Ni Koperative y’urubyiruko rukora akazi ko gutwara abantu kuri za Moto barenga 800 ihereye mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Kimisagara, ubuyobozi bwayo n’abanyamuryango bayigize bagahamya ko bitewe no gushyira hamwe kwabo muri byose, bamaze kubona ko mu gihe gito baraba bahindutse Intangarugero mu yandi ma Koperative y’abo basangiye umwuga.
Umuyobozi wa COTRAMO ICYIZERE Bwana Nkurunziza Charles, avuga ko kuva Koperative yabo yashingwa mu mwaka wa 2012, intego rusange kwari ukuzamura no guteza imbere abanyamuryango bayigize n’ubwo ngo hagiye ngo havukamo utubazo, twanatumye hari ubwo yigeze gufungwa bivuye ahanini ku miyoborere idahwitse y’abari abayobozi icyo gihe.
Cyakora muri iyi myaka ya vuba ubuyobozi buriho, bukaba buri gukora buharanira inyungu za bose ku buryo mu gihe gito, hamaze kuvuka ishoramari ryiyongera ku migabane shingiro ndetse n’imisanzu y’abanyamuryango, ibitanga icyizere cy’uko nta munyamuryango uzongera kugira ubushomeri bibaho.

Bwana Nkurunziza Charles Umuyobozi Mukuru wa COTRAMO ICYIZERE
Bwana Nkurunziza Charles, avuga ko nyuma y’uko bafashijwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ama Koperative RCA, kongera kubyutsa Koperative COTRAMO ICYIZERE, bahise bafata intego yo gukora batikoresheje maze baboneraho gushinga ibindi bikorwa bibafasha kuzamuka mu bukungu cyane ko ari bwo baharanira buri munsi.
Agira ati” nyuma y’uko twisuganyije tukaziba icyuho cyari kimaze guterwa n’imicungire itari inoze ya koperative, twahurije hamwe imbaraga, hatangwa imigabane n’imisanzu, nyuma turicara dushyiraho irindi shoramari rizatwunganira kurushaho.
Muri iryo shoramari ubu turi aba Agents ba BK, COGEBANQUE na Equity Bank , tukanagira gahunda z’Irembo ndetse tukanacuruza Decodeur za Star Times.

Guichet ya Koperative babikirizaho bakanabikuza iri ku cyicaro cya koperative, Bk, Equity Bank, Cogenanque, Mobile Money n’Irembo
Ibyo byose rero, ababyifuza bakaba babibonera hano mu buryo bworoshye ku cyicaro cya Koperative kandi biri kugenda neza, ku buryo inyungu z’abanyamuryango ziri kuboneka ku gipimo gishimishije.”
Bwana Nkurunziza Charles, avuga ko kuberera gukorera hamwe no kugirana inama ku abanyamuryango, ubu bamaze gufasha abanyamuryango 100 batari bafite Moto zabo kuzibona hifashishijwe ama Banki atandukanye bihitiyemo, mu gihe gito hakaba hari n’abandi bagiye kuzibona bagera kuri 20, Ukwezi kwa kabiri ngo ku kazasozwa zabagezeho bose, ibintu yishimira cyane kubera ko mu minsi mike nta mushomeri ngo n’umwe uzaba ukirangwa muri Koperative yabo.
Kubirebana n’imikoreshereze ya Mubazi kuri za Moