ITANGAZO RY’ISHURI MOTHER MARY INTERNATIONAL SCHOOL COMPLEX RIGENDANYE N’ITARIKI NSHYASHYA Y’ITANGIRA RY’AMASHURI 2022/2023

admin
1 Min Read

Mu rwego rwo kunoza kurushaho imyiteguro yo gutangira umwaka mushya w’amashuri 2022/2023, Ubuyobozi bwa MOTHER MARY INTERNATIONAL SCHOOL COMPLEX, ishuri ry’icyitegererezo rikorera mu murenge wa Kimironko i Kibagabaga mu Karere ka Gasabo, buramenyesha ababyeyi baharereshereza n’abandi bose,  ko itariki yo gutangira amasomo y’umwaka mushya  yimuriwe kuwa mbere tariki ya 12 Nzeri 2022.

Hagati aho gahunda n’ibindi bikorwa bigendanye n’imyiteguro yo gutangira kuri iyo tariki bikaba bikomeje uko bisanzwe

Ubuyobozi bwa Mother Mary International School Complex, buboneyeho kandi  kumenyesha   abacikanwe no kwandikisha abana babo  mu byiciro by’imyaka y’amashuri bitandukanye,  ko imyanya yabo igihari, ariko ari mikeya.

Bityo bakaba basabwa kwihutira kuza kwandikisha abana iyo myanya itarabashirana

Ibindi bisobanuro mu buryo burambuye  mukaba mwahamagara kuri 0788424775, 0782226870, 0787446300 maze mugahabwa amakuru yose mwifuza  n’ababishinzwe.

KANDA HANO

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *