Muri aya masaha ya Saa saba kuri uyu wa kane tariki ya 20 Mutarama 2021 Icyapa cyamamaza cy’Uruganda rwa Bralirwa cyari kimanitse hejuru ya Restaurant, ubwo imvura yagwaga ivanze n’umuyaga kiritukanye n’inzu igwira akabari na Restaurant, abari barimo iby’Imana ntawitabye Imana, uretse umunyamahanga wari urimo afata ifunguro ugwiriwe n’urukuta Imbangukiragutabara bafatanyije na Polisi bahita bamwirukankana ku bitaro.
Umwe mu bakozi ba Restaurant ikorera muri iyo nzu Zilimwabagabo Pascal avuga ko bumvise ikintu gikubise, maze bose bagwa igihumura basohoka bahunga, bakaba nta kintu na kimwe babashije kuramura byaba ibyakoreshwaga muri Restaurant cyangwa se mu kabari kuko byose ngo bigwiriwe n’inkuta zahiritswe n’uburemere bw’icyo cyapa kiremereye cyane cya Bralirwa.
Madame Umutoni Josee nyiri Restaurant Chez Mere Jose Nganda na Biso ihakorera, avuga ko yahurujwe abwirwa ko inzu akoreramo ihirimye ahagera asanga ibintu byose byangiritse.

Umutoni Josee nyiri Resto & Bar Chez Mere Josee Nganda na Biso yahirimye
Agira ati “ ni uku bigenze icyapa cya Bralirwa umuyaga wagitigishije cyane kubera uburemere bwacyo kigiye guhirima kijyana n’inkuta z’inzu, nkaba nta kintu mbashije kurokoramo na mba byose byangiritse.
Gusa abari barimo babashije gusohokamo uretse umunyamahanga ukomoka muri Cameroun wari waje kwiyakira, nkuko mu bibonye. Inzego zishinzwe umutekano zahise zitabara akaba agiye guhita ajyanwa kwa muganga kugira ngo yitabweho.
Avuga ko ataramenya agaciro cy’ibyangirikiyemo kuko bikiri munsi y’inkuta n’igisenge cy’inzu. Cyakora ngo hari harimo ama Filigo, inzoga z’ubwoko bwinshi, Television, intebe n’ibindi.
Twashatse kumenya icyo nyiri inzu yahirimye, bivugwa ko byavuye ku buremere bw’icyapa cya Bralirwa bahamanitse, ariko inshuro zose twamuhamagaye ntiyafashe telefoni ye igendanwa.
Abaturage baganiriye n’ikinyamakuru igisabo bari baje gutabara, bibajije impamvu Uruganda Bralirwa ruza kumanika ibyapa biremereye ku mazu nk’ariya amaze igihe yubatswe ashobora kuba adafite ubushobozi bwo kwikorera uburemere bwabyo.

Ahazwi nko mu Migina niho habereye ibyo byago
Bavuga ko batumva uburyo ibyapa byaciwe ku mihanda ikabyimurira hejuru y’amazu y’abacuruza utubari.
Twashatse kumenya icyo Uruganda Bralirwa ruvuga kuri ibyo birego bashinjwa byo kumanika ibyapa biremereye hejuru y’amazu y’abantu, ariko abakozi babiri baho bashobora gutanga amakuru ntibabashije gufata Telefoni.
Mu mwaka wa 2016 nibwo uwari Umuyobozi w’umujyi wa Kigali Monique Mukaruriza wari mushya icyo gihe, yahereye ku gikorwa cyo kurimbura ibyapa byamamaza byari byuzuye mu bice bitandukanye by’umujyi.
Benshi baganiriye n’ikinyamakuru igisabo iyi mpanuka imaze kuba bakaba basabye ko Bralirwa yakwirengera ibyangiritse byose muri iyo nzu yagwiriwe n’icyapa cyamamaza uruganda rwayo. Bamanitseho ikabyishura byose ndetse igakuraho vuba n’ibisigaye ku yandi mazu nayo atarahirima.

Uwagwiriwe n’igikuta yahise ajyanwa kwa muganga

Abantu bari baje gutabara
