Urubyiruko rw’abanyeshuri ruturutse mu mujyi wa Kigali n’urwo mu Karere ka Bugesera, bahuriye mu murenge wa Rilima kuri uyu wa gatandatu Tariki ya 04 Kamena 2022 mu mu marushanwa y’umukino wa Taekwon-do, afite intego yo kwigisha uburyo bwo kwirinda amakimbirane yo mu ngo no kurwanya Ikoreshwa ry’ibiyobyabwnge m’urubyiruko.
Master Niyibizi Felicien uhagarariye Ishyirahamwe ry’umukino wa Taekwon-do mu ntara y’Iburasirazuba unafite Umukandara w’umukara muri uwo mukino, avuga ko yishimiye ko bakiriye ayo marushanwa mu Karere kabo gasanzwe ngo ari igicumbi cya Siporo cyane ko amarushanwa bitabiriye bakunze kuyacyuramo intsinzi bityo bakaba baratangiye umukino bifitemo icyizere.

Agira Ati “twahuriye kuri uyu mukino turi amakipe ane harimo atatu yaturutse mu Mujyi wa Kigali n’imwe yo mu Karere ka Bugesera Umurenge wa Rilima, abari bwitware neza ku mukino wa nyuma bakaza kubona itike izabahuriza I Kigali mu mu minsi mike iri imbere na bagenzi babo bazaba batsinze mu bindi bice by’igihugu ari nabwo hazatangwa ibihembo.”
Uyu uhagarariye bagenzi be muri uyu mukino, asoza asaba urubyiruko kwitabira gukora Siporo buri gihe kuko uretse no kuba ngo ikangura ibice by’ingingo z’umuburi, ari n’umwanya uhuza abantu bakaboneraho kuganira no gushakira hamwe icyabateza imbere.
Mbonimpaye Pascal Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko mu Karere ka Bugesera, avuga ko kuba amarushanwa agamije gukangurira abaturage kwirinda amakimbirane yo mu ngo no kwirinda Ikoreshwa ry’ibiyobyabwnge mu rubyiruko yarateguwe, ari ibyo kwishimirwa kubera ko ari inyigisho zikenewe na buri wese muri kino gihe ibyo bibazo bikigaragara henshi mu gihugu ndetse hakaba hari na benshi bagenda babifungirwa.

Agira ati” twishimiye kwakira uru rubyiruko rw’abanyeshuri bakina umukino wa Taekwon-do. Turizera ko uretse no gukina ubwabyo, bari bunavanemo umusaruro ku biganiro n’inyigisho bari kugenda bahabwa n’inzego zitandukanye zihagarariye abaturage barimo abahagarariye inzego z’umutekano n’iz’ibanze, bityo tukizera ko bari bubashe gusobanukirwa kurushaho iby’amakimbirane yo mu ngo iby’ikoreshwa ry’ibiyobyabwnge mu rubyiruko n’uburyo babirwanya bakanabyirinda kurushaho.
Bwana Mbonimpaye Pascal aboneraho gusaba urubyiruko gusobanukirwa n’ububi bw’icyaha no kukirinda ndetse
bakanabisobanurira ngo n’ababyeyi babo ko ushobora gukurura amakimbirane mu ngo cyangwa ukanywa ibiyobyabwenge ugasozereza ubuzima bwawe nabi muri gereza kandi wari ufite umwanya n’uburyo bwo kubyirinda.
Nishimwe Viorette, ni umwe mu bana b’abakobwa bari bitabiriye irushanwa, akomoka mu murenge wa Juru wo mu Karere ka Bugesera, yiga mu mwaka wa kabiri w’ikiciro rusange,

avuga ko ashimishwa no kuba yaramenye gukina Umukino njya Rugamba wa Taekwon-ndo, kubera ko bizamufasha gukabya inzozi afite zo kuzaba Ingabo y’igihugu, bityo ngo akazinjiramo afite imbaraga anahiga bagenzi be bazaba bari kumwe muri Siporo no myitozo ngororamubiri bazajya bahabwa.
Ibyo gukunda umukino wa Taekwon-do, uyu Nishimwe Viorette, abihuriyeho na mugenzi we biga ku kigo kimwe no mu mwaka umwe w’amashuri, Iradukunda Frank wanabashije gutsinda mu kiciro akinamo cya Junior akaba azitabira amarushanwa azakurikiraho mu mujyi wa Kigali.

Avuga ko uyu mukino wamutoje kugira ikinyabupfura muri bagenzi be ukazamufasha kumenya kwirwanaho mu buzima bwe bwose ku buryo ntawamuhohotera ngo bimushobokere hejuru y’inyigisho yahawe ndetse akaba anizeye kuzatera imbere abikesheje Taekwon-do mu bihe biri imbere
Uwaje ayoboye imwe mu makipe yari yaturutse mu Mujyi wa Kigali Nsabimana Diedonne uyobora Urban Taekwon-do Hill Top Club, yishimira ko mu bakinnyi yaje ayoboye hatsinzwemo umwana umwe bityo akizera ko n’amarushanwa akurikiraho bizeyemo intsinzi idashidikanywaho.

Avuga ko umukino wa Taekwon-do wakagombye gukundwa n’abantu benshi bitewe n’uko ahanini abawukina banahabwa inyigisho zibubaka bakanagirwa inama zo kubaho neza mu buzima bwabo busanzwe.
Avuga ko mu ikipe ahagarariye bagiye bakiramo abana bo mu muhanda n’abakoreshaga ibiyobyabwenge, ariko bose ngo bamaze gusubira ku murongo mwiza ku buryo bari mubigisha urundi rubyiruko kwirinda kunywa no gukoresha ibiyobyabwenge.

umutekano baje gushyigikira urubyiruko ari benshi
Umukino wa Taekwon- do, ni umukino ufite inkomoko mu gihugu cya Koreya, ukaba abawuhatanamo bakoresha akaguru konyine kandi bakirinda gutera umugeri mu bice by’umubiri bibujijwe mu mategeko awugenga. Ni umukino umaze igihe ugeze mu Rwanda ukaba waragiye unaserukirwa n’abakinnyi benshi mu rwego Mpuzamahanga Kandi bakitwara neza.




