Kuri uyu wa Mbere tariki 28 Gashyantare, u Rwanda rwizihije umunsi Nyafurika w’izihizwaga ku nshuro ya 7 wahariwe guha amafunguro abanyeshuri ku ishuri, aho ababyeyi bibukijwe ko iyi gahunda ari umusingi wo guteza imbere uburezi.
Ni umuhango wo gutangiza ku mugaragaro icyumweru cyahariwe gahunda yo kurira ku mashuri y’abana watangirijwe mu kigo cy’amashuri cya GS Ayabaraya mu murenge wa Masaka ho mu karere ka Kicukiro.
Ubusanzwe uyu muhango usanzwe wizihizwa tariki ya 1 Werurwe buri mwaka, ariko u Rwanda rukaba rwawizihije mu gutangiza icyumweru kigomba kuzasozwa tariki 3 Werurwe 2022.
Mu nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: ‘‘Imirire no kuzamura ubushobozi bwa muntu muri afurika binyuze mu kongera ibishorwa muri gahunda yo kugaburira abanyeshuri’’.
Mu bayobozi bitabiriwe uyu muhango harimo na Minisitiri ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye muri minisiteri y’uburezi Bwana TWAGIRAYEZU Gaspard, ndetse n’uhagarariye umuryango w’abibumwe wita ku biribwa (World Food Program) Edith Heines, umuyobozi w’akarere wungirije wa Akarere ka Kicukiro, abahagarariye ingabo na polisi, ababyeyi abarezi n’abanyeshuri.
Uyu muhango wabimburiwe n’igikorwa cy’umuganda aho bateye ibiti by’imbuto za avoka ndetse n’izindi mboga zizafasha kugaburira abana kuri iki kigo.
Ikigo cy’ayabaraya gifite abanyeshuri 35 mu mashuri y’inshuke, naho 1078 mu mashuri abanza ndetse na 270 mu mashuri yisumbuye.
Mu ijambo ry’Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri yashimiye uko gahunda yo kugaburira abana ku ishuri yagize akamaro gakomeye kuko n’umusaruro ngo wagiye wigaragaza nyuma y’amanota abanyeshuri bagiye bagira nyuma yaho iyo gahunda iziye aho abagera ku kigero cya 95,5% batsinda neza, ibi bitandukanye nuko byari bimeze bishimangira ko gahunda ari nziza, yongeraho ko Leta y’u Rwanda ari umubyeyi udahwema kubatekerereza ku bana bayo, kuko uretse nibyo bagira n’ubuzima bwiza, hirindwa iminaniro bagiraga mbere.
Aha nibwo uyu muyobozi yavuze ko nubwo hari bamwe babigize ibyabo hari abandi batabasha kubyumva neza ariho ashimangira abasaba kubikangurirwa kuko ari akamaro.
Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita kubiribwa mu Rwanda, Edith Heines we yavuze ko ashima imbaraga u Rwanda rwashyizemo mu guteza imbere iki gikorwa.
Yagize ati ‘‘Ntewe ishema no gukorana na leta y’ u Rwanda kuko guverinoma yita kubana kandi bazirikana ko abana ari ahazaza h’igihugu, porogaramu yose itangira ihura n’imbogamizi rero bitwara igihe kugirango bigere ku rwego wifuza, World Food Program izakomeza gukorana n’ u Rwanda kuko umushinga w’ubufatanye dufite uzageza kuri 2025, rero tuzakomeza kugabururira abana mu mashuri kuko ubu tugeze ku barenga 1700 mu turere tumwe na tumwe dukunze kugira izuba rimara igihe hakaba ikibazo cy’ibiribwa ariko tuzakomeza no gukorana na guverinoma mu kurushaho kubaka iyi gahunda.’’
Ibi ni nabyo byashimangiwe na Minisitiri ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye muri minisiteri y’uburezi Bwana TWAGIRAYEZU Gaspard asaba ababyeyi ku byumva kuko ari gahunda yatekerejweho ikwiriye kujya ifasha abana babo mu myigire yabo dore ko n’ubwo leta ibatera inkunga ariko nabo bagomba kuyigira iyabo bagasenyera umugozi umwe.
Gusa ababyeyi nabo bagaragaje ko bafite imbogamizi zituruka kukuba amafranga basabwa kwishyurira umunyeshuri angana n’ibihumbi 12 buri gihembwe harebwa uko yagabanywa kuko hari ababura ubushobozi.
Aha Minisitiri ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye muri minisiteri y’uburezi Bwana Twagirayezu avuga ko ababyeyi badakwiriye kugira impungenge kuko bakwiriye kujya baganira n’abarezi babo ku mashuri hakigwa uburyo hajya harebwa ko hatangwa ubufasha kuri uwo muntu koko utaba wabona ubwo bushobozi.
Asoza Minisitiri ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye muri minisiteri y’uburezi yavuzeko leta izakomeza gukora ibishoboka kugirango umwana w’ umunyarwanda yige neza akure mu bwenge agirire igihugu akamaro.

Minisitiri ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye muri minisiteri y’uburezi Bwana Twagirayezu aganira n’abanyeshuri

Abanyeshuri bari babukereye
NGIRINSHUTI Christian