Ushinzwe imyubakire mu murenge wa Kimironko Madame Jeanne Muhorakeye mu bugambanyi bwo kubuza umuturage uburenganzira ku kibanza cye

admin
9 Min Read

Uwitwa Abazarama Dancilla wo murenge wa Kimironko, Akagari ka Nyagatovu, Umudugudu wa Buhoro mu karere ka Gasabo arashinja Madame Muhorakeye Jeanne, ushinzwe imyubakire n’imiturire  “Engenior”  mu murenge wa Kimironko, gufatanya n’uwitwa Emmanuel Nizeyimana baturanye , ndetse n’umuyobozi w’Umudugudu wabo Karima Cyrille bagambiriye  kumubuza uburenganzira bwo kugira irembo asohokeramo mu gikari, bakabikora babeshya ko agace ku ubutaka gafatanye n’igipangu cye atagafiteho uburenganzira.

Irembo Abazarama ari kubuzwa kunyuramo

Ikivugwa ni agace ku ubutaka gafatanye n’urukuta rw’igikari cya Abazarama Dancilla ka M 2  gusa z’ubugari,  n’uburebure bungana n’igipangu cye ku gice cyo mu gikari, bikaba bigaragara ko ari iwe nk’uko abyemeza, akaba ari nawe uhakorera amasuku.

Madame Abazarama avuga ko ahantu atuye i Nyagatovu yahatuye muri 2010, ahaguze n’uwari wahaguze naba Gakondo bari bahamaze igihe mu gihe uwo Emmanuel ugambiriye kumuhuguza yahageze muri 2017.

Avuga ko ubwo yuhubakaga hari agace gato babwirwaga ko ari igisigara gaherereye imbere y’irembo ryo mu gikari katagira uwo kanditseho yatunganyije neza agateramo indabo cyane ko gafatanye n’urukuta rwe  kugira ngo harangwe n’isuku kubera ko ariho yinjirira aciye mu gikari.

Aho Abazarama asohokera ajya mu gikari

Cyakora muri ibyo bikorwa bye yaje ngo gusagararirwa n’umuturanyi we Nizeyimana Emmanuel utagize aho ahuriye n’ako gace cy’imbere ye afatanyije na Mudugudu wabo Karima Cyrille, bose bakabeshya bemeza ko uwo witwa Emmanuel yahaguze.

Avuga ko kuri ako kagambane ka bombi, bemeza ko Emmanuel yahaguze naba Gakondo nyuma y’uko Umujyi wa Kigali uhakase ibibanza, mu gihe nyamara bigaragara akabanza gafatanye n’inyubako ya Abazarama kagombye kuba ntazindi mpaka na nkeya zivutse.

Agira ati “Muby’ukuri, namaze kubona uwo muturanyi Emmanuel na Mudugudu Karima bari kundandurira indabo nateyemo ndetse bari no gushaka gufunga umuryango nsohokeramo ngana mu gikari, mpitamo kwiyambaza ushinzwe imiturire mu murenge wacu wa Kimironko Madame Gahongaiye Jeanne, icyatangaje ni uko nawe ubwe, aho kugira ngo aze yumve ikibazo namugejejeho, yahisemo kuza antuka inabi  ndetse anatuka umwunganizi wanjye mu by’amategeko mu buryo bukabije.

Yantukaga avuga ko niba nshaka gukorera aho hantu ngomba kwishyura Nizeyimana Emmanuel ayo yahaguze, abivuga yirengagije ko  nta muntu n’umwe habaruweho uretse kuba hafatanye n’inzu yanjye  nta wundi n’umwe wahagiraho ijambo utarijye.”

Madame Abazarama, avuga ko ubwo yari amaze kubona ko ushinzwe imyubakire n’imiturire, agaragaje kwifatanya cyane n’abashaka  kumunyaga, yahise ngo yiyambaza n’ushinzwe imyubakire ku Karere ka Gasabo, wasabye ko ibyubatswe bigamije kumfungira umuryango byasenywa.

Cyakora Mudugudu Karima Cyrille na Emmanuel Nizeyimana bafatanyije, ntibanyurwa ariyo mpamvu ngo bahisemo guhimba ikinyoma cyo kumufungisha babeshya ko yakubise abari barahubatse, bakaba ngo bari bagambiriye ko yarangarira muri izo manza, bakabona kuhatwara  bakanahiyandikaho.

Madame Abazarama avuga ko ikigaragaza imigambi mibisha ya Emmanuel na Mudugudu, ari uko bakomeje kumushyiraho iterabwoba bavuga ko naramuka atamuhaye Miliyoni na Magana biri (1,200,000 Frw) nta mahoro na make ngo ateze kuzabona, Emmanuel akavuga ko nawe abishatse yahubaka na Etaje ikahakwira muri izo M 2 zonyine.

Akomeza avuga ko nyuma yo gusabwa amafaranga akayabima kuko nta burenganzira babifitiye, igikurikiyeho muri kino gihe, ari uko na Engenior w’umurenge Madame Jeanne Muhorakeye, nawe abashyigikiye cyane, akavuga ko niba Madame Abazarama ashaka amahoro yakagombye ngo kwishyura uwo Emmanuel, mu gihe bigaragara ko nta mpamvu n’imwe yaherwaho ngo hatangwe ayo mafaranga y’ubusa.

Ibi byose byo gusabwa amafaranga kandi ngo byaba biri gukomeza  guhabwa umugisha na Mudugudu Karima Cyrille, nawe ngo waba waranahifuje kenshi ko yahatwara kuko nawe ari umuturanyi  inzu ku yindi  na Madame ubatuye hagati.

Madame Abazarama, ibi byose akaba ngo abonamo akarengane gakabaije akomeje gukorerwa, nyamara ntabone n’uwamurenganura. Ariyo mpamvu asaba Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo n’Umujyi wa Kigali kuhagera bakamurenganura ku karengane ari kugirirwa n’abo yita abanyabinyoma. Asaba ko abayobozi baza bagakoresha inteko y’abaturage ikamurenganura, cyane ko bose bazi neza ukuri, ariko bakabura uwo bakubwira kubera gutinya igitsure cya Mudugudu Karima Cyrille n’abo bafanyije.

Inzu ya Nizeyimana Emmanuel ushaka guhuguza ubutaka bwa Madame Abazarama

Ikinyamakuru IGISABO cyabajije Bwana Emmanuel Nizeyimana, icyo yaba ashingiraho avuga ko ikibanza ari icye, mu gihe bigaragara ko hafatanye n’igipangu cy’umuturanyi we Madame Abazarama, Emmanuel avuga ko yahaguze kera na Gakondo wari uhatuye.

Abajijwe niba hari icyangombwa yaba ahafitiye avuga ko ntacyo ariko ko ngo yarahaguze.

Abajiiwe niba asanga ibyo akora atari ukwigiza nkana cyane ko biboneka ko ntaho ahuriye n’akabanza naho kari mu irembo ry’igikari cy’umuturanyi we  Abazarama,  asubiza ko  bitari ngombwa ko umuntu yasohokera mu marembo abiri.

Umukuru w’umudugudu wa Buhoro ushinjwa kubogamira kuri Emmanuel,  Bwana Karima Cyrille ashimangira adategwa ko, ako kabanza ari aka Emmanuel ngo yarakaguze.

Abajijwe iby’akagambane bashinjwa gukorera umuturanyi wabo bahimba ibinyoma by’uko ahantu haguzwe, bagambiriye kumubuza kubona irembo asohokeramo, Umuyobozi w’umudugudu nta cyo yashubije, uretse gukomeza kuvuga ko akabanza ari aka Emmanuel, nyamara nta kindi kimenyetso na kimwe ashingiraho.

Nizeyimana Emmanuel ushinjwa kwiyitirira akabanza katari ake agambiriye kubuza umuturanyi we amahoro, byanatumye acura imigambi yo kumufungisha, yahaye umunyamakuru inomero za Telefoni z’uwitwa Martin, uwo mugabo ngo akaba ari uwo mu muryango wa Gakondo bivugwa ko aribo bamugurishije ako kabanza,  nyamara we ahakana yivuye inyuma ko akabanza nta n’umwe bakagurishije,  ahubwo ko kari mu makimbirane.

Agira ati “Ako ni agace kasigaye bakata ibibanza. Ntawe twakagurishije, Emmanuel afite aho twamugurishije ari naho atuye.  Ako kabanza gato kari imbere y’igipangu cy’undi  twagurishije numvise ko kari  mu makimbirane.

Ubwo twabazaga Madamu Jeanne Muhorakeye, ushinzwe imyubakire n’imiturire mu Murenge wa Kimironko, yavuze ko ntacyo yatangaza.

Gusa yemera ko ako gace cy’ikibanza kavugwa karimo amakimbirane nawe akazi,  kakaba nta muntu n’umwe ngo kanditseho.

Akomeza avuga ko abizi neza ko uwitwa Emmanuel Nizeyimana umuturanyi wa Abazarama yakaguze, ku buryo akomeje ngo kugashaka byaba byiza akishyuye agasubiza amafaranga kaguzwe.

Abajijwe niba yumva atari ukwivuguruza kuvuga ko akabanza nta muntu kanditseho, akongeraho ko kaguzwe, agira ati “

Erega ni ibyo mumbwira byose sinemerewe kubisubiza, ntabwo ndi Umuvugizi w’umurenge.

Nimugende murebe ushinzwe Irangamimerere “Etat Civl” na Gitifu w’umurenge,  icyo kibazo nabo barakizi, baragikurikiranye jyewe ibindi ntibindeba.”

Cyakora ubwo twabazaga abo bose yadutumyeho, uyu muyobozi ushinzwe Imiturire n’imyubakire, twatunguwe no gusanga yaba ushinzwe Irangamimerere n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge Madame Dr Rwabukumba Mado, bose badushubije ko ntacyo babiziho.

Gusa Madame Dr Umuhoza Rwabukumba Mado, Umunyamabanga Nshingwabikorwa, avuga ko kuba abyumvise agiye kubikurikirana, akifuza ko uwo muturage bashaka kumwambura ahantu he,   yakwiyambaza ngo abashinzwe imyubakire n’imiturire bakabimufashamo.

Ikigaragara ni uko aba bayobozi batererana Madame Abazarama  Dancilla bakabyica nkana babigambiriye, cyane ko bazi neza ko ubutaka aburana abufiteho ububasha nk’ahantu hafatanye n’inzu ye kurusha undi wese wabyiyitirira.

Bamwe mu baturanyi ba Emmanuel, Mudugudu Karima ndetse na Abazarama, urikubuzwa epfo na ruguru n’abayobozi badashaka kumureganura, bavugako n’ubusanzwe abayobozi b’Umurenge wa Kimironko nta kintu bajaya ngo bitaho kigendanye no gufasha umuturage, kubera kurangwa n’imiyoborere ngo idahwitse.

Aba baturage bashinja cyane ushinzwe imiturire n’imyubakire muri uwo murenge Engenior Madame Jeanne Gahongayire, gukora nk’umukomisiyoneri cyane ko yaba ngo yirirwa ashakisha amakuru y’abagurisha n’abagura ibibanza kugira ngo 1/10 kiboneke.

Abaturage bavuga ko we ubwe afatanyije n’aba Gitifu b’Utugari n’imidugudu bashinze ishyirahamwe bahurizamo amafaranga bakomora ku ngurane z’abagurisha n’abubaka ariyo mpamvu benshi ngo baharenganira. Ibyo ngo bakabikora ari ukwizigamira kubera ko bafite amakuru y’uko ngo baba bari hafi yo gusezerewa mu kazi.

Ni kenshi abaturage bavuga ko biyambaza bamwe mu bayobozi bo munzego z’ibanze ngo babarenganure,  nyamara bikanga bikaba ibyubusa urugero rwa hafi rukaba urwa Madame Abazarama Dancila ukomeje kuburabuzwa n’umuturanyi we akingiwe ikibaba n’abayobozi ubwabo.

Bene gutanga amakuru bakibaza uwo abo bayobozi badaharanira inyugu z’umuturage baba bakorera na cyane ko uwo bakarenganuye akomeza kurenganywa kandi aba yabiyambaje, ari uko ababaye.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *