Uyu Mudugudu w’Icyitegererezo wahawe izina rya ‘Bwiza Riverside Homes’ uhanzwe amaso nk’ugiye guhindura isura y’imiturire igezweho kandi iciriritse muri Kigali, wubatswe mu Murenge wa Karama, Akarere ka Nyarugenge.
Ni inzu zigezweho kandi zihendutse aho imwe ibarirwa agaciro kari hagati ya miliyoni 16 Frw na miliyoni 35 Frw ku muntu ushaka kuyigura.
Mu Ugushyingo 2020, nibwo Guverinoma y’u Rwanda yasinyanye amasezerano n’Ikigo ADHI Rwanda Ltd, yo gushyira mu bikorwa uyu mushinga uzakorwa mu byiciro bitanu.
Icyiciro cya mbere cyaratangiye zirindwi zamaze kuzura. Biteganyijwe ko uyu mwaka uzarangira inzu zigera kuri 245 zimaze kubakwa.
Ni ikigo gifite inkomoko ku Kigo cya ADHI Corporate Group cyashinzwe mu 2011 muri Gabon kikaba gikoresha ikoranabuhanga rigezweho mu myubakire y’inzu zigezweho kandi zihendutse.
Kuri ubu iki kigo kigiye kumara imyaka 10 cyubaka inzu zigezweho, nziza kandi zihendutse zo guturamo ku Banyarwanda baba abafite amikoro aciriritse kandi akaba ari inzu zubakanye ikoranabuhanga rifasha mu kurinda ihumana ry’ikirere no kwangiza ibidukikije.
ADHI Rwanda Ltd ifite ishuri rya ADHI Academy rihugura abantu ku buryo bwo kubaka izi nzu ndetse abarangije ayo masomo akaba aribo bifashishwa mu kubaka.
Biteganyijwe ko kugeza mu 2033, uyu mushinga wa ADHI Academy uzaba umaze guhugura abagera kuri 6250 ndetse abarenga 5000 bakazaba barabonye akazi.





