Rwanda: Uruganda Amaco Paints Ltd rumaze gukwiza umucyo n’isuku mu gace rukoreramo n’ahandi henshi mu gihugu

admin
7 Min Read

Uruganda nyarwanda rukora rukanatunganya amarangi y’ubwoko bwose Amaco Paints Ltd, abaruhagarariye  n’abarukoramo bose bishimira umucyo w’agatangaza usigaye uranga inyubako n’amazu aherereye mu gace ka Gahanga rukoreramo ndetse no mu gihugu hose nabo, bakaba baramenye ibanga ryo gukoresha amarangi y’uru ruganda.

Bwana Pierre Ndindabahizi Umuyobozi  ushinzwe imenyekanisha n’ubucuruzi muri Amaco Paints Ltd,  avuga ko Uruganda ahagarariye rwaziye igihe muri rusange,  akurikije uburyo  abanyarwanda barwakiranye  yombi rugishingwa kugeza n’uyu munsi,  bitewe ahanini n’ibanga bihariye ryo gukora amarangi meza , akomeye kandi y’ubwoko butandukanye batabashaga gusanga ahandi.

Avuga ko kuva Uruganda Amaco Pants Ltd rwashingwa mu 2003, intego yakomeje kuba imwe, ariyo gukora neza kandi ibiramba,  aho kugeza ubu bafite amashami n’abantu benshi babahagarariye mu gihugu, bityo n’ababagana  bo mu ngeri zitandukanye bagashimishwa n’uko irangi rya Amaco Paints Ltd  iyo  barikoresheje ngo ku mazu yabo,  uretse n’umucyo w’agatangaza riba rifite, aho ryasizwe naho rishobora kuhakurwa n’uko inzu byibura,  igeze igihe cyo kuvugururwa cyangwa se ishaje nyuma y’igihe kirekire.

Agira ati “mu byukuri mu gushinga uruganda rwacu twagendeye  by’umwihariko kuri gahunda ya Leta ibinyujije m’Urugaga rw’abikorera mu Rwanda PSF, aho ishishikariza abantu guteza imbere iby’iwacu “Made in Rwanda, natwe tubyumva vuba tuzanira abanyarwanda uruganda rw’ikitegererezo rugamije guha umucyo n’isuku amazu yabo, bityo u Rwanda rwacu  rugakomeza gutera imbere ari nako rurangwa n’isuku kurushaho.”

Bwana Ndindabahizi,  avuga ko bafite intego yo kugira u Rwanda rurangwa n’umucyo, ibyo bikaba bigaragarira ku mazu menshi ari kubakwa hafi y’aho bakorera i Gahanga,  uburyo bene yo bayakesheje bifashishije irangi rya Amaco Paints Ltd.

Ikindi ni uko  mu Karere ka Kicukiro,  inyubako z’ubucuruzi  n’izo guturamo zose ziri kuguvururwa n’izubakwa nshya, byagaragaye ko ziri gusigwa hifashishijwe  amarangi yabo,  ndetse by’umwihariko  no mu bindi  bice bitandukanye by’igihugu,  abarangura n’abacuruza irangi  ry’Amaco Paints Ltd,  bakaba bakomeje kwiyongera umunsi ku wundi bitewe n’ubwiza barisangana.

Bwana Pierre Ndindabahizi Ushinzwe Ubucuruzi muri Amaco Paints Ltd

Avuga ko ibanga bafite rituma amarangi yabo akundwa  ari nta rindi,  uretse  gukora ibyiza bagendeye ku byifuzo by’abanyarwanda baba bashaka amarangi y’umucyo kandi aramba ku nyubako zabo.

Ikindi  Bwana Ndindabahizi avuga ko bakundira amarangi ya Amaco Paints Ltd,  ni igiciro ngo  kiri hasi cyane ugereranyije n’ahandi.  Byongeye kandi uruganda rwabo  rukaba ari urwo mu Rwanda by’umwimerere , rukaba rutarakomotse ku nganda zo mu mahanga,  ariyo mpamvu muri Amaco Paints Ltd  biyemeje guteza imbere Made in Rwanda,  ari nako bakangurira abandi banyenganda  kugera ikirenge mu cyabo.

Bwana  Ndindabahizi,  avuga ko bafite abakiliya mu Rwanda hose kandi ngo intego bafite muri uyu mwaka wa 2022 ni uko Amaco Paints Ltd irangi ryayo, ryagera mu duce tw’ubucuruzi twose two mu gihugu,  kugira ngo abanyarwanda barusheho gukomeza kunyurwa no gutura heza bigezweho.

