Musanze: Uwitwa UWAMAHORO Emmanuel arashinjwa kurya no kwikubira imitungo y’abavandimwe be barindwi

admin
12 Min Read

Umusaza Simparinka wari utuye mu mu Ruhengeri akaba yari azwi n’abantu benshi bo m’Umujyi wa Musanze, yitabye Imana muri 2004 asiga imitungo irimo amazu, amasambu n’imigabane muri Koperative COCHABRICORU, yaje kandi gusiga n’abana barindwi bagombaga kugira uruhare kubye, byaje kwikubirwa n’umwe muribo witwa Uwamahoro Emmanuel.

Abagize umuryango wa Simparinka, bavuga ko Umubyeyi wabo yari afite amasambu arenga arindwi mu bice bitandukanye byo mu Karere za Musanze, birimo n’inzu y’ubucuruzi yari afatanyije na bagenzi be muri Koperative COCHABRICORU iherereye mu Mujyi rwagati wa Musanze, bakaba batangazwa n’uburyo umwe mu bavandimwe wabo, Uwamahoro Emmanuel akomeje kubasiragiza mu nkiko nyuma y’uko abunzi b’Akagari ka Ruhengeri n’abo mu bujurire b’Umurenge wa Muhoza, bari bamaze kwemeza ko imitungo yose ishyirwa mu maboko y’abagize umuryango, bityo bose bakayigabana ntawusumbye undi.

UKO BYAGENZE:

Nyuma y’uko umusaza Simparinka yitabye Imana muri 2004 ndetse na bamwe mu bana be bakaba batakiriho, hakaba hasigaye batatu aribo: Uwamahoro Emmanuel, Niyitegeka Marie Claire na Nyirabagenzi Drocella, abo bavandimwe ngo bitoyemo Umukuru w’umuryango bamugira Uwamahoro Emmanuel,  kugira ngo ajye abafasha kumenya no gukurikirana imitungo y’umubyeyi wabo.

Uwamahoro Emmanuel ubanza i bumoso arashinjwa kurya imitungo y’abavandimwe be

 Gusa abavandimwe ngo baje gutangazwa n’uko muri 2006, Uwamahoro yagiye mu rukiko rw’ibanze rwa Muhoza,  yakayo ububasha bwo kwiyandikisha ku mitungo yaragijwe n’abavandimwe, byatumye bamurega mu bagize urwego rw’abunzi b’Akagari ka Ruhengeri,  baje gutegeka ko imitugo yose ibagarukira,  buri wese akayigiraho uruhare rusesuye nk’abazungura basizwe na Simparinka.  

Nyuma y’imyanzuro uwamahoro yajuririye mu bunzi b’umurenge nabwo agatsindwa, imitungo yagomba ku girwaho uruhare na buri wese,  abatakiriho bagahagararirwa nabazungura babo, aribo  Ndungutse jean Claude wagombaga guhagararira Umubyeyi we Maniragaba Jean Damascen witabye Imana, Nsabimana Pacifique agahagararira Nyirabazirushya Bernadette umubyeyi we utakiriho, Nshimiyimana Fabrice agasimbura umubyeyi we Mukayipanda Agnes nawe utakiriho, mu gihe Masengesho Valens agomba gusimbura Nyirabagenzi Donathila nawe witabye Imana.

Ndungutse jean Claude wagombaga guhagararira Umubyeyi we Maniragaba Jean Damascen witabye Imana

Aba bose bavuzwe uko ari bane, bakaba baragombaga kwiyongera kubandi batatu bakiriho nabo basizwe n’umusaza Simparinka, aribo : Uwamahoro Emmanuel, Niyitegeka marie Claire na Nyirabagenzi Drocella.

Ababose rero uko ari barindwi, nibo bagombaga kugira uruhare rungana ku mitungo y’umubyeyi wabo Simparinka, ariko Uwamahoro Emmanuel akaba yarahisemo kuyigarura, imyinshi muriyo aragurisha anavuga ko abo bavandimwe ntaho abazi na gatoya.

