Mu nteko rusange y’Abarwanashyaka b’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda Green Party yateraniye I Kigali kuri uyu wa gatandatu Tariki ya 21 Gicurasi 2022, Ubuyobozi bukuru bw’iri shyaka busobanura ko bwishimira ko hari byinshi mubyifuzo bagiye bageza kuri Leta y’u Rwanda bikubiye mu migabo n’imigambi y’ishyaka ryabo, bikaba muri rusange bigenda bihabwa agaciro n’inzego zibishinzwe.
Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka rya Green Party mu Rwanda Hon. Depite Ntezimana Jean Claude, avuga ko ubwo biyamamarizaga umwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora y’ubushize muri 2017, hari imigabo n’imigambi myinshi yari ikubiye mu byo bagezaga ku baturage bifuzaga gukora gusa biza gukomwa mu nkokora n’uko batabashije gutsinda amatora, ariko ngo imihigo irakomeje cyane ko hari bimwe bagiye bageza kuri Leta y’u Rwanda nk’ibyifuzo rusange babonaga ko bishobora gushingirwaho muguha ishingiro umuturage kugira ngo akomeze kunyurwa n’ibimukorerwa bigamije gutuma arangwa n’ubuzima bwiza muri rusange.

Agira Ati “mu by’ukuri turishimira ko bimwe mu byifuzo twagiye tugeza kuri Leta igenda ibibonera ibisubizo, n’ubwo atari byose hariho ubushake kandi natwe tuzakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo n’ibindi bige bibonerwa ibisubizo uko bikwiriye.
Hon. Depite Ntezimana avugo ko igitekerezi bari batanze cy’uko umushahara wa mwarimu wakongerwa, bishimiye cyane ko Leta muri kino gihe yabishyizemo imbaraga mu buryo bugaragara, kugira ngo mwarimu nawe akomeze kumva ko yitaweho nk’abandi bakozi ba Leta, bityo akizera ko ubwo hemejwe ko bagiye kubongerera umushahara bahereye mu mashuri abanza Ari ibyo kwishimirwa na buri wese.
Abandi Green Party yari yifuje ko bakongererwa umushahara nk’uko Depite Ntezimana abivuga, ni Abapolisi n’Abasirikari, akishimira ko mu minsi ishize babashije kongererwa imishahara, gusa ngo bikaba bigikenewe ko bongererwaho n’ubundi buryo kugira ngo hamwe n’imiryango yabo babashe guhangana n’ihindagurika ry’ibuciro rya hato na hato ku isoko.
Ku bigendanye n’Ubwisungane mukwivuza “Mutuelle de Sante”, avuga ko muri Green Party nabwo bashima Leta ko yumvise ikifuzo cyabo cy,uko Umuryango wajya utangira kuvuzwa ukimara kwishyura umusanzu, batarinze gutegereza ukwezi kose. Ikindi ni uko basabaga ko abaturage batashyirwaho igitutu n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze, aho ngo babafatiraga imitungo n’amatungo bahatirwa kwishyura imitungo bikaba ngo bimaze gucika.
Ikindi kifuzo bari batanze nk’uko Honorable Ntezimana avuga, n’icy’uko umuturage yakagombye kugira ijambo n’uburenganzira ku butaka bwe akabukoresha icyo ashaka, Leta yashaka kubukoreraho ibikorwa rusange bifitiye igihugu akamaro bagahabwa ingurane ibakwiriye, ibi nabyo Leta kuba ngo yaramaze gushyiraho itegeko rigenga ubutaka bikaba ari ibyo kwishimirwa.

Hon.Depite Ntezimana avuga ko ishyaka rya Green Party rizakomeza gukorana neza na Leta y’u Rwanda muri gahunda zose zigamije kubaka igihugu, bayigezaho inama Ibyifuzo n’ibitekerezo bivugira abaturage na cyane ko bafite Imyanya yo ku bigaragarizamo mu nteko ishinga amategeko imitwe yombi.
Ku kibazo cy’impunzi zizakurwa mu gihugu cy’Ubwongereza zizazanwa mu Rwanda, avuga ko kugeza uyu munsi Green Party yemera ko buri gihugu gifite inshingano zo kwakira no gufasha impunzi zije zigihungiraho, ariko ngo ntabwo bemera uburyo igihugu cy’Ubwongereza gifite ubushobizi bwose ku isi cyakwikuraho impunzi ngo zizohereze mu gihugu gikennye nk’u Rwanda, mu gihe ubwongereza bufite ibyangombwa n’ubushobozi bwo kubafasha, kikaba cyaranasinye amasezerano mpuzamahanga agamije gufasha no kwita ku mpunzi.

Inama Nkuru y’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije Green Party mu Rwanda, yari yahuje abarwanashyaka bo mu Ntara zitandukanye z’igihugu, muri rusange ikaba yari igamije no gutegurira hamwe ibigendanye n’umunsi mpuzamahanga wahariwe kurengera urusobe rw’ibinyanuzima wizihijwe kuri iki cyumweru Tariki ya 22 Gicurasi 2022, bakaba baranagejejweho ibirebana n’amatora ari imbere, ay’Umukuru w’igihugu n’ay’abadepite ndetse hanemezwa n’abanyamuryango bashya basabye kwinjira mu Ishyaka.

