Iyi ni insanganyamatsiko y’igikorwa nyamukuru cyateguwe n’Umurenge wa Niboye wo mu Karere ka kicukiro hagamijwe ahanini kwifatanya no gushimira abafatanyabikorwa bagira uruhare rugaragara mu Iterambere ryawo.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu Tariki ya 04 Werurwe 2022, ahashimiwe hakanahembwa abafatanyabikorwa batandukanye ndetse n’abayobozi b’imidugudu bacyuye igihe bakaba bari mubagize uruhare rugaragara mu bikorwa bigamije kuzamura umurenge, mu gihe cyose bari bakiri mu nshingano z’ubuyobozi.

Abafatanyabikorwa bafite uruhare mu iterambere ry’umurenge wa Niboye
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nibonye Madame Jeanne d’Arc Murebwayire, avuga ko ari igikorwa kigamije kwerekana no gushimira uruhare abafatanyabikorwa bafite mu Iterambere ry’umurenge wabo, hakaba harubatswe imihanda, ibiraro, amashuri, inzu z’ubuyobozi, kubakira abatishoboye n’ibindi bitandukanye.
Agira ati “Muri uku kwezi kwa Werurwe rero, muri Niboye ni ukwezi twahisemo guharira umuturage.”

Madame Jeanne d’Arc Murebwayire avuga ibizakorwa mu kwezi kwa Werurwe
Ubusanzwe amezi yose ni ay’umuturage birumvikana, ariko kandi tugomba kuzirikana kurushaho ibikorwa buri munsi bigamije kuganisha ku iterambere rirambye maze ababigiramo uruhare bose bakabishimirwa.
Ni muri urwo rwego twahisemo kwifatanya no kuzirikana cyane abadufasha umunsi ku wundi, aribo bafatanyabikorwa mungeri zitandukanye tutibagiwe n’abayobozi bo munzego zibanze twagiye dukorana, barimo abayobozi b’imidugudu bacyuye igihe cyane ko hari byinshi basize bakoze mu iterambere ry’umurenge n’ubu bikomeje kugaragarira buri wese.
Madame Murebwayire, avuga ko ntawakwirengagiza uruhare Abayobozi b’imidugudu bagenda bagira mu gushishikariza abo bayobora, kugira uruhare mubibakorerwa ariyo mpamvu umurenge wa Niboye ukomeje kuza ku isonga ubikesheje abawutuye ubwabo, n’abafatanyabikorwa bakorana buri munsi.

Bwana Bwate David uri ibumoso arikumwe na Justin bamwe mu bafatanyabikorwa b’imena muri Niboye
Ku bigendanye n’uruhare rw’abafatanaybikorwa muri rusange, avuga ko muri Niboye ari hamwe mu duce tw’igihugu haboneka imihanda myinshi yubatswe n’abaturage ubwabo bafashijwe n’abafatanyabikorwa utasanga ahandi, kandi bidasabye inkunga ya Leta.
Ku bigendanye n’ibyo bazakora muri uku kwezi by’umwihariko, avuga ko hazibandwa ku bikorwa bituma abayobozi bashyikirana n’abaturage kurushaho, bashishikarizwa gukomeza gukora ibikorwa bigendanye na gahunda za Leta, gushishikariza abantu gukomeza kugira isuku, birinda banakumira Covid-19 nk’uko bakomeje kuyihashya, gahunda z’ubuzima n’imibereho y’abaturage, gukangurirwa gukomeza kwizigama bagana ejo heza, imiyoborere myiza igendanye no gukemura ibibazo by’abaturage mu nteko zabo n’ibindi.
Madame Murebwayire, asoza avuga ko muri rusange Umurenge wa Niboye ufite byinshi byo kwishimira, ku buryo abantu benshi babifatiraho urugero, urw’ahafi rukaba ibiro by’Akagari ka Gatare kubatse mu buryo bugeretse “Etaje”, kakaba karubatswe n’abaturage ubwabo.
Avuga ko ibanga bakoresha kugira ngo bagere kuri byinshi bishimwa, ari ugukorera hamwe nta kindi. Buri muturage akagira ijambo mu bimukorerwa yaba utuye muri Niboye, uhakorera, uhacumbitse n’uhagenda. Bityo ibikorwa byose bikaba biza bishingiye ku byifuzo n’ibitekerezo by’ibyo byiciro byose, bunganiwe n’abafatanyabikorwa beza, bakaba bashimirwa nabo uruhare rwabo.
Rutabana Epimaque, ni Umuyobozi w’umudugudu wa Rwezamenyo, avuga ko ari mu bayobozi bacyuye igihe ariko kubera ubufatanye n’imikoranire myiza yagiranye n’abaturage be, ngo bahisemo kongera kumugirira ikizere.
Agira ati “Mu mudugudu mpagarariye wa Rwezamenyo, abaturage turi gukora twese duharanira iterambere rirambye.
Turashimira ubuyobozi bw’umurenge wa Niboye bwateguye igikorwa cyo gushimira abafatanyabikorwa n’abayobozi b’imidugudu bacyuye igihe. Ni ukuri ni ikintu kingirakamaro twifuza ko cyaba na ngaruka mwaka buri gihe.
Mu byukuri, Umudugu wacu twabashije kubaka imihanda ku mbaraga z’abaturage ubwacu, dusana amavomo, twicungira umutekano, iwacu kugeza uyu munsi nta mujura wahabona, ndakubwiye babaye umugani.
Abaturage bacu bikuye mu bukene, ibyo byose tukabikesha ibanga ry’imiyoborere myiza no gukorera hamwe nta kindi.
Ku birebana n’iterambere ry’umurenge wa Niboye ku mbaraga z’abaturage n’abafatanyabikorwa mu ngeri zitandukanye, bishimangirwa kandi na Bwana Bwate David, uhagarariye amasosiyete abiri akora isuku mu biro, mu ngo z’abaturage, ku mihanda n’inkengero zawo muri Kicukiro.
Avuga ko uruhare bagira nk’abafatanyabikorwa b’umurenge bifite agaciro kari hejuru.
Agira ati “Twafashije akarere mu gikorwa cyo kubakira abatishoboye muri Niboye, Masaka na Gahanga, dutanga intebe z’umurenge, twubaka igikarabiro gifite agaciro ka Miliyoni enye (4,000,000) n’ibindi.”
Ku bigendanye n’ukwezi kwa werurwe, Umurenge wa Niboye wahariye abafatanyabikorwa, Bwate David, avuga ko babyakiriye neza, bakaba biteguye kuzakoramo ibikorwa bitandukanye birimo gusegasira no kunoza ibyakozwe no guhanga ibishya bigamije guteza Umurenge wa Niboye, na cyane ko bawushimira kuba ari umurenge uzi guha agaciro gakwiriye abafatanyabikorwa bawo.
Umurenge wa Niboye ni umwe mu mirenge 10 igize Akarere ka Kicukiro, ugizwe n’utugari dutatu aritwo, Gatare, Niboye na Nyakabanda, ufite imidugudu 41 ugaturwa n’abaturage bagera ku bihumbi 50.
Ni Umurenge urangwa n’abaturage bashyize hamwe kandi baharanira itermbere ry’aho batuye, bakaba barangwa no kugira uruhare kandi mukwiyubakira ibikorwa remezo birimo imihanda, amashuri, Ruhurura n’ibindi.




