Taliki 5 Werurwe , mu ntara y’amajyaruguru y’Urwanda mu karere ka Musanze naka Burera hateguwe
urugendo rw’ubucyerarugendo rwiswe “FRAMA TWINS LAKES” kandi rw’amateka rwo gutemberezwa
mu ri bimwe mu bice nyaburanga bigize aka karere ndetse n’aka Burera.
N’urugendo ruzahaguruka mu mujyi wa Kigali ,berekeza i Musanze umwe mu mujyi w’ubukerarugendo
ubarizwamo udushya twinshi aho bazasura bimwe muri ibyo bikorwa birimo Urugomero rutanga
amashanyarazi rwa Ntaruka(Ntaruka Bridge) ruri mu karere ka Burera basobanurirwe byinshi by’uko
rukora ari nako hafatwa amafoto y’Urwibutso.
Nyuma yaho bazasura Ikiyaga cya Ruhondo n’icya Burera aho Abazitabira uru rugendo
bazazengurutswa ibirwa byo muri iki kiyaga aribyo Ibatemberezw mu bwato buzaba bwateganyijwe
ndetse kuri uwo munsi w’amateka hazanabaho ibikorwa bitandukanye, gusangira, imikino n’ibindi.
Byinshi ukwiye kumenya ku Kiyaga cya Ruhondo cyizasurwa uwo munsi
Ikiyaga cya Ruhondo giherereye hagati y’uturere twa Burera na Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, ni
kimwe mu mitungo kamere y’Intara y’Amajyaruguru itavugwa.
Ikiyaga cya Burera kirohwamo n’umugezi wa Rugezi, Burera ikavamo umugezi wisuka mu kiyaga cya
Ruhondo, Muri Ruhondo hagasohokamo umugezi wa Mukungwa utanga amazi yifashishwa mu gutanga
umuriro w’amashanyarazi ku rugomero rwa Mukungwa II.
Ukigera kuri icyo kiyaga, uhasanga amafu n’umuyaga uhehereye umanuka hejuru y’ikirunga cya
Muhabura. Hari kandi ishusho nziza cyane y’uruhererekane rw’ibirunga bitanu bitandukanya u Rwanda,
Uganda na Congo Kinshasa. Ni agace kadasanzwe k’ubukerarugendo.
Icyo kiyaga gifasha abagituriye kuko kibonekamo amafi ndetse n’amazi yacyo akifashishwa n’abahinzi.
mu gihe buhira imyaka yabo.
Kwitabira uru rugendo ni amafaranga ibihumbi 25000Frw ku muntu hakubiyemo amafaranga
y’Urugendo(Transports),Kuzengurutswa mu bwato ifunguro, kwoga mu mazi menshi (swimming) n’ibindi
bikenerwa mu ngendo. Ariko kubashaka gukora Camping bazishyura amafaranga 20,000Frw akubiyemo
n’ibijyanye nayo.
Iki n’igikorwa cyateguwe mu rwego rwo kurushaho guteza imbere Ubucyerarugendo ndetse no
kurushaho kumenya no gusobanukirwa ubwiza bw’Urwanda .
ushaka gukatisha itike hakiri kare zitarashira wahamagara numero 0782894012 cyangwa ukishyura kuri
18281016719# LETS GO THERE AFRICA LTD, ariko umunsi wa nyuma yo gusaba ni taliki 4
Werurwe kugeza saa Sita zuzuye (12h00) kandi mu rugendo amabwiriza ya Covid 19 azubahirizwa.
Inkuru ya Matata Christophe 0782036955

