Ni amagambo agarukwaho n’abafitiwe umwenda na Dr Kaneza Kayihura Yves Valentin wahoze afite ikigo cy’amashuli y’isumbuye cya TETC mu Bugesera, akaza kuhava atishyuye bamwe mu bo yakoreshaga n’abamugemuriraga ibiribwa n’ibikoresho by’abanyeshuri.
Benshi yasize yambuye, bakaba bari gutabaza inzego zibishinzwe nka RIB na Polisi ngo zibishyurize Dr Kaneza Yves, wari warashinze ishuri TETC “Technology Education and Training Center” mu Bugesera akaza kuhava abakenesheje.
Bavuga ko Dr Kaneza Yves yageze ahitwa ku Ruhuha-Bugesera muri 2016, akodesha ikigo cya APED avuga ko aje gutanga ireme ry’uburezi muri ako gace, nyamara bidatinze mu myaka ine yonyine ngo biza kumunanira, bitewe ahanini no gushyira imbere amafaranga atitaye ngo ku bana yareraga.
Bakomeza bavuga ko aho guharanira kwigisha abo arera ngo babone ubumenyi, ahubwo yarangwaga no kongera amafaranga y’ishuri buri munsi, kwambura abarimu no kutita ku migendekere n’imikorere y’ikigo.
Iyi myitwarire idahwitse, bikavugwa ko ariyo yatumye mu mwaka wa 2019, ibyo kurera bimunanira burundu, ahitamo kugenda nkucitse, atishyuye ibirarane byayo yari afitiye abarezi, abamugemuriraga ibiribwa n’ibikoresho byakenerwaga buri gihe.
abambuwe , bavuga ko bagannye Umugenzuzi w’umurimo mu Karere ka Bugesera, Dr Kaneza Yves yemerera imbere kuzabishyura vuba, ariko imyaka isaga itatu ikaba ishize atakiboneka , bakaba barabuze aho bamushakira bakaba basaba inzego zibishinzwe ko zabafasha kumubona, agafawa akishyuzwa imyenda abafitiye.

Umwe mu bacuruzi bamugemuriraga ibiryo umunsi ku wundi ndetse n’ibikoresho byifashishwaga nko mu isomo ry’ubwubatsi n’ibyo mu biro, avuga ko yishyuza Dr Kaneza Miliyoni eshatu(3,000,000Frw) zose kubera ko yatorotse amufitiye umwenda wa Miliyoni n’igice(1,500,000 Frw) mu myaka itatu akaba yakagombye kuba yungutse menshi kurushaho.
Agira ati ” twari dufitanye amazerano n’ikigo cya TETC Dr Kaneza Yves yari abereye umuyobozi Mukuru. Nabagemuriraga ibiryo by’abanyeshuri n’ibindi bikoresho bitandukanye bakeneraga.
Kugira ngo kandi mbashe kubibona ari byinshi, birumvikana ko nanjye harimo ibyo nikopeshaga muri bagenzi banjye b’abacuruzi, kugira ngo mbashe gusoza amasezerano nagiranye n’ikigo.
Gusa ikibabaje ni uko naje gutungurwa no kumva ko ikigo nagemuragaho Dr Kaneza agifunze nyuma y’uko abuze abanyeshuri kubera kutabitaho uko bikwiriye, na cyane ko yashyiraga amafaranga imbere kurusha kwigisha.
Uyu Kaneza yagiye anyambuye arenga Miliyoni n’igice, igihe cyose ayamaranye n’inyungu zayo, akaba amaze kugera ku gaciro ka Miliyoni eshatu ari nayo mwishyuza.”
Avuga ko ababajwe cyane no kubona abo yafatiye amadeni yarabuze uko abishyura, kubera ahanini igihombo yatejwe na Dr Kaneza. Bityo akavuga ko agiye gusaba inzego zose bireba zirimo RIB na Polisi kumuta muri yombi, kugira ngo yishyure abo yasize yambuye na cyane ko yumvise ko n’abarimu yagiye atabishyuye.
Avuga ko bagerageje gutanga ikirego ku mugenzuzi w’umirimo mu Karere ka Bugesera, Dr Kaneza yemera ko azishyura ariko ngo kuva mu mwaka wa 2019, ntawongeye kumuca iryera bamwe bakavuga ko yagiye abeshya ko yaba akora muri UNICEF ubundi ngo muri MINEDUC, muri UNESCO no muri USAID, agamije kuyobya uburari bwaho yashakirizwa hazwi ngo yishyuzwe.
Undi mukozi wakoraga ku ishuri TETC rya Dr Kaneza, avuga ko yambuwe imishahara y’amezi ane ndetse n’imisanzu ya RSSB muri iyo myaka ine yose, ikigo cyakoraga kikaba ngo kitarigeze kimutangira umusanzu n’umwe.
Agira ati “Dr Kaneza ni umwambuzi wabigize umwuga, ikindi ni uko mu mikorere ye ntarangwa n’ukuri na gato.
Mukuza kwe yaraje yizeza ubuyobozi bwa APED ku Ruhuha ko agiye kuzamura ireme ry’uburezi kubera ko aribwo yize akanakora muri Kaminuza.
Bene ikigo rero bahise bakimukodesha, nyamara bidateye akabiri arahomba, bitewe ahanini n’imyitwarire idahwitse no gukunda amafaranga aho gukunda abanyeshuri yareraga.”
Uyu wari umukozi muri TETC ya Dr Kaneza, nawe asaba inzego zibishinzwe ko zakurikirana uwo mugabo akaryozwa amadeni y’abantu yambuye kubera ko muri uru Rwanda ngo nta muntu n’umwe wagombye kujya hejuru y’amategeko.
Uvuga ko yambuwe amafaranga y’ibiryo yashyiraga abanyeshuri n’ibikoresho by’ikigo, avuga ko yahombejwe cyane na Dr Kaneza byatumye ahagarika ubucuruzi, kugira ngo arwane intambara y’uko yakwishyura abo yafatiye amadeni ngo akunde yubahirize amasezerano yari yagiranye n’ikigo cya Dr Kaneza, ntabimenye agahitamo kugenda amukenesheje we n’umuryango we.
Ikinyamakuru Igisabo cyahamagaye Dr Kaneza Kayihura Yves Valentin kugira ngo agire icyo avuga kuri ayo madeni yishyuzwa n’abo yakoreshaga ndetse n’abagemuraga ibikenewe byose ku kigo yari yarashinze akagenda atabishyuye.
Cyakora inshuro zose yahamagawe ntiyayifashe n’ubutumwa bugufi yahawe ntiyabusubiza.
Ikinyamakuru igisabo cyanabashije kugera mu bigo byose yagiye abwira abantu ko aribyo akoramo, kugira ngo aduhe byibura ibisubizo ku byo twamubazaga byo gusiga yambuye abantu, aho twageraga hose, bagahakana ko Dr Kaneza Yves batamuzi mu bakozi babo.
Abandi bantu babashije kuvugana n’ikinyamakuru igisabo banenze cyane uyu mugabo Dr Kaneza yves, bavuga ko ubuhemu bwe butari ubwa none, kubera ko yaba ngo ari mubatumye Kaminuza ya UNATEK ya Kibungo ihomba igafunga imiryango yayo burundu na cyane ko yayoboraga ishami ryayo ryabaga i Rulindo.
Bavuga ko kubera imiyoborere n’imyitwarire bye bidahwitse, byageze aho ishami yayoboraga rya Rulindo, abanyeshuri hafi ya bose barishiramo bigira ahandi, bitewe no kubona ko nta musaruro na muke bahateze kubera imiyoborere mibi ya Dr Kaneza Yves.
Muri ibyo bihe nibwo Dr Kaneza yahise ahungira mu Bugesera gushingayo ishuri rya TETC ritamaze kabiri, yambura abamukoreraga n’abagaburiraga abanyeshuri be arigendera.
Ikinyamakuru igisabo kivugana n’Umugenzuzi w’umurimo mu Karere ka Bugesera Madame Prisca Murekeyisoni, avuga Dr Kaneza yemereye imbere y’ubugenzuzi bw’umurimo igihe ntarengwa yagombaga kwishyuriraho abo yari afitiye amadeni.
Avuga ko kuba igihe cyararenze, abafitiwe amadeni bakaba bagomba kugana urukiko guteza Kashi mpuruza ayo masezerano, ahasigaye hakurikizwa ngo ibigenwa n’itegeko.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’i Burasirazuba SP Hamdoun Twizeyimana abajijwe ku kibazo cy’uwo Dr Kaneza, wasize yambuye aho yakoreraga, avuga ko igihe cyose bene kwamburwa bageza kuri Polisi ikibazo cyabo, bazakirwa uko bisanzwe bagirwe n’inama y’inzira bacamo kugira ngo bahabwe ubutabera bubereye.

Ni kenshi hagiye hagaragara abakoresha badasoza uko bikwiriye amasezerano y’ibyo bemeranyijwe n’abakozi babo ntibabahembere igihe ndetse n’umushahara ukaza ari intica ntikize.
uyu Dr Kaneza Kayihura Yves Valentin abo yambuye bo mu Bugesera, bakaba bifuza ko inzego zibishinzwe zabafasha bakishyurwa amafaranga yabo amaranye imyaka irenga itatu yose.