Ku bigendanye n’abakozi bakoresha mu ruganda n’uburyo bitabwaho  kugira ngo barangwe n’ubuzima bwiza, Ndindabahizi avuga ko,  bafite abakozi bagera kuri 200 bose barimo abahoraho n’aba nyakabyizi,  by’umwihariko hakabamo 40% by’igitsinagore,  ibigaragaza ko muri Amaco Paints Ltd ihame ry’uburinganire mu kazi baryubahirije uko bikwiriye bakanashyiraho akarusho.

Ikindi ni uko abakozi  ngo bateganyirizwa nk’uko amategeko agenga umurimo mu Rwanda abiteganya, bakaba  babona umushahara ubafasha kwikenura muri byose ndetse bakagenerwa n’amafunguro ku kazi,  kugira ngo barusheho gukora bafite imbaraga n’umurava mu buryo bwose.

Ku birebana no kurwanya no gukumira Covid 19, avuga ko kuva umukozi wabo akinjira mu ruganda,  atangirana n’ingamba zuzuye zo kuyirinda,  akaraba neza n’isabune yabugenewe, akambara agapfukamunwa neza,  bagakora bahanye intera kandi ngo bubahiriza gahunda yo gukoresha bakeya bagenda basimburana mu byiciro,  kugira ngo barusheho gukora neza bisanzuye,  ari nako kandi  baharanira gutanga umusaruro ukenewe.

Muri rusange kandi na none, abakozi bose ngo  bakaba baramaze gukingirwa inkingo 2, abagejeje igihe cyo gufata urwa 3 nabo bakaba bari gukingirwa ari benshi.

Ku birebana n’ingorane baba bakunze guhura  nazo mu kazi kabo ka buri munsi  Pierre Ndindabahizi,  avuga ko muri kino gihe ingorane ari rusange mu Rwanda no ku isi muri rusange bitewe ahanini n’icyorezo cya Covid 19 gikomeje kubangamira ibikorwa by’iterambere.

Indi ngorane ni uko ibikoresho bakenera by’ibanze,  bituruka hanze y’u Rwanda cyane nko mu gihugu cya Misiri, bikaba bigera mu Rwanda bitinze kandi bihenze, bakaba bizera badashidikanya ko Leta ifatanyije n’Urugaga rw’abikorera mu Rwanda  PSF,  bazakomeza kubiha umurongo ukwiriye kugira ngo bikemuke.  Bityo kandi abagamije guteza imbere inganda nyarwanda banabashe no kugerwaho n’ibikoresho mu buryo bworoshye kandi butabahenze.

Asoza ashimira Leta y’u Rwanda uburyo ikomeje gushyigikira abikorera by’umwihariko abateza imbere ibikorerwa mu gihugu “Made in Rwanda,   kugira ngo iterambere ry’inganda rikomeze kugira ingufu mu buryo bugaragara.

Ashimira cyane  abakozi bakorana,  umwete n’umurava bagaragaza mu kazi kabo ka buri munsi,  bityo akabasaba gukomeza gukorana umurava nk’abikorera,  ari nako baharanira inyungu n’iterambere ry’akazi bakora.

Ashimira na none,  abagana uruganda Amaco Paints Ltd, n’abafatanyabikorwa bo mu gihugu hose muri rusange, ubushake bakomeje kugaragaza mu kumenyekanisha no gucuruza irangi ry’umwimerere  nyarwanda rya ry’Amaco Paints Ltd,   abizeza ko intego uruganda rufite,  ari ugukomeza gukorana nabo neza,  babagezaho  amarangi meza y’ubwoko bwose,  agamije kurimbisha no gutanga umucyo ku nyubako z’abanyarwanda zubakwa umunsi ku wundi.

Uruganda Amaco Paints Ltd, ni uruganda nyarwanda rw’ikitegererezo rumaze kugaragaza ubudasa mu gukora amarangi ashimwa na bose.

 Ni uruganda rwashinzwe muri 2003, mu ntangiriro rukaba rwarakoreraga mu ntara y’I Burengerazuba,  ruza kwimurira ibikorwa byarwo mu mujyi wa Kigali, aho rukorera mu Cyanya cyahariwe inganda i Gahanga mu Karere ka Kicukiro.

Uwashaka ibindi bisobanuro  yahamagara kuri 0786791016 cyangwa ukabandikira Kuri salesamacopaints@gmail.com mugahabwa andi makuru menshi y’uruganda Amaco Paints Ltd  kurushaho.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *