Mu muhango wo kwimika Umushumba mushya wa Diyosezi ya Byumba Papias Musengamana, no gusezera kuri Musenyeri Nzakamwita Sereviliyani wari uhamaze imyaka 26, Inararibonye Rucagu Boniface na Sina Gerard Nyirangarama Umukristu muri Archidiosezi ya Kigali akaba Inshuti ya Diyosezi ya Byumba, bashimiye Musenyeri ushoje ikivi , bizeza umusimbuye kuzamubanira neza nk’uko babaniye uwo asimbuye.
Ni mu muhango wabereye ku kibuga cy’imikino cy’Akarere ka Gicumbi uyobowe na Nyiricyubahiro Cardinal Antoine Kambanda, hari Ministiri w’Intebe Edouard Ngirente wari Umushyitsi mukuru.
Ni Umuhango warimo n’abandi bayobozi batandukanye mu nzego bwite za Leta n’abikorera, Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda no hanze yarwo, Abihayimana n’abahagarariye amadini atandukanye, ahavuzwe amagambo atandukanye yo gushimira Nyiricyubahiro Musenyeri Nzakamwita Sereviliyani wayoboye Diyosezi ya Byumba mu bihe bitari byoroshye bya nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi, akabasha ku byitwaramo kigabo byatumye asoza igihe cye, yaragizwe Umurinzi w’igihango kubera guharanira Ubumwe, Ubwiyunge no kubanisha abanyarwanda.

Mu kiganiro kigufi Inararibonye mu buzima bw’igihugu cy’u Rwanda wanabaye Umuyobozi w’Intara y’amajyaruguru, agakorana bya hafi na Musenyeri Nzakamwita, hamwe na Sina Gerard Nyirangarama umwe mu bakristu b’Inararibonye, akaba inshuti y’akadasohoka ya Diyosezi ya Byumba wanubakiye Abakristu bo kuri Nyirangarama kiliziya y’ikitegererezo, bashimiye cyane Umwepiskopi babanye igihe akaba asoje imirimo ye neza. Bityo bavuga ko biteguye no gukomeza gukorana neza n’umusimbuye kugira ngo bakomeze batere Ingabo mu bitugu Abakristu ba Diyosezi ya Byumba n’Ubuyobozi bwayo.
Bwana Rucagu Boniface, avuga ko Musenyeri Nzakamwita yabaye Umubyeyi w’ukuri w’aba nya Byumba bose atitaye ku idini bakomokamo, yubakira abatishoboye, ahuza imiryango, azamura Diyosezi uko ashoboye, akaba ngo ari uwo gushimirwa ibihe byose.
Agira ati “ Musenyeri Nzakamwita twabanye kuva muri 1972 mu mwaka wa mbere w’Ubupadiri bwe, arinda aba Umushumba wa Diyosezi turi kumwe, by’umwihariko kuba nari umuyobozi mu bice yakoreragamo tukaba twarahuraga kenshi.

Mu byukuri uwavuga Musenyeri nzakamwita bwakwira bugacya. Icyo nakubwira ni uko ari umugabo ukunda abantu, umubyeyi wa bose, ibyo nkaba mbihamya mbikuye ku mutima.
Ni umukristu ukunda Imana koko, akayikorera uko bikwiriye. Kuba yarabaye Padiri mu 1972 turi kumwe, akaba Musenyeri mu 1996 turi kumwe, akaba acyuye igihe mu 2022 turi kumwe, ndaguhamiriza ko muzi neza. Asoje neza nta nenege, nta cyasha habe namba. Asoje ari Umurinzi w’igihango akiri n’umukozi ugifite imbaraga kandi ushimwa na bose.

Tugendeye rero ku byiza twabonanye Nyiricyubahiro Nzakamwita, akaba amaze iminsi yereka abakristu umusimbuye Musenyeri Papias, nawe kandi batubwiye ko ari umukozi cyane turamwakiriye. Arakaza neza kandi abakristu bazamufasha uko bikwiriye muri byose turabyizeye.”
Kimwe n’Inararibonye muri Politiki n’ubuzima bw’iighugu cy’u Rwanda akaba n’Umukristu muri Kiliziya gatolika Rucagu Boniface, Sina Gerard Nyirangarama Umukristu nawe w’Inararibonye akaba n’Intangarugero wubakiye abakristu n’abanyeshuri be kiliziya y’ikitegererezo kuri Nyirangarama, avuga ko yabanye neza na Musenyeri nzakamwita, akaba yishimiye uburyo yushije ikivi cye neza, agikunzwe n’Abakristu n’abanyarwanda bose muri rusange.
Agira ati “ Nibyo koko dusezeye ku mushumba wacu tumaranye igihe ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru, Turizera tudashidikanya ko Imana izakomeza ku mufasha mu buzima agiyemo cyane ko yatwemereye kuzakomeza kutuba hafi, akaba ari uwo gushimwa cyane.
Ikindi ni uko twishimiye kwakira Umushumba mushya Musenyeri Papias Musengamana umusimbuye. Musenyeri mushya turamwishimiye kandi turamwakiriye. Imibanire myiza twagiranye n’uwo asimbuye tuzayimugaragariza nawe kandi tuzamuhora iruhande ibihe byose tugamije kubaka Kiliziya umuryango w’Imana uduhuje.

Sina Gerard Nyirangarama umunyemari ukunze kurangwa n’udushya mu bikorwa bye bya buri munsi, ashimwa n’Abakristu bo mu gace akoreramo ibikorwa bye by’ubucuruzi hazwi ku izina rya Nyirangarama, kuba nyuma yo kubageza ku iterambere rirambye, yaranabubakiye Kiliziya y’Ikitegererezo basengeramo buri cyumweru no mu yindi minsi isanzwe, akaba afite Ababikira bashinzwe bayishinzwe by’umwihariko, mu minsi mike akavuga ko azaba yanahawe n’abapadiri bahoraho kuri iyo Kiliziya, ubusanzwe bakaba bazaga gusoma Misa no gutanga Amasakramentu bagataha.
Rucagu Boniface we, yabaye umuyobozi mu nzego zitandukanye z’igihugu, muri kino gihe ari mubagize Akanama ngishwanama, mu bashinzwe kugira inama Umukuru w’igihugu Paul kagame mu bikorwa bitandukaye bigamije iterambere n’imibereho myiza y’igihugu muri rusange.
