire, gusa bagasaba Leta kujya iborohereza kubona ibyangombwa ( RURA Permit for waste water management).
ICUBE AFRICA LTD ni ishami ry’u Rwanda rishamikiye kuri KLARO Ikigo mpuzamahanga gifite icyicaro mu gihugu cy’Ubudage , bakaba bakorana n’ibihugu 70 www.klaro.eu.
ICUBE AFRICA LTD ikorera ku kacyiru mu Karere ka Gasabo uwabashaka Serivisi zose batanga yanabasura anyuze kuri www.icubeafrica.rw cyangwa ukabahamagara kuri 0788732642. Ugahabwa ibisobanuro birambuye n’ababishinzwe
Andi mafoto agaragaza bimwe mu bikoresho byifashishwa



By NTIBANYURWA Christophe and N. Edouard