Mu gihe abikorera n’abanyarwanda muri rusange bakangurirwa gushora imari mu bigendanye n’ama Hotel n’Ubukerarugendo, ari nabyo bifasha kenshi bikanunganira abasura u Rwanda n’abarutuye, imwe mu mahotel agezweho “Kanyinya Hills Hotel” ikomeje guhuruza no kugenderewa na benshi, bitewe ahanini n’ibyiza bayisangana, birimo amafu n’amafunguro ateguranywe ubuhanga .
Ubuyobozi bukuru bw’iyi Hotel, iherereye mu mpinga y’umusozi mwiza wa Kanyinya, ahitegeye neza ikibaya cy’uruzi rwa Nyabarongo mu birometero bike uvuye mu muyi wa Kigali werekeza mu Ntara y’Amajyaruguru, bavuga ko Kanyinya Hills Hotel, yatangiye ibikorwa byayo mu 2015.

Kuva icyo gihe cyose Hotel ikaba yarakomeje kurangwa no guha Serivise nziza abayigana bose, haba abantu ku giti cyabo, Amashyirahamwe, Amakoperative, ibigo bya Leta n’iby’abikorera bose bakaba bahabwa ikaze na Serivise nziza, bigatuma bataha bafite inyota yo kuzagaruka.
Madame Joseline Uwimana, ushinzwe Ubucuruzi n’iyamamazabikorwa muri Kanyinya Hills Hotel, avuga ko bashimishijwe no guhamagarira abantu kugana iyi Hotel ari benshi, kugira ngo babone mu by’ukuri itandukaniro n’umwihariko bafite, bitewe ahanini n’amafunguro ategurwa n’abakozi b’ababahanga kandi banabihuguriwe igihe kirekire n’ibyumba binini bifite isuku biruhukirwamo n’abagana Hotel.
Agira ati “aha ni ahantu Nyaburanga kuko unahasanga utunyamaswa turimo n’Inkende zimenyereye gukina n’abantu. Ni ahantu harangwa n’amafu n’amafunguro binyura abatugana bose.
Iyi ni Hotel ifite abakozi b’inzobere mu guteka no gutegura amafunguro yo ku migabane yose y’isi, ariyo Aziya, Amerika, Uburayi, Oseyaniya, Afurika no mu bindi bice byinshi by’isi, ibi bikaba bituma buri wese uje atugana, agerwaho inteko y’amafunguro agendanye n’igice cy’Umugabane yaturutsemo”.
Madame Joseline Uwimana, avuga ko Kanyinya Hills Hotel, uretse no kugira ibyumba binini kandi byisanzuye byo kuraramo, inarangwa no kugira ahabera inama n’ahakoresherezwa ibirori hagari, bakagira n’ubusitani bugari bukorerwamo ubukwe n’ibindi birori by’umwihariko uwahakoreshereje ubukwe akaba ngo ahabwa agahimbazamusyi k’iminsi 2 yo kuruhukira muri Hotel aguwe neza muri uko kwezi kwa Buki.
Ibyo Madame Joseline avuga, byunganirwa na Bwana Emmanuel Iradukunda, Umuyobozi Mukuru wa Kanyinya Hills Hotel, ubwo yatemberezaga abanyamakuru ba Igisabo Television, avuga ko Hotel ahagarariye, ari iyo gukundwa na buri wese bitewe ahanini n’ibyiza biyibonekamo by’umwihariko ibyumba n’amacumbi bihora bikeye bikaba biboneke hakeya mu Rwanda.
Agira ati “ dufite ibyumba bigera kuri 36, birimo ibiringaniye by’umuntu umwe, tukagira ibinini ndetse n’ibigenewe umuryango, aho umugabo, umugore, abana n’umukozi bahabwa icyumba kihariye kirimo ibikoresho byose ndetse n’ibyo gutekeraho igihe cyose babaa bifuje kwitegurira amafunguro mu buryo bwabo.”
Bwana Emmanuel Iradukunda, avuga buri cyumba cyose umuntu agezemo, ahabwa ibyo akeneye byose birimo na Telefoni imuhuza n’abakozi ba Hotel.
By’umwihariko ibyumba bigenewe imiryango, abashyitsi bakaba binjizamo imodoka zabo, bagafunga igipangu bakazafungura batashye.
Abayobozi ba Kanyinya Hills Hotel, basoza bakangurira abantu bose kukomeza kugana iyi Hotel ari benshi, kugira ngo bakomeze kunyurwa n’ibyiza bihari, bityo bakazakomeza kwakirwa nk’abagana iwabo mu miryango bakomokamo.
Kanyinya Hills Hotel, ni imwe mu ma Hotel y’ikitegererezo akomeje guhesha ishema u Rwanda n’Umujyi wa Kigali muri rusange.
Ni Hotel ikunzwe na benshi, ikaba iherereye mu Karere ka Nyarugenge, Umurene wa Kanyinya, ukirangiza amakorosi aturuka ku Giti cy’inyoni werekeza I Shyorongi, ugahita ukata mu kaboko cy’ibumoso, muri metero nkeya z’urugendo rwawe, ukahagera usanganirwa n’abakozi bakeye kandi batojwe kwakira abaje babagana muri Kanyinya Hills Hotel.
Abifuza ibindi bisobanuro batelefona kuri : 0788319055Reception, O785482000 Hotel Manager, 0781606050 Marketing Department, maze mukakirwa neza.