Uwitwa Ndungutse Jean Claude, wanatorewe muri kino gihe guhagararira umuryango nyuma y’ubujura bashinja Uwamahoro bari baragiriye icyizere, ashinja cyane Uwamahoro Emmanuel gutinza nkana ikibazo cyabo cyo kubona imigabane ku mitungo y’umubyeyi wabo, kuva mu mwaka wa 2009 kugeza muri uyu wa 2022, imyaka 13 ikaba ishize, yaranze kuva ku izima ngo ashyire mu bikorwa ibyo bategetswe n’abunzi b’Akagari n’Umurenge, agahora mu rukiko rw’ibanze ngo yaba yagize urwitwazo rwa buri gihe.

Agira ati “Ikirego cyacu cy’akarengane cyageze mu urwego rw’Abunzi mu mwaka wa 2009, gikomezwa gutinzwa n’uko Uwamahoro yabonaga  atsindwa, akongera akajurira, nabwo yatsindwa, akongera gutangiza ikirego bundi bushya,  ku buryo yabigize nk’umukino w’abana.

Ibibanza n’amazu by’umuryango wa Simparinka byigaruriwe n’Uwamahoro Emmanuel

Inama y’umuryango wacu warateranye, wemeza ko yareka ibyo arimo tukamutekesha nk’umuntu twari twasabye kutureberera imitungo ya Muzehe wacu. Gusa yakomeje kubyima amatwi, kugeza n’ubwo avuze ko atatuzi mu muryango.”

Abagize umuryango wa Simparinka, bakaba muri kino gihe bakomeje guhangayikishwa  n’uburyo umuvandimwe wabo, akomeje gukoresha inkiko nk’urwitwazo, kugira ngo akomeze abarire imitungo uko yishkiye cyane ko hafi ya yose ngo yaba agiye kuyimara ayigurisha.

Abavandimwe be kandi, bavuga ko imyanzuro y’urubaza rw’abunzi b’Akagari ka Ruhengeri yo kuwa 24/04/2009 yasobanuye neza uko ikibazo giteye, imyanzuro yabo ikerekana ko UWAMAHORO atsinzwe, nyamara ngo akomeza gutambamira iyo myanzuro kugeza na n’ubu.

Mugushaka gushyira mu bikorwa iby’imyanzuro y’abunzi yanamaze kuba itegeko cyera, uwari Umuhesha w’inkiko w’Akagari ka Ruhengeri Umubyeyi Josiane ngo yaba yarabigerageje, ariko Uwamahoro akomeza kuba ibamba, ibyatumye kuwa 10/05/2011 yarakoze inyandiko ikinyamakuru igisabo gifitiye Kopi, yerekana uburyo uwitwa Uwamahoro yanze ko imyanzuro y’Abunzi ishyirwa mu bikorwa. Bityo asaba ko igihe cyose ikibazo cy’umuryango wa Simparinka kitari cyakemuka neza, ntawemerewe n’umwe kugira icyo yakura cyangwa ngo yongere kuri iyo mitungo, nyamara bikaba bimaze kugaragara ko kuva icyo gihe byibura 70% by’iyo mitungo Uwamahoro yamaze kubigurisha, ibindi abyiyandikaho.

Mu nyandiko No 540 y’Urwego rw’Abunzi b’Akagari ka Ruhengeri bakoze kuwa 18/12/2020, bagamije gusobanura neza ikibazo n’uburyo cyakemuka, bagaragaje imitungo yose yasizwe n’Umusaza Simparinka.

Muri iyo nyandiko, berekana neza Nomero z’ibibanza n’amasambu n’inzu,  byagombaga kugabanwa n’abagize umuryango bose hiyongereho n’imigabane iri muri Koperative COCHABRICORU iri Mumujyi wa Musanze.

Iyi nzu yubatse mu kibanza cy’umuryango Uwamahoro Emmanuel yagurishije abavandimwe batabizi

Kuwa 23/03/2021, Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga Kwizera Darius akaba yari yaraje gushyira mu bikorwa imyanzuro y’abunzi No 295 b’Agari ka Ruhengeri, raporo y’igikorwa isinywaho na Ndungutse Jean Claude wari watsinze Uwamahoro mu izina ry’umuryango, hamwe n’abandi bagabo benshi bari bahari, gusa Uwamahoro ngo ntiyigeze aza gusinya ku nyandikomvugo y’uwo muhesha w’Inkiko.

Biravugwa ko Uwamahoro Emmanuel, kugira ngo akomeze arushye anananize abavandimwe be, yahisemo no kurega uwo muhesha w’inkiko mu rukiko rw’isumbuye rwa Musanze, kugeza ubu bakaba bataraburana.

Kuwa 07/03/2021, abagize umuryango wa Simparinka bahuriye mu nama idasanzwe y’umuryango, Uwamahoro akaba nawe yari yahawe ubutumire ariko ntiyitabira, byatumye ahita ajya kuregera imyanzuro yafatiwemo.

Iyo nama y’abagize umuryango wa Simparinka, yari iyo kureba uko imitungo basigiwe n’umubyeyi wabo, yagarurwa mu maboko y’abazungura be bose uko ari barindwi, abatakiriho bagahagararirwa n’abazungura babo, bityo inama inasozwa ishyizeho abayobozi bashya b’umuryango wa Simparinka, bakuriwe na Ndungutse Jean Claude naho Uwamahoro wabaririye imitungo agakomeza kuba umunyamuryango usanzwe.

Aganira n’ikinyamakuru igisabo Ndungutse Jean Claude yashinje cyane Uwamahoro Emmanuel, kubarira imitungo y’umubyeyi wabo yamara kubona ko agiye kubiryozwa, agahitamo kwihisha mu nkiko akarega ibirego bitarangira imyaka 13 ikaba ishize.

Avuga ko babazwa n’uko ngo nyuma y’amasambu, ibibanza n’imirima yariye, ngo n’imigabane yo muri Koperative COCHABRICORU, yaba nayo yaramaze kuyirya yose, ndetse akigarurira na Koperative ubwayo cyane ko abari bayigize hafi ya bose ngo batakiriho.

Ngo n’imigabane yo muri Koperative COCHABRICORU iri mu mujyi wa Musanze rwagati nayo Uwamahoro yamaze kuyirya yose

Uwamahoro Emmanuel ushinjwa bikomeye kurya abavandimwe be batandatu, aganira n’ikinyamakuru igisabo, yavuze ko nta nakimwe ashobora kubwira umunyamakuru kubera ko ikibazo cye yagishyikirije inkiko kandi akaba ngo yubaha ubutabera.

Agira ati “Abo bose biyitirira kuba abazungura b’ibya Data simbazi na gato, uwitwa Ndungutse Jean Claude undega, nyina we umubyara ntabwo yigeze asezerana na se ariwe mukuru wanjye. None se ubwo murumva yagira ate uruhare ku by’umubyeyi wanjye? n’abandi kandi biyitirira kuba abazungura, nabo simbemera na gato.”

Uwamahoro avuga ko abamurega bose arabiyitirira ibya se, ariyo mpamvua   n’inama ngo y’umuryango bakoze, imukura kuba umukuru w’umuryango atayemera.

Avuga ko ari nayo mpamvu ngo yahisemo kubarega. Bityo agasoza avuga ko naramuka yanditsweho ibyo adashaka mu kinyamakuru, ntakabuza azakirega.

Uwamahoro uhakana abavandimwe be barimo na Ndungutse, biragara ko ari nk’amatakirangoyi, cyane ko nk’amafoto y’ubukwe bw’uyu Ndungutse, Uwamahoro agaragara ariwe wagiye kumusabira ndetse n’inzu Ndungutse atuyemo, ikaba ari ikibanza Muzehe Simparinka yakatiye umuhungu we Maniragaba Jean de Dieu ari nawe ubyara Ndungutse.

Harelimana Constante, umwana wa Nyirabaganizi Drocella, ukiriho mu bana batatu basizwe na Simparinka arasaba ubutabera kubarenganura

Uwitwa Harelimana Constante, umwana wa Nyirabaganizi Drocella, ukiriho mu bana batatu basizwe na Simparinka, ashinja nyina kuba ariwe wakoze amakosa mu ntangiriro, ubwo yemezaga ko Uwamahoro Emmanuel ahagararira umuryango, ibyatumye abyitwaza akiyandikishaho imitungo afashijwe n’urukiko rw’ibanze rwa Muhoza.

Uyu musore uri mu kigero cy’imyaka 25, asaba ubutabera gukora akazi kabwo bukarenganura umuryango wabo rutitaye na gato ku matakirangoyi n’amarangamutima ya Uwamahoro Emmanuel,  bityo bagasubizwa imitungo yabo yose, iyo yagurishije ikabagarukira, abo yagurishije bakamwikurikiranira mu nkiko.

Umuheha w’inkiko w’umwuga Kwizera Darius, watambamiwe na Uwamahoro gushyira mu bikorwa imyanzuro y’abunzi, avuga ko yumijwe no kubona umuntu uzi ubwenge nka Uwamahoro, atinyuka kwihakana abavandimwe agamije kurya imitungo yabo.

Uwamaho Emmanuel yihakana abavandimwe be mu gihe ari we wagiye gusabira Ndungutse Jean Claude umwana wa mukuruwe Maniragaba

Agira ti “yarandeze ariko ukuri kuzatsinda.  Bariya bana, bitinde bitebuke, bagomba gusubizwa iby’umubyeyi wabo, Uwamahoro yigaruriye. Icyo nahamya ni uko ubutabera bw’u Rwanda buzakorana ubushishozi bukamenya ikiri ukuri.

Umuyobozi w’Akagari ka Ruhengeri Madame Mukamana Jacqueline, avuga ko nta makuru arambuye afite ku kibazo cy’umuryango wa Simparinka kuko ngo yahageze kiri mu nkiko.

Ibi kandi Mukamana Jacqueline, akabihuriraho n’umuyobozi w’Umurenge wa Muhoza Manzi Jean Pierre, uvuga ko nawe ari ubwa mbere yumvise icyo kibazo, gusa ngo yiteguye kuzakira uwazakimugezaho, yamara kucyumva agatanga inama n’umurongo wagenderwaho.

Aba bayobozi n’ubwo bavuga ko batazi ikibazo cy’umuryango wa Simparinka, mu gihe abamukomokaho ari nabo barega Uwamahoro, bavuga ko iki kibazo nta muyobozi n’umwe utakizi, kuva ku umuyobozi w’Umudugugu kugera kuri Guverineri w’Intara, ariko bakibaza impamvu badahabwa ubutabera.

Abagize umuryango wa Simparinka bagasaba urukiko rw’ibanze rwa Muhoza rwaregewe na Uwamahoro, agamije gutinza no kudashyira mu bikorwa imyanzuro y’abunzi ibasubiza imitungo yabo, ko rwakora ibishoboka rukiyizira aho imwe mitungo iherereye cyane ko ari hafi y’urukiko, maze bagahabwa ubuhamya n’abaturage bose batagendeye ku binyoma by’uwo barega Uwamaho Emmanuel.

Umuvugizi w’Inkiko Harrison Mutabazi, abajijwe icyo bafasha uyu muryango umaze imyaka 13 warabuze ubutabera ngo usubizwe imitungo yihariwe n’umuntu umwe, mu bantu barindwi.

Avuga ko ikibazo cyabo cyumvikana, ariko ko nta makuru yumva yagitangaho kubera ko urubanza rwaciwe n’abunzi bafite urwego rubavugira muri Minisiteri y’ubutabera.

Cyakora avuga ko yizera ko ubwo byanagiye mu rukiko narwo ruzashishoza rushingiye ku ukuri uwaba aregana akarenganurwa.

Ubushyamirane mu miryango bushingiye ku mirungo, ni ikibazo kimaze gufata intera mu bice bitandukanye by’igihugu, inzego z’ibanze zikaba zisabwa kenshi gukurikiranira hafi ibyo bibazo amazi atararenga inkombe.

Abagize umuryango wa Simparinka by’umwihariko, bagasaba urukiko rw’ibanze rwa Muhoza kuzumva akarengane batewe n’umuvandimwe wabaheje mu by’umubyeyi wabo, bityo agategekwa kubivamo nta bindi bisobanuro yitwaje.

Ubwanditsi

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *