Nyuma yo kwirukanwa ku buyobozi bwa AGA Rwanda Network akinangira, Nyirahabineza Gertrude akomeje kuyobya abantu akomeza kwiyita umuyobozi w’iri huriro ry’abavuzi gakondo mu Rwanda.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Nyakanga 2022 nibwo Nyirahabineza Gertrude yatumije inama atabifitiye ububasha cyane ko yegujwe na komite nyobozi y’ihuriro. Iyi nama yabereye Sonatubes hafi ya Ministeri y’ubuzima mu nyubako yahoze ikoreramo Kaminuza ya Mount Kenya. Abitabiriye iyi nama bakaba ari abantu yishyiriyeho bo mu turere dutandukanye batigeze baba abavuzi gakondo abavuzi gakondo akaba ngo yaragiye abemeza babanje kumwishyura amafaranga y’umurengera, mugihe abayobozi bemewe b’iri huriro bavuga ko ibyo uyu mudamu akora bitemewe n’amategeko agenga iri huriro, kuko yakuwe ku mwanya w’ubuyobozi bw’ihuriro tariki ya 08 Werurwe 2022, bityo akaba ntabubasha agifite bwo gutumiza inama iyo ariyo yose.
Mugihe abanyamakuru bageraga ahabera inama kugira ngo bakurikirane iyi nama, Nyirahabineza Gertrude ubwe yabakumiriye kwinjira ababwira ko nta burenganzira babifitiye. Bamubajije icyo we yabatangariza ku bijyanye n’inama yahamagaje kandi ubuyobozi bushya bw’ihuriro ry’abavuzi gakondo buvuga ko nta bubasha abifitiye, Gertrude yababwiye ko kugira ngo agire icyo abasubiza bisaba uburenganzi bwa Minisitiri w’ubuzima. Bene iyo mvugo yababaje abanyamakuru kuko bayifashe nko gusuzugura umwuga w’itangazamakuru.
Uretse kugumura bamwe mu bavuzi gakondo akomeza kwiyita umuyobozi w’ihuriro abangisha ubuyobozi buriho, Nyirahabineza Gertrude agenda yifashisha bimwe mu bitangazamakuru bitaramenya imikorere ye idahwitse akabemeza ko ari we muyobozi wemewe. Ikindi ni uko yahinduye ibirango by’ihuriro ry’abavuzi gakondo akanafatira ibikoresho by’ihuriro.

Aho Nyirahabineza yimuriye icyicaro cy’Ihuriro AGA mu buryo butazwi n’abanyamuryango, imbere y’ahahoze MINISANTE
Iyi myitwarire ya Nyirahabineza Gertrude itera benshi kwibaza ikimutera kwitwara atya, aho ashaka kuvuguruza komite nyobozi yose bayoboranaga ndetse agasuzugura ibyemezo bya minisitiri. Twegereye umuvugizi w’ihuriro ry’abavuzi gakondo mu Rwanda Tuyisenge Aimable Sando Abdu agira ati “Bimwe mu byo tubwirwa ni uko hashobora kuba hari abantu bo muri minisiteri y’ubuzima bamukingira ikibaba kuko ubwe yibwiriye itangazamakuru ko minisiteri y’ubuzima ariyo imuri inyuma, hagakekwa kandi bamwe mu bavuzi gakondo bafite amafaranga bakura mu biganiro bacisha ku maradiyo mu buryo butemewe akaba ari nayo akoresha mu kwigomeka ku buyobozi, ndetse n’umutungo wa AGA Rwanda Network yanyereje.”

Ubwo Tuyisenge Aimable Sandro-Abdou, Umuvugizi wa AGA Rwanda Network yageraga ahahoze icyicaro cyabo muri Kimironko / Gasabo






