Umuvuzi gakondo yakirijwe inkuru y’uko Umuyobozi wabo atagifunze asesa Urumeza

admin
4 Min Read

Ni Umuvuzi gakondo Kanshangirwe Richard ukorera imirimo ye yo kuvura bya Gakondo, mu murenge wa Masaka Akarere ka Kicukiro, wamenyeye i Gatuna, inkuru y’uko Umuyobozi wabo Uwimana Beatha yafunguwe asagwa n’ibyishimo,  abari kumwe  bakavuga ko babonye asutse amarira bayoberwa ikimubayeho.

Bwana Richard Kanshangirwe, umenyerewe mu bavuzi Gakondo bavura  indwara zishoborwa na bake,  nk’umuvuduko w’amaraso, Diyabeti, Urushwima, kugaruza ibyibwe n’abajura ku buryo bene kubyiba ngo aribo babyisubiriza uwo babyibye yaganiriye n’ikinyamakuru Igisabo ubwo yageraga muri Gare ya Nyabugobo.

 Avuga ko amaze iminsi mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda,  aho yari yagiye gushaka imwe mu miti akunze kwifashisha  mu kazi ke ka buri munsi.

Akomeza avuga ko ubwo yagendaga  ngo hari hashize iminsi mike Umuyobozi w’Urugaga rwabo Uwimana Beatha,  atawe muri yombi ku mpamvu atigeze yiyumvisha kugeza uyu munsi ,  cyakora ngo akaba ashimishijwe n’uko yamaze kwambuka Umupaka agasanganizwa Inkuru nziza y’uko yafunguwe.

Richard Kanshangirwe araha inama Nyirahabineza Geretrude wabasenyeye urugaga

Agira ati “Nihashimirwe ubutabera bw’u Rwanda na Leta yacu kubera ko bumva ukuri. Ndashimira Imana cyane. Nk’umuvuzi Gakondo wabigize umwuga, niteguye gukomeza gukorana n’Umuyobozi wacu Beatha na Komite ayoboye,  Komite yashyizweho n’abavuzi gakondo ubwabo bamaze gusezerera uwabayobozaga igitugu Nyirahabineza.”

Bwana Richard Kanshangirwe, avuga ko ari kugira inama abavuzi gakondo bagenzi be bose, gukomeza gukora neza umwuga barazwe na ba Sekuru,    bakora neza kandi barangwa n’ubunyangamugayo mu byo bakora.

Avuga ko umwuga wo kuvura gakondo iyo uwuzanyemo umutima mubi byose uba ubyishe,  ariyo mpamvu atiyumvisha ngo na gato,  uburyo uwitwa Nyirahabineza  yifashe ngo agasesagura umutungo w’urugagaga rwabo,  yabona ko ibye byamenyekanye,  agahimba amayeri yo kwirukana bagenzi be bose  batorewe hamwe adafiteho ububasha na buke,  ndetse  ngo agahitamo no kubagambanira abafungisha ubusa.

Agira ati “ ndifuza ko Ubuyobozi bw’urugaga,  rwasobanurira   abanyamuryango n’abayobozi  bose bo mu nzego z’igihugu,  ko uwitwa Nyirahabineza Geretrude,  amaze igihe yirukanwe kandi  ko atakibarizwa ku buyobozi  ubwari bwo bwose bw’urugaga .

 Mperutse kumva ko hafi yaho nkorera i Kabuga ngo  yatse abavuzi gakondo baho,  ibikoresho byabo n’imiti arabitwara. Bene kubibura ndasaba ko bakwishyira hamwe bakamurega. nabazanire ibyabo, nta rwego na rumwe ahagarariye mu bavuzi gakondo.

Nyirahabineza Geretrude wirukanywe n’abavuzi gakondo

Abajijwe niba mu buzima busanzwe yari azi neza uwo uwahoze ari umuyobozi wabo,  avuga ko atigeze yifuza kumenya amateka ye, gusa akemeza ko ayo yamumenyeho yo kugirirwa icyizere   n’abavuzi gakondo ngo ayobore urugaga rwabo ,  agahitamo ngo kururindagiza ayo mateka  yamumenyeho kubwe ngo arahagije arahagije.

Asoza asaba, anagira inama Nyirahabineza kutazongera na rimwe kwiyitirira ibyo adakora,  kuko uretse ngo n’amategeko y’igihugu abimubuza n’Imana ubwayo ngo irabihanira.

Richard Kanshangirwe, uvuga ko yababajwe n’ifungwa ry’umuyobozi wabo Uwimama Beatha,  cyakora akishima yavuye mu rugendo  agasanga yaragarutse mu buzima busanzwe, ni Umuvuzi gakondo wabigize umwuga.

 Avuga ko avura indwara nyinshi zirimo Urushwima, umuvuduko w’amaraso, kugaruza ibyo abajura bibye n’ibindi.

Akorera mu Murenge wa Masaka, Akagari ka Kimu, Akarere ka Kicukiro.

Uwimana Beatha uyoboye Urugaga rw’abavuzi gakondo
Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *