ITANGAZO RIHAMAGARIRA ABABYEYI GUKOMEZA KUZA KWANDIKISHA ABANA BABO MURI KIGALI JUNIOR ACADEMY MU MWAKA W’AMASHURI WA 2022/2023

admin
2 Min Read

Ubuyobozi bw’Ishuri rya JUNIOR ACADEMY riherereye ku KIMIHURURA, AKAGARI KA RUGANDO, UMUDUGUDU WA GASANGE MUNSI GATO YA HOTEL LEMIGO ukatiye kuri FEU ROUGE zo ku GISHUSHU, buramenyesha Ababyeyi bose  bifuza kurerera  muri  iryo shuri mu mwaka w’Amashuri  wa 2022/2023  ko bakomeje kwandika no kwakira abanyeshuri bifuza kwiga  mu byiciro bikurikira:

Amashuri y’incuke : Mat ya 1, Mat ya 2 na Mat ya 3

Amashuri abanza hari P1, P2, P3, P4, P5 na P6

Abanyeshuri biga n’abarangiza muri Kigali Junior Academy, barangwa no kugira ubwenge n’ubumenyi buhagije ku buryo iyo bageze mu bindi bigo bakomeza kuza mu myanya ya mbere na cyane ko mu gutsinda ibizamiini bya Leta ikigo gitsindisha 100%. Abana bakaba baharangiza kandi bazi kuvuga no kwandika neza ikinyarwanda, Icyongereza n’igifaransa.

Amasomo   yo mu mashuri y’incuke n’ayo mu cyiciro cy’abanza ( Mat1, Mat2, Mat3 na P1,P2 , P3,P4,P5,P6) atangwa yose mu rurimi w’icyongereza, hakiyongeraho Amasomo yihariye y’Igifaransa n’Ikinyarwanda.

Abanyeshuri barangije muri Kigali Junior Academy bashobora gukomereza mu ishuri ryisumbuye iryo ari ryose ku isi nta mbogamizi n’imwe bahuye nayo.

Usibye kandi amasomo asanzwe yo mu ishuri,  abanyeshuri bo muri Kigali Junior Academy, batozwa ikinyabupfura ndetse n’indangagaciro zikwiriye umuntu wese warezwe neza.

Amasomo y’ubumenyi n’ikoranabuhanga ndetse n’ay’indimi yigishwa hifashishijwe Ibyumba byabugenewe birimo ibikoresho byoroshya imyigire n’imyigishirize aribyo  Mudasobwa, hakaba n’Isomero ry’ibitabo BIBLIOTEQUE.

Abifuza ibindi bisobanuro mwahamagara Tel. 0788512241, 07880408525 mukakirwa neza n’ababishinzwe.

Ikaze muri KIGALI JUNIOR ACADMY

REBA VIDEO HANO TUGUTEMBEREZE IKIGO https://www.youtube.com/watch?v=kl75003TsRI

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *