Aya ni amagambo atangazwa na Bwana Mutabazi Martini uhagarariye Umuryango Ibuka w’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro, ubwo habaga umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 28, ku cyumweru Tariki ya 10 Mata 2022, wagaye abagize uruhare muri Jenoside, avuga ko ku bwe abona ko niba habaho ijuru koko ry’Imana, abo bantu ntaryo bakwiriye kujyamo, keretse byibura ngo ribaye Ijuru rya Gasogi n’ubwo adahamya ko na nyiraryo KNC yatuma baryinjiramo.

Ni Umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 28 Abatutsi bari batuye mu murenge wa Nyarugunga bazize Jenoside barenga 800, bivugwa ko bishwe mu gihe gito n’abo bitaga abaturanyi babo, babifashijwemo n’abasirikari babaga mu kigo cya gisirikari cyari cyariswe Camp Coloner Mayuya i Kanombe.
Mutabazi Martin, avuga ko bitumvikana na gato uburyo abo mu bwoko bw’abahutu, bigabije abaturanyi babo bakabicira kubamara kandi ntacyo babashinja na kimwe.
Ku bwa Mutabazi, abijanditse mu bwicanyi bwa Jenoside yakorewe Abatutsi, ashingiye no ku bugome babikoranye, akabona ngo badakwiriye na rimwe kuzabona ijuru ry’Imana bibaho ndetse ngo n’Ijuru rya Gasogi ubwaryo, bakaba badashobora kuribona bitewe n’uko uwitwa KNC yamaze kurifata, agakeka ko ntan’umwe yatuma arikandagiramo, akurikije uburyo amuzi.
Cyakora avuga ko ashingiye ku mbabazi z’Imana yumva igihe cyaba kigihari, kugira ngo abakoze Jenoside bavugishe ukuri ku cyabibateye.
Avuga ko bakwiye gutanga amakuru atari ay’ibice y’aho imwe mu mibiri y’abatutsi bishwe itaraboneka yaba iherereye kugira ngo nayo ishyingurwe mu cyubahiro .
Ikindi ni uko agaruka ku bwicanyi ndengakamere bwa Jenoside yakorewe Abatutsi bari batuye mu gice cya Nyarugunga.
Avuga ko uretse Imana yonyine, ntaho bagombaga guhungira na hamwe ababishe, bitewe ahanini n’ikigo cya gisirikari cya Kanombe cyabacungiraga hafi buri gihe, bafashijwe n’interahamwe zitwaga aba KARAPU zari zaratorejwe kuzarimburaho Abatutsi umunsi nugera.
Agira ati “iki gice cya Nyarugunga cyari kigoswe cyane n’Ikigo cy’Abasirikari. Abateguye Jenoside barimo Coloner Bagosora, bazanye Ingabo z’Abafaransa, bazana Aba Kongomani, bose batoza Interahamwe z’aba KARAPU, bazigisha ari nako bazitoza ubugome bwo kuzica mu buryo bwihuse.”
Murabazi akavuga ko kugeza uyu munsi, imyaka 28 irashize, akaba, atariyumvisha na gato uburyo ababashije kurokoka nawe arimo icyo baba barabikesheje, nk’abantu bari bari mu mazi abira, icuraburindi ribatwikiriye
Gusa ahishura akabonerahoguhishura ibanga ry’uko nta wundi bakesha kuba bakiriho, atari Inkotanyi zashushubikanyije ababisha.
Avuga ko Inkotanyi cyakora iyo ziza gutinda gato, nta n’uwa kirazira zari gusanga, ariyo mpamvu nta munyarwanda wagombye kwirengagiza ubwo butwari bwaziranze kugeza uyu munsi, hari kwibuka imyaka 28, Ingabo zari iza FPR Inkotanyi zihindutse Ingabo z’igihugu.
Asoza asaba abantu birirwa bavugira mu mahnga n’ababatera inkunga mu magambo bari mu gihugu, bavuga ko nta butabera buba mu Rwanda, ko nta mwanya bagifite na muto, cyane ko byagaragaye ko U Rwanda rusigaye ngo rwiyambazwa kujya kwigisha no gutanga amahoro ku isi yose, hifashishijwe ingabo n’aba polisi babitojwe.
Ubwicanyi ndengakamere bwabereye mu Murenge wa Nyarugunga, bugarukwaho na benshi, bavuga ko kuba abasirikari bari baratoje urubyiruko rw’Interahmwe n’abaturage bo muri ako gace, biri mu byoroheye abicanyi kwica abahigwaga mu gihe gito, abishwe bakaba bakomeje kwibuka buri gihe banahabwa icyubahiro kibakwiye.
