Umuyobozi w’umujyi wa Kigali Bwana Rubingisa Prudence, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Werurwe 2022, yafunguye ku mugaragaro ibiro bishya by’Akagari cy’Ikitegererezo ka Gatare, gaherereye mu murenge wa Niboye Akarere ka Kicukiro, Umujyi wa Kigali, imirimo y’ubwubatsi ikaba yaragizwemo uruhare rwa 86,6 n’abaturage ubwabo, ahahise hanatangizwa iyubakwa ry’umuhanda wa kaburimbo, urigukusanyirizwa azawugendaho agera kuri Miliyoni 27.
Ni Ibiro bishya by’Akagari ka Gatare by’ubatswe mu buryo bugezweho bwa Etage igeretse rimwe, ikaba igomba gukorerwamo n’ Ubuyobozi bw’Akagari n’izindi nzego zibunganira nk’ abashinzwe umutekano, ku buryo no mu gihe bazaba bongerewe abakozi bashya nabo bazabona aho bakorera kandi hisanzuye.
Uwari ukuriye Komite yari ishinzwe igikorwa cy’imyubakire y’ibyo Biro by’Akagari ka Gatare Bwana Cyubahiro Eugene ashimira cyane abaturage b’Akagari ke ka Gatare, umwete n’umuhate bagize ubwo bakusanyaga ku bushake bwabo amafaranga amaze kubuzuriza akagari katashywe n’ubwo bwose ngo byatwaye urugendo rw’imyaka igera ku munani yose.

Bwana Cyubahiro Eugene warukuriye komite y’Ibikorwa
Agira ati “ntabwo byari byoroshye kugira ngo iki gikorwa kibashe gushoboka kuko byasabye imbaraga n’ubwitange bukomeye.”
Mu byukuri kugira ngo tubashe gukora neza hashyizweho Komite yari ibishinzwe igizwe y’abantu batanu hiyongereyeho abayobozi b’Imidugudu 8 n’abajyanama.
Iyo komite ikaba yari igizwe n’amatsinda atatu. Hari itsinda ry’abantu 3 bashinzwe tekiniki n’ubwubatsi. Hakaba Itsinda rishinzwe imari n’ibikoresho ndetse n’itsinda ry’abajyanama ryari ryiganjemo abayobozi b’imidugudu.
Muri rusange tukaba twishimira ko byose byakozwe neza uko byagombaga, bityo Ibiro by’akagari kacu kakaba kuzuye gatanzweho uruhare rw’abaturage rungana na 86,6%” bihwanye na Miliyoni 58,886,715.
Bwana Cyubahiro avuga ko abaturage bo mu Kagari ka Gatare ubusanzwe bashimirwa gukorera hamwe, ari nacyo cyabashoboje kwiyuzuriza aho abayobozi babo bagomba gukorera, bakaba banabashije gutangiza igikorwa cyo kubaka umuhanda wa kaburimbo ungana na M 800 uzaca imbere y’ibyo biro by’akagari werekeza mu mudugudu wa Niboye, Umuhanda biteganywa ko uzubakwa mu mezi abiri ukuzura utwaye asaga Miliyoni 27,
Avuga ko kuba kubaka Akagari byaratwaye igihe cy’imyaka 8 kugira ngo kabashe kuzura, byaterwaga ahanini na gahunda zavukaga zihutirwa zagendaga nazo ziziramo, nko kubaka inzu z’abatishoboye mu bice bitandukanye by’Akarere, haza kwiyongereyeho icyorezo cya Covid 19 cyagiye gihagarika gahunda n’ibikorwa byinshi by’abaturage.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro Madame Umutesi Solange, ashimira cyane ubufatanye bukomeje kuranga abaturage bo mu Karere ka Kicukiro hagamijwe kwishakamo ibisubizo mu guteza imbere amajyambere y’aho batuye by’umwihariko abatuye akagari ka Gatare bakaba bagaragaje ko bashoboye kurushaho kuba bashije kwiyuzuriza Akagari bagatangira n’igikorwa cyo kwiyubakira n’umuhanda ubahuza.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro Madame Umutesi Solange
Agira ati “Ibi ni ibigaragaza ko abaturage bava mu bwiza bajya mu bundi. Ibi bikorwa bihuriranye n’ukwezi kwahariwe umuturage no kugishyigikira iterambere rye.”
Madame avuga ko ibikorwa byiza abaturage bakomeje kugaragaza binashimangira ubumwe bwabo aho bahuriza hamwe ibitekerezo bagakusanya imbaraga zabo,abafatanabikorwa n’izindi nzego zikabunganira zishingiye ku uruhare rwab.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Rubingisa Prudence, avuga ko Umujyi wa Kigali ugizwe n’utugari 161 hafi ya twose, abaturage bakaba bafite intego yo kwiyubakira ibiro byo gukoreramo bigezweho no gusana ahasanzw hakorerwa ari nako bakomeza gushshikazwa n’iterambere ryabo muri rusange ari nayo mpamvu byagaragagye ko akagagi ka Gatare abakagize babashije kubaka ibiro bishya bigizwe n’inzu y’igorofa bakanakusanya inkunga yo kubaka umuhanda winjira mu mudugudu wa Niboye.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Rubingisa Prudence
Agira ati “biragagara ko abaturage bose bamaze kubona ko iterambere ryaho batuye bagomba kurigiraho uruhare mu buryo bugaragara.
Ashima ko abaturage mu mujyi wa Kigali bamaze kwiyubakira imihanda ireshya na Km 62 by’umwihariko Akarere ka Kicukiro kakaba karubatsemo igera kuri Km 27 zose.
Avuga ko bashima kurushaho imbaraga n’ubushake abaturage bakomeza kugaragaza. Bityo Leta ikaba igomba kugira nayo inshingano zo gushyigikira no kubungabunga ibyo abaturage baba bamaze kwigezaho, imihanda biyubakiye igashyirwaho amatara n’ibindi byose bikenerwa uko ubushobozi bugendanye n’ingengo y’imari bugenda buboneka.
Bwana Rubingisa ashima cyane ibyakozwe n’abatuye Akagari ka Gatare mu murenge wa Niboye biyuzurije ibiro by’akagari ndetse bakanatangiza ibikorwa byo kubaka umuhanda wa M 800 uzakomeza kubafasha mu migenderanire yabo, na cyane ko Gatare ari Akagari gasanzwe ngo kari mu mihigo y’Akarere ka Kicukiro, bityo n’Umujyi wa Kigali, ibyakozwe byose bikaba bigendanye n’ibyo bifuza kandi baharanira kugeraho buri munsi.
Umuhango wo gutaha biro bishya by’akagari n’itangizwa ry’inyubako y’umuhanda wanajyanye n’igikorwa cyo gushimira buri wese wagize uruhare mu bikorwa by’iterambere by’ako kagari, barimo Komite yarishinzwe imyubakire no gukusanya amafaranga yo kubaka n’abayobozi b’imidugudu 8 ikagize , bashishikarije abo bayobora kumvako ibyakorwaga ari ibyabo.

Ubwo abayobozi batahaga ku mugaragaro umuhanda
Bwana Paul Rusagara ni umuyobozi w’umudugudu wa Kigarama, yishimira ko ibyakozwe byose, umudugudu we wabigizemo uruhare ubwo bakusanyaga imisanzu yabo uko bashoboye.
Agira ati “twakanguriye abaturage ibyiza by’uko Ubuyobozi bwacu bugomba gukorera ahatunganyije. Barabyabyakiriye, buri wese agatanga uko ashoboye ari utanze 500 cyangwa se 1000 yose yarakirwaga duhuriza hamwe none Akagari kacu karuzuye ni ibyo kwishimirwa.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Gatare Madame Sinayi Jeanne d’arc, avuga ko afite ibyishimo akeka ko arushije abandi, agereranyije n’igihe gito ahamaze kitarengeje umwaka, akaba yarabashije guhuza ibikorwa byose byari byaratangijwe n’abamubanjirije kuyobora Akagari bagera kuri bane ashimira cyane, bityo agashima ko igikorwa kigeze ku musozo ku bufatanye bw’abaturage.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Gatare Sinayi Jeanne d’Arc
Agira ati “abaturage turabashimira ubwitange bukomeje kubaranga, ibi bikaba ari ibigaragaza igipimo cyiza cyo gukunda igihugu, n’igipimo cyo kwigira muri rusange.
Nshimiye cyane baturage, nkanashimira bagenzi banjye bambanjirije muri aka kagari, igikorwa kiza batangiye kikaba gisojwe uyu munsi dutashye Akagari keza cy’ikitegererezo, hakanatangizwa umuhanda nawo ugaragaza iterambere.
Mu byukuri mu murenge wacu wa Niboye, hamaze kubakwa n’indi mihanda mu duce dutandukanye kandi byose bikaba bigirwamo uruhare n’abaturage, ni abo gushimirwa.
Muri rusange turabasaba gukomeza kubungabunga bino bikorwa remezo bakomeje kwiyubakira, kugira ngo iterambere baharanira kandi natwe twese, rikomeze gushinga imizi.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Niboye Murebwayire Jeanne d’Arc Akagari ka Gatare kabarizwamo, kimwe n’abandi bose yashimishijwe n’umusanzu w’abaturage bakomeje kugaragaza mu kugira uruhare mu bibakorerwa.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Niboye Murebwayire Jeanne d’Arc
Avuga ko ari umunsi w’ibyishimo wahuriranye n’ibintu bibiri, birimo gutaha inyubako nshya kandi igezweho y’ibiro by’Akagari n’itangizwa ry’inyubako y’umuhanda ibyerekana ko imihigo igikomeza.
Agira ati “Dushimishwa cyane n’iterambere rimaze kugerwaho mu murenge wacu wa Niboye kandi ibyinshi bikaba bigirwamo uruhare n’abaturage, baba bagamije kwishakamo ibisubizo ari nayo mpamvu mubona twatashye iyi nzu nziza, izakorerwamo n’Akagari ka Gatare hagatangizwa n’umuhanda winjira mu baturage uciye ku biro byabo.
Asoza asaba abaturage gukomeza kurangwa no gushyira hamwe baharanira iterambere rya none ndetse n’irizaza, bava mu Bwiza bajya mu bundi.
Avuga ko uretse n’Akagari ka Gatare, nutundi tugari tubiri twa Niboye na Nyakabanda bose ngo bari gukorera mu tugari twubatse neza mu buryo bugezweho ku bufatanye bw’abaturage ubwabo, bikaba aribyo kwishimira no gushyigikirwa na buri wese.
Akagari ka Gatare katashywe ku mugaragaro ibiro byako kuri uyu wa 15 werurwe 2022, ni kamwe mu tugari dutatu tugize Umurenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro, kagizwe n’imidugudu 8, kakaba gatuwe n’abaturage bagera ku bihumbi 5732 bibumbiye mu ngo zigera ku ibihumbi 2351.
Ibikorwa bigendanye n’imyubakire y’Ibiro by’Akagari ikaba yaragizwemo uruhare rugaragara n’abaturage rwa 86,6% ruhwanye na 58,886,715 hamwe n’ikibanza cyubatswemo cyatanzwe nabo, bikaba byabarirwa ku gaciro ka 75,000,000 nk’uko uwari uhagarariye Komite y’igikorwa cy’imyubakire abivuga.
Ubuyobozi bw’Akagari bugashimira byimazeyo n’abandi babateye inkunga igamije kubunganira barimo, Ubuyobozi bw’umurenge wabo wa Niboye, Ubuyobozi bw’Akarere kabo ka Kicikiro, NPD COTRACO, IPRC, Ishuri ribanza rya St Joseph n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye.

Umuhanda watashywe

Imashini zikora umuhanda zatangiye gukora akazi
