Mu kababaro kenshi Umuturage Munyeshuri Theogene wo mu murenge wa Rusiga, Akagari ka Gako, Akarere ka Rulindo aratabaza Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ngo areke gusenyerwa inzu ye kugira ngo yangazwe, biturutse ku karengane avuga ko yatewe n’Urukiko rukuru rwagendeye ku marangamutima y’uwitwa Kayiranga Jeanne uba mu Bubiligi.
Ni Umuturage witwa Munyeshuri Theogene n’umufasha we Nyirahabimana Dativa batabaza Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame bamusaba gukoresha ubutabazi asanganwe kugira ngo badasenyerwa hagendewe ku myanzuro y’Urukiko rukuru rwafashe kuwa 28/01/2022 mu rubanza bafitanye n’uwitwa Jeanne Kayiranga uba mu Bubirigi ngo wavuyeyo agamije kubatwarira butaka by’amaherere, yatsindwa akajuriria Urukiko rukuru narwo rugaca urubanza uko rubyumva rutagendeye ku batangabuhamya bari babajijwe n’urukiko rw’isumbuye ari nabo bari bazi neza uko ikibazo giteye.

Nyirahabimana Dativa uri mu kigero cy’imyaka 58 n’umufasha we Munyeshuri Theogene , avuga ko hari umusaza bari baturanye witwa Kayiranga Jean wazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 harokoka umwana we muto wahise arerwa na Nyina wabo, hakaba n’undi bavukana witwa Jeanne Kayiranga we wari usanzwe yibera mu Bubiligi kuva mu 1986.
Avuga ko Jeanne Kayiranga yaje gusaba nyina wabo urera wa mwana ko yashaka ibyangombwa akamusanga mu Bubiligi, ahitamo kugurisha ikibanza kiri ku muhanda cya m2 500 cy’umubyeyi wabo Kayiranga Jean kiri imbere y’Akagari ka Gako, kiza kugurwa n’umugabo we Munyeshuri, cyakora ngo urugendo rwaje ngo gupfa ntiyagenda aribwo Jeanne yahise aza mu Rwanda asaba ko ikibanza cy’umubyeyi we yagisubizwa n’ubwo nyiri ukuhagura yari yamaze gukatiraho abantu babiri ibibanza bakubakamo.
Nyirahabimana atangaza akarengane kabo agira Ati “ubwo Jeanne kayiranga yasabaga gusubizwa ikibanza cye, ubuyobozi bw’Akagari n’umudugudu mu nteko y’abaturage badufashije kumvikana, Jeanne ubwe yemera ko tumuha ahasigaye hatubatse noneho tukamuguranira ku gice cy’isambu ifatanye n’icyo kibanza twaguze n’uwitwa Angela Mujawamariya ari naho dutuye.

Mu byukuri twamuhaye ho igice cy’itarasi arabyemera, aranabisinyira n’ubuyobozi bw’Akagari n’umudugudu buhari birarangira.”
Akomeza avuga ko vuga ko nyuma y’aho, Jenne yahise yisubirira mu Bubiligi, hajya hashira igihe akagaruka kubasura ari nta kibazo afite ndetse agasangira n’umuryango wa Munyeshuri urukundo ari rwose.
IBINTU BYAJE GUHINDUKA JEANNE ASABA GUHABWA N”AHATARI AHE
Umuryango wa Munyeshuri, uvuga ko Jeanne yaje kugaruka avuga ko iby’uko yasubijwe ikibanza cye atabiha agaciro ko n’isambu Munyeshuri atuyemo yaguze n’uwitwa Angela Mujawamariya ndetse n’utundi dupande yagiye agura n’abandi Angela akomekaho, naho ngo hose ahashaka, akavuga ko hahoze ari ah’umubyeyi we Kayiranga Jean
Munyeshuri avuga ko bamaze kubyumva, baketse ko Jeanne adakomeje kuko batiyumvishaga na gato aho igitekerezo agikuye, cyane ko umubyeyi we atigeze ahagira isambu, uretse icyo kibanza yasubijwe, ikibanza yari yaraguriye kujya arazamo imodoka ye gusa.
Muri icyo gihe Jeanne ngo yahise yisunga urukiko rw’ibanze rwa Mbogo, maze narwo ngorutitaye ku batangabuhamya bemezaga ko Jeanne avuga ibitari byo ndetse rutagendeye ku myanzuro y’inteko y’abaturage n’akagari yo kuwa 13/06/2019, yahaga Jeanne ubutaka afiteho ububasha bwonyine, inyandiko nawe ubwe yasinyi yemera ikibanza cye n’ingurane yaho bari barubatse gusa, nyamara rwemeza ko n’isambu ya m2 zisaga ibihumbi 7, ifite UPI 4/01/15/1/1924 Munyeshuri atuyemo ari iy’umuryango wa Kayiranga .
Nyuma y’ako karengane Munyeshuri avuga ko yakorewe, yahise ajurira ngo mu rukiko rw’isumbuye rwa Gicumbi, urukiko ngo rukora neza kuko rwje ahaburanwa rugahabwa ubuhamya bwose n’abaturage berekanaga uko Munyeshuri yahaguze na Angela Mujawamariya kuko hari ah’ababyeyi be, kuva kuri Gakondo maze rwanzura ko Jeanne atsinzwe, rushimangira ko umutungo ari uwa Munyeshuri theogene n’umuryango we.
Munyeshuri akomeza avuga ko n’ubwo urukiko rw’isumbuye rwa Gicumbi rwari rumaze kwerekana ukuri kose, Jeanne we ngo yahise yisunze urukiko rw’ikirenga, agobokesha impamvu z’akarengane mu rubanza, bityo narwo rumwohereza mu rukiko rukuru rwa kigali rwaje guca urubanza kuwa 28/01/2022 ntawe rubajije, rwemeza ko Jeanne atsinze , runavuga ko inzu ya Munyeshuri n’iz’abandi bantu babiri yari yarakatiyeho ibibanza zisenywa, Munyeshuri akazabihera ingurane.
Umuryango wa Munyeshuri ushinja urukiko rukuru kugendera ku marangamutima ya Jeanne Kayiranga wifuza guhabwa ubutaka butari ubwe, bakabumuha nta kintu na kimwe bashingiyeho, cyane ko nta muntu n’umwe wabajijwe mu bo urukiko rw’isumbuye rwari rwagezeho, kugirango babe abahamya b’ukuri nyako.
Gusa bikavugwa ko urukiko rukuru hari abantu babiri rwifashishije mu ibanga, bene kuregwa n’Umwunganizi wabo, batabashije kumenya. Bityo bagashinja urwo rukiko gufata umwanzuro rutagendeye ku ukuri na gato.
ABATURANYI BA MUNYESHURI BATUNGUWE N”IBYO URUKIKO RWAKOZE
Abaturanyi bose bari hafi ya Munyeshuri benshi banahavukiye, bakaba bazi neza umuryango wa Kayiranga, ari nabo banatanze ubuhamya mu rukiko rw’isumbuye rwa Gicumbi, banagize kandi uruhare mu nteko y’abaturage yakijije Jeanne na Munyeshuri muri 2019, baganiriye n’ikinyamakuru igisabo.
Aba baturage bavuga ko bumiwe banatangazwa n’ibyo urukiko rukuru rwakoze rutegeka ko Munyeshuri ko akurwa mu isambu ye, mu gihe Jeanne nta bubasha na buke ayifiteho na gato, na cyane ko nyiri ukuhagurisha na Munyeshuri muri 2002, yatanze amakuru yose ku rukiko rwabanjirije urukuru ndetse akaba Atari na Munyeshuri yagurishije wenyine, hakaba hari n’abandi bahatuye yagiye agurishaho ibindi bice by’isambu, bakaba nta n’ikibazo na gito bafite.

Aba baturage bakoranye ikiganiro n’ikinyamakuru igisabo ubwo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge Rusiga Ndagijimana Froduard, yari aje gushyira mu bikorwa icyemezo cy’Urukiko rukuru cyo kwandukura amazina y’ibyangobwa by’isambu ya Munyeshuri ifite UPI : 4/01/15/01/1924 iherereye mu mudugudu wa Rwintare ngo ishyirwe mu mazina y’abazungura ba Nyakwigendera Kayiranga Jean, bahagarariwe na Kayiranga Jeanne, ari bwo bamaganye cyane icyemezo cy’urukiko rukuru rwahisemo kwambura Munyeshuri isambu ye ngo ihabwe Jeanne nta bushishozi bubaye ari nabwo banze gusinyira uwo muyobozi nk’abatangabuhamya.
[[ Ikiganiro kirambuye ikinyamakuru cyagiranye n’abo baturage biganjemo n’abari barafashije ubuyobozi bw’akagari kumvikanisha Munyeshuri na Jeanne muri 2019, kigaragaragara mu majwi n’amafoto munsi y’iyi nkuru. Kikaba cyaratambutse kuri igisabo Television. ]]
Mu gusoza ikiganiro cye, Munyeshuri akavuga ko akeka ko urubanza rwe rwajemo Ruswa ikomeye nta kabuza, bikaragazwa n’uko icyemezo ngo cy’urukiko rukuru kikimara gusomwa ngo hahise hatangira igikorwa cyo kumwambura isambu no kumusenyeranta n’icyumweru kirashira, mu gihe nyamara ngo bari baragiye kwiyambaza Urwego rw’umuvunyi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusiga Ndagijimana Froduard, avuga ko gushyira mu bikorwa umwanzuro w’urukiko biri munshingano ze nk’Umuhesha w’inkiko utarabigize umwuga kuriwe ko ntacyo abona yakongeraho.
Agira ati “tuje gushyira mu bikorwa umwanzuro w’Urukiko rukuru rwanzuye ko iyi sambu turimo yavanwa mu mazina y’umuryango wa Munyeshuri, agashyirwa mu mazina y’abasimbura ba Kayiranga ibindi nta cyo nabazwa.”

Abajijwe niba nk’umuyobozi ureberera abaturage, hari icyo yakoze kugira ngo hatabaho gukemura ikibazo biteza ibindi bibazo n’amakimbirane, bijyanye no kwangaza umuryango wa Munyeshuri n’abo yari yaragurishije, mugihe binagaragara ko isambu yayiguze n’umuntu utagize aho ahurira na Kayirnga Jeanne, yavuze ko nawe yumva akababaro ka Munyeshuri ariko ko ntacyo yakongera ku myanzuro y’urukiko.
Madame Kayiranga Jeanne uregwa kubeshya urukiko kugira ngo yigarurire ubutaka butari ubwe, abajijwe n’ikinyamakuru igisabo niba koko yaba ataraburanye isambu itariye, na cyane ko uwagurishije Munyeshuri agihari anabitangira amakuru, Jeanne avuga ko nta cyo yatangaza na gito kubera ko yizera ubutabera bw’u Rwanda bwonyine.
Umuyobozi w’akarere ka Rulindo Madame Mukanyirigira Judith, aganira n’ikinyamakuru igisabo, kuri kino kibazo cy’akarengane ka Munyeshuri uvuga ko yarenganijwe n’urukiko rukuru rutitaye ku batangabuhamya, yavuze ko agiye gukurikirana icyo kibazo by’umwihariko.

Gusa amakuru yahise agera ku kinyamakuru igisabo ni uko uwo muyobozi, amaze kuvugana n’umunyamakuru yaba yarazindutse ngo akoresha inama abaturage bo mu Kagari ka Gako ababurana bababarizwamo, avuga ko itangazamakuru ntacyo ryakongera ku myanzuro y’inkiko kandi ko kuba bararigannye bihemukiye, bityo asaba uwarenganyijwe ariwe Munyeshuri kuva mubyo yatsindiwe vuba .
Umuvugizi w’inkiko mu Rwanda Harrison Mutabazi, avuga kuri iki kibazo cy’umuturage Munyeshuri, avuga ko nta rubanza rutajuririrwa iyo rwagaragayemo akarengane, keretse iyo biteganywa n’itegeko , cyangwa se inzira zose zisanzwe n’izidasanzwe z’ubujurire zararangiye.
Ubwo ikinyamakuru igisabo cyaganiraga n’Umuvunyi Mukuru Madame Nirere Madeleine, icyo bafasha uriya muturage uvuga ko yarenganyijwe n’urukiko rukuru, cyane ko bashobora kuba baramaze kumwitabaza ngo abarenganure , avuga ko ari ikibazo gikomeye kugira icyo umuntu akora ku bibazo biba byaramaze gufatwaho umwanzuro n’inkiko. Gusa avuga ko icyo ikibazo bagishyize mu maboko y’Akarere ka Rulindo ngo bakomeze kugikurikiranira hafi.

Ikigaragara ni uko ibi byose bitangazwa n’abayobozi batandukanye bagiye babazwa, usanga bose nta gisubizo cyo kurenganura Umuryango wa Munyeshuri ugaragaza akarengane yagiriwe ko kwamburwa isambu by’amaherere.
Munyeshuri n’umufasha we Nyirahabimana bagatakira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ko yabatabara akabakemurira ikibazo kuko ku bwabo ngo abakagombye kukibakemurira babarenganyije bagendeye ku gitutu cya Kayiranga wibera mu Bubiligi.
agira ati”Perezida Kagame yaragowe koko kubona ikibazo cyakemuwe n’urukiko rwateze neza amatwi abaturage icyemezo rwafashe kigateshwa agaciro n’urundi rukiko nta bimenyetso bishya rushingiye ho koko. ? umubyeyi wacu niwe uzadukemurira ikibazo.”
Amakuru ikinyamakuru Igisabo cyamenye, ubwo hategurwaga iyi nkuru N’uko Ubuyobozi bw’akarere ka Rulindo bwamaze kubona ko Umunyambanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rusiga amaze guhindurirwa inshingano zo kuba Umuhesha w’Urukiko iki kibazo kigahabwa mu w’undi murenge,ibikomeje kuvugwa ko ari Ruswa ivuza ubuhuha iri gutangwa na Kayiranga Jeanne ngo Munyeshuri akurwe mu isambu ye vuba atarabasha kubona izindi nzego zamurenganura.
Benshi mu baturanyi ba Munyeshuri n’umuryango we bemeza ko yarenganye





Kanda hano urebe inkuru yose mu mashusho