Home IMYIDAGADUROMeddy na Mimi bari mu byishimo byo kwitwa ababyeyi

Meddy na Mimi bari mu byishimo byo kwitwa ababyeyi

by admin
0 comments

Umuryango wa Ngabo Medard Jobert uzwi nka Meddy n’umugore we Mimi Mehfira bari mu byishimo byo kwibaruka imfura yabo, bagaragaje ibihe by’ingenzi ubwo umugore yari atwite.

Nyuma y’iminsi ibiri Meddy n’umugore we bibarutse imfura y’umukobwa, uyu muhanzi uri mu ba mbere bakunzwe mu Rwanda, yagaragaje ibindi bihe by’ingenzi umugore we atwite akuriwe.

Ni ibihe yagaragaje mu mafoto n’amashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, bigaragaza ubwo bifotozaga amafoto y’urwibutso.

Amwe mu mafoto yashyizeho mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Werurwe 2022, agaragaza Meddy n’umugore we bari mu byishimo by’agatangaza.

Aya mafoto, Meddy yashyizeho ubutumwa bugira buti “Papa na Mama.” Bigaragaza ko we n’umugore we bishimiye kuba binjiye mu cyiciro cy’ababyeyi.

Bari bishimye biteguye kwakira imfura yabo

You may also like

Leave a Comment