Hakusanyijwe ubushobozi bwo gutera inkunga Pacis Tv imaze imyaka ibiri ishinzwe

admin
8 Min Read

Ni mu muhango wabereye i Kigali kuri uyu wa gatatu tariki ya 31 Werurwe 2022, ubwo hizihizwaga imyaka ibiri igitangazamakuru PACIS TV cya Kiliziya Gatolika mu Rwanda kimaze gishinzwe ndetse n’umwaka kigaragara kuri CANAL Plus,  Abakristu n’abakunzi bayo  bagakusanya angana na 43,748,700 yo kuyunganira mu bikorwa byayo bya buri munsi.

Umushumba wa Archidiyosezi ya Kigali Nyiricyubahiro Cardinal Antoine Kambanda, ari nawe muyobozi w’icyubahiro  wa Pacis Tv, avuga ko ari televisiyo yaziye igihe, ikaba igamije ahanini gufasha no kunganira Abakristu gukurikira no gusangirira hamwe Ijambo ry’Imana n’ibiganiro by’Iyogezabutumwa ry’amahame ya Kiliziya ndetse n’andi makuru  aba ari kuvugwa ku isi umunsi ku wundi muri rusange.

Avuga ko nyuma y’uko hashinzwe Radiyo Mariya Rwanda ikurikirwa na benshi mu Rwanda no hanze yarwo,   byari ngombwa ko hashingwa n’Insakazamashusho”Televiziyo” kugira ngo Abakristu barusheho  kwisanzura mu masengesho n’inyigisho bicishwa mu Itangazamkaukuru.

Agira ati “ Ibi ni ibyishimo bikomeye cyane dukesha ukwishyira no gukorera hamwe ku abakristu ba Paruwasi ya Regina Pacis ya Remera, babashije gutangiza Pacis Tv ubwabo ikaba imaze imyaka ibiri isakaza ibiganiro  mu gihugu  no hanze yacyo.

Mu by’ukuri twavuga ko iyi ari Impano y’Imana yo gushimwa na buri wese cyane ko intego y’iyi Televiziyo,  ari ukujijura Abakristu mu bigendanye n’Ukwemera no kurwanya ubuyobe bugenda bugaragara hamwe na hamwe ku bantu  baba bashaka kugoreka nkana inyigisho n’amahame agenga Umuryango mugari w’abakristu Gatolika.”

Cardinal Antoine Kambanda avuga ko Pacis Tv,  yavuye ku gitekerezo cy’Abakristu ubwabo ba Paruwasi ya Remera mu mwaka wa 2019, byatumye ihita ishingwa mu 2020, ikaba yaragize uruhare mu gufasha Abakristu gusenga mu gihe cya Guma mu rugo,  ubwo Icyorezo cya Covid 19 cyari kimeze nabi ku isi no mu Rwanda muri rusange.

Nyiricyubahiro Cardinal Antoine Kambanda mu gitambo cya Misa

Akavuga ko byafashije abana n’ababyeyi babo, ubwo bakurikiranaga inyigisho, amasengesho n’ibiganiro bibereye mu ngo muri rusange Kiliziya ikaba yari yarimukiye mu ngo z’abantu.

Akomeza avuga ko ashimira cyane Leta y’u Rwanda kuba yarabashije kubageza ku minara yayo, ari nayo inatuma Televiziyo igaragarira neza abayireba ndetse na Canal Plus yayishyize ku miyoboro yayo ikaba igaragarira isi yose;  bityo abanyarwanda batuye i Mahanga, abana babo nabo ubwabo,  bakaba babasha gukurikirana Misa zose n’ibiganiro mu Kinyarwanda.

Ashima kandi ko ibyo byose byatumye  abana baba mu mahanga barabashije kwiga no kumenya ikinyarwanda mu buryo bworoshye babikesheje Pacis Tv.

Avuga ko mu bihugu bituranye n’u Rwanda abakurikirana Pacis Tv bakomeje kuba benshi ku buryo  mu gihugu cy’u Burundi  bayikurikira kuri 38%, RDC 29%, Tanzaniya 23%, Uganda 22% mu yandi mahanga ya kure nabo ikaba ikomeje gukurikiranwa ku gipimo gishimishije.

Asoza asaba Abakristu n’abandi babishoboye, gukomeza gutera inkunga ibikorwa bya Pacis Tv,  kugira ngo ikomeze kunoza gahunda zayo za buri munsi nko guhemba abakozi bahoraho,  cyane ko hakoraga abakorera bushake.

Hari kandi imodoka yo kwifashisha mu kazi ka buri munsi, Imashini itanga amashanyarazi yo kwifashisha igihe umuriro waba wagiye, ibikoresho bya Studio n’ibindi.

 Avuga ko nyuma ya Guma murugo n’igabanuka ry’icyorezo cya Covid 19 igihe cyari kigeze ngo Abakristu n’abakunzi bose ba Pacis Tv bashyireho akabo mu gushyigikira no gutera inkunga ibikorwa byayo kugira ngo irusheho kunoza ibikorwa byayo ndetse no kunogera abayikurikirana bose.

Ministiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Gatabazi JMV unafite munshingano ze itangazamakuru wari uhagarariye Leta, ashima cyane ibyakozwe n’Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika mu Rwanda bushyiriraho abanyarwanda Televiziyo y’icyerezo Pacis Tv,  igamije kwigisha no kujijura Abakristu ku bigendanye n’ijambo ry’Imana ndetse na gahunda zitandukanye za Leta.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi JMV yifatanyije n’abakirisitu mu gitambo cya Misa

Kimwe na Cardinal Antoine Kambanda Ministiri Gatabaizi, ashima uruhare rugaragara Pacis Tv yagize mu kwigisha no gukangurira abanyarwanda kwirinda no gukumira icyorezo cya Covid 19 cyari kimeze nabi mu mwaka wa 2020 na 2021,  Abakristu n’abandi benshi bakaba barayikurikiraniraga mu ngo iwabo batuje,  ari nako barushaho kwirinda ingendo zagombaga kubaviramo kwandura cyangwa gukwirakwiza icyorezo

Agira ati “ Birakwiye ko buri wese ubishoboye yatera inkunga iyi Televiziyo kuko byagaragaye ko ifitiye abantu benshi akamaro bitewe, ahanini n’inyigisho n’ibiganiro bigamije kubajijura bihatangirwa bikaba bimaze gutanga umusaruro mu buryo bugaragara.”

Avuga ko Pacis Tv,  ari umusanzu ukomeye Kiliziya Gatolika yageneye abanyarwanda, bikaba ari n’umusanzu ukomeye mu itangazamakuru. Bityo asaba ibigo bikomeye bya Kiliziya Gatolika mu Rwanda nk’Amahoteli, amashuri n’abandi babishoboye kuyigira iyabo bayamamarizaho ibikorwa byabo bitandukanye kugira ngo ibashe gukomeza kunoza, inateza imbere imikorere yayo ya buri munsi

Igikorwa cyo gukusanya inkunga yo gushyikira ibikorwa bya Pacis Tv kikaba cyarabanjirijwe n’Igitambo cya Misa, cyatuwe na Nyiricyubahiro Cardinal Antoine Kambanda,  akikijwe n’Abepiskopi nka Edouard Sinayobye wa Diyosezi ya cyangugu unashinzwe itangazamakuru n’iyogezabutumwa muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda.

 Musenyeri Visenti Harolimana wa Diyosezi ya Ruhengeri ushinzwe inyigisho n’amahame bya Kiliziya, Musenyeri Smaragde Mbonyintege wa Diyosezi ya Kabgayi yatangiriwemo Radiyo Mariya rwanda na Musenyeri wari uhagarariye Intumwa ya papa mu Rwanda na Ministiri w’ubutegetsi bw’igihugu Gatabai JMV wari uhagarariye Leta.

 Mu muhango wo gutera inkunga Pacis Tv wabereye muri Hotel ya Ste Famille  hakaba harabashije gukusanywa inkunga ingana na 43,740,700 nk’uko byahise bitagazwa n’ubuyobozi bukuru bwa Pacis Tv.

Iyi nkunga bikavugwa ko ije gufasha Pacis Tv kwiyubaka no kunoza imikorere yayo kurushaho, bikaba biteganyijwe ko byibura hagombye kuboneka  agera kuri 279,670,000 Frw muri rusange yakwifashishwa mu gutunganya ibyibanze byose byatuma hanozwa imikorere ya Televiziyo  muri rusange.

Bwana Rusirare Jacques mu muhango wo gukusanya inkunga yo gufasha Pacis TV

Abandi bagaragaye muri iki gikorwa cyo gushyigikira no guteza imbere Pacis Tv,  harimo Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Rubingisa Prudence, abacuruzi bakomeye nka Jacques Rusirare Umuyobozi Mukuru wa AMEKI Color n’Umuhanzi ukomeye muri kiliziya Gatolika mu Rwanda Cyprien Rwabigwi wanahisemo guharira  Pacis tv,  Studio ye akoresha ifite ibyuma n’ibikoresho bigezweho  ngo bajye bayikoresha igihe cyose bashakiye.

Televiziyo ya Pacis Tv yashinzwe mu 2020 bigizwemo uruhare n’Abakristu ba Paruwasi ya Regina Pacis ya Remera bakuriwe na Padiri mukuru wayo bashima cyane kubera ubwitange n’umurava yagaragaje mu kuyitangiza no kuyikurikirana umunsi ku wundi Ntagungira Jean Bosco, ikaba kugeza ubu ari imwe mu ma Televiziyo ashimirwa na bose kuba ari Umuyoboro mugari w’ibitekerezo, ibiganiro, amasengesho n’Iyogezabutumwa bibafasha buri gihe.

Padiri mukuru wa Paruwasi Regina Pacis ‘Ntagungira Jean Bosco
Cyprien Rwabigwi yateye inkunga itubutse Pacis TV

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *