Home IMYIDAGADUROUmuganura mu Rwanda: Uyu munsi witabiriwe bidasanzwe

Umuganura mu Rwanda: Uyu munsi witabiriwe bidasanzwe

by admin
0 comments

Mu Rwanda bijihije umunsi w’umuganura wa mbere uhuje abantu benshi  nyuma y’icyorezo cya Covid-19.

Abategetsi bavuga ko umuganura utagomba kumvikana nk’umusaruro  w’ubuhinzi gusa kuko n’abakora ibindi bakwiye kwishima. Ku rwego rw’igihugu ibirori bikomeye byabereye mu karere ka Rulindo mu majyaruguru. Ni umunsi waranzwe no kumurika umusaruro w’ubuhinzi, gusangira ndetse  no gufasha abatarabonye umusaruro mwiza.

Uretse ibirori  byabereye mu majyaruguru y’igihugu, uyu munsi wanijihijwe  mu duce twose kugeza ku rwego rwo hasi. I Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda hafatwa nk’igicumbi cy’ubwami  hateganijwe igitaramo gakondo muri  iri  joro.

Hari amatorero yibanze cyane ku ndirimbo, imbyino ndetse n’imigenzo ndangamuco.

You may also like

Leave a Comment