Bamwe mu baturage batuye mu mujyi wa Kigali n’abanyamahanga batandukanye bari mu Rwanda bitabiriye inama ya CHOGM bavuganye n’itangazamakuru bavuze ko bishyimye Kandi bashimira imyitwarire babonanye Polisi y’u Rwanda mu gihe bakoraga igendo zitandukanye hirya no hino mu bitaramo cyangwa muri za hotel zitandukanye, ngo ”Polisi ntiyigeze abahungabanya cyangwa ibahohotere mu nzira bacagamo”.
Umwe mu banyamahanga wavuganye na RBA yagize,ati:”Nishimye cyane, nagiye muri Camp Kigali, nibuka ko nataye ikarita ya password subira inyuma, ngeze kuri Serena Hotel umupolisi wari ufite imodoka yangejeje kuri M.Hotel nibagiriweho iyi karita, yarangaruye ageza Camp Kigali, ntiyanyishyuje… ibi byarantunguye cyaneee…. ”..
Undi nawe yagize ,ati:”Ahandi usanga Polisi arizo zitubangamira mu nzira, baba batubaza ngo turajyahe bakadusaka, ariko hano Kigali siko twabibonye, wasangaga abapolisi bari ku muhanda batadutangira cyangwa ngo batubuze kujya aho twerekezaga”.
Abanyakigali bo bari mu byishimo kuko uburemere bumvaga iyi nama ifite ubuzima buzahagarara,ati:”Uburyo twumvaga uburemere bw’iyi nama, twumvaga ubuzima buzahagarara hano Kigali, ariko siko byagenze twaratunguwe cyaneeeee, kuko Polisi yaradufashije mu muhanda twagendaga neza abashyitsi baza tugahigama bagatambuka, Polisi yacu Imana izabahe umugisha kuko bafite indangagaciro n’ubupfura kuko ntibaduhohoteye cyangwa ngo batubangamire”.
Ibi kandi byagarutsweho n’umukuru w’igihugu
Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umuyobozi w’Umuryango wa Commonewealth w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, yashimiye abagize uruhare mu migendekere myiza y’Inama ya CHOGM harimo abayiteguye, abashinzwe umutekano, ndetse n’Abanyarwanda bose kuko batumye igenda neza ndetse bigahesha igihugu ishema.
Mu butumwa yacishije ku rukuta rwe rwa Twitter, umukuru w’igihugu yagize ati: “Turashimira abagera ku 4000 bifatanyije natwe muri CHOGM. Ku bayobozi bagenzi banjye, byari ishema kubakira mwese mu Rwanda kugira ngo dushimangire ko twiyemeje guharanira ejo hazaza heza, hiyubashye ku baturage bo mu muryango wa Commonwealth. Tubifurije urugendo rwiza!”
Yakomeje agira ati: “Ndashimira abafashije mu gutegura iyi nama bose, abashinzwe umutekano barinze abantu bose, abakozi hirya no hino ahaberaga inama zitandukanye, hamwe n’Abanyarwanda bose bitanze kugira ngo CHOGM igende neza! Ndabashimiye cyane, mwahesheje ishema igihugu!”
Taariki 25 Kamena 2022 nibwo hasojwe Inama ya CHOGM ndetse n’izindi ziyishamikiyeho zari zimaze icyumweru zibera mu Rwanda. Iyi nama ikaba yaritabiriwe n’abarenga ibihumbi bine (4000) baturutse mu bihugu 54 bigize umuryango wa Commonwealth ndetse n’abandi baje nk’abatumirwa.
Kuri ubu u Rwanda nirwo ruyoboye uyu muryango rusimbuye Ubwongereza bwaherukaga kwakira inama ya CHOGM mu mwaka wa 2018. U Rwanda ruzayobora uyu muryango kugeza mu nama itaha ya CHOGM aho izabera mu birwa bya Samoa.
