Urugaga rw’abahanga mu by’imiti mu myiteguro y’icyerekezo cy’igihugu 2050

admin
5 Min Read

Urugaga rw’abahanga mu by’imiti “National Pharmacy Council “NPC”, ruri mu bukangurambaga bwimbitse mu bigo by’amashuri yisumbuye mu gihugu hose,  bugamije ahanini gukangurira abanyeshuri  kwiga no gukunda umwuga w’ubuhanga mu by’imiti  bizatuma u Rwanda rwinjira mu cyerekezo 2050 rwemye aho ruzaba ari igicumbi cy’inganda zikora imiti.

 Mu gikorwa cy’ubwo bukangurambaga cyahuje abanyeshuri biga ibinyabuzima n’ubutabire mu ishuri rya Lycee de Kigali kuri uyu wa gatatu tariki ya 18 Gicurasi 2022,  Umunyamabanga uhoraho akaba n’umwanditsi w’Urugaga rw’abahanga mu by’imiti mu Rwanda NSENGEYUKURI Jean Damascene, avuga ko ari igikorwa cyateguwe hagamijwe gusobanurira abanyeshuri icyerekezo cy’u Rwanda 2050, aho U Rwanda ruzaba ari igicumbi cy’ubukerarugendo bushingiye ku buvuzi,ubushakashatsi mu rwego rw’ubuzima n’inganda zikora imiti .

Avuga ko mu by’ukuri ushaka gutegura ahazaza h’igihugu atangirira ku bakiri bato, ariyo mpamvu bari kuganiriza urubyiruko rw’abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye,bitewe n’uko aribo bagomba kuzagira uruhare ntasimburwa mu kubaka igihugu no kurinda ubuzima bw’abaturage.

Umunyamabanga uhoraho akaba n’umwanditsi w’Urugaga rw’abahanga mu by’imiti mu Rwanda NSENGEYUKURI Jean Damascene

Urugaga rusobanura ko mu bumenyi bw’ibanze ushaka kwiga ibijyanye n’ubuzima agomba  kuba yarize ibinyabuzima n’ubutabire mu mashuri yisumbuye (Biology& Chemistry) ndetse afite nibura inyuguti ya “C” muri ayo masomo ku bashaka kwiga icyiciro cya kabiri cya kaminuza ku isi hose. Aya mabwiriza yagiyeho muri 2021 ku bufatanye bwa Minisiteri y’ubuzima,urwego rw’Igihugu rushinzwe amashuri makuru na kaminuza (HEC) ndetse n’ingaga zireberera abize iby’ubuzima mu rwego rwo kugira abakora mu buvuzi bafite ubumenyi bwo ku rwego rwo hejuru.

Bwana NSENGEYUKURI, avuga ko umubare w’abahanga mu by’imiti kugeza ubu ukiri muto mu Rwanda, ariko n’ubwo bwose ngo hariho icyo cyuho umuhanga mu by’imiti ni ishyiga ry’inyuma mu buvuzi kuko umuti ukoreshejwe nabi uhinduka uburozi.

Avuga ko bafite abanyamuryago bagera ku 1136 bose  bafite nibura ikiciro cya 2 cya Kaminuza na 12 bafite ikiciro cya 1.Akomeza avuga ko barimo kuvugana n’inzego zirimo Minisiteri y’ubuzima kugira ngo ikubite umwotso icyuho kigaragara muri uyu mwuga cyane ko u Rwanda rugiye gutangira gukora inkingo n’imiti.

abanyeshuri banyuzwe n’inyigisho bahawe

Yongeyeho ko ikigamijwe atari ukugwiza  gusa umubare w’abahanga mu by’imiti mu Rwanda, ikingenzi kigamijwe ari  ukugira ubukangurambaga buhoraho, kugira ngo u Rwanda ruzakomeze  kugira abahanga muby’imiti bafite ubushobozi n’indangagaciro z’abanyarwanda.

Avuga ko uretse n’ubukangurambaga mu mashuri y’isumbuye, bari no gukorana na Kaminuza y’u Rwanda ndetse na Minisiteri y’ubuzima cyane cyane ishami rishinzwe abakozi bakora mu nzego z’ubuzima (HRH) ndetse n’abandi bafatanyabikorwa kugira ngo abiga uwo mwuga bongererwe ubumenyi, kongera umubare w’abajya gukarishya ubumenyi mu bihugu byateye imbere mu rwego rwo gushyigikira intego  ya Leta yo guteza imbere ubuhanga n’ubuvuzi bishingiye ku bumenyi

Iki gikorwa bagikoze mu ntara zose z’igihugu aho bagisoreje muri Lycee de Kigali.

Umwe mu banyeshuri wiga muri Lycee de Kigali wanyuzwe n’biganiro bahawe n’Ubuyobozi bw’urugaga rw’abahanga mu by’imiti “NPC” Ndayishimiye Olivier,   wiga mu mwaka wa kane w’Ubumenyi n’iby’ubutabire,  avuga ko ashimishijwe n’inyigisho yahawe, akaba yarafashe umugambi uhamye wo kuziga ibigendanye n’ubuhanga mu by’imiti ndetse akaba agomba no kubigiramo ubumenyi bwo hejuru kugira ngo azatange umusaruro uhamye  ku gihugu cye.

Umwe mu banyeshuri wiga muri Lyce ya Kigali wanyuzwe n’biganiro bahawe n’Ubuyobozi bw’urugaga rw’abahanga mu by’imiti “NPC”

Agira ati “abatuganirije bakanguye ubwenge n’ibitekerezo byanjye. N’ubwo nkiri mu mwaka wa kane,  ariko ngiye guharanira kwiga neza kurushaho. Ndifuza ko nzakomeza muri Kaminuza nkiga iby’ubuganga kandi bizanshimisha mu bihe bitaha nanjye mbariwe mu bahanga mu by’ubuzima cyane cyane ariko ibigendanye n’imiti muri kino gihugu cyacu.”

Urugaga rw’Abahanga muby’imiti “NPC”rwashyizweho n’itegeko No 45/2012 rigena imitunganyirize, imikorere n’ububasha by’Urugaga rw’Abahanga mu by’imiti.

Urugaga ni rwo murinzi w’amategeko, icyubahiro n’ishema by’umwuga w’abahanga mu by’imiti, rukanarengera ubuzima rusange bw’abaturage.

Urugaga rubungabunga ubusugire bw’amahame yerekeye imyifatire myiza, ubunyangamugayo n’ubwitange bya ngombwa mu murimo w’abahanga mu by’imiti, runareba ko abarugize bose bubahiriza ibyo bashingwa n’umwuga wabo, kimwe n’amategeko n’amabwiriza agenga abahanga mu by’imiti.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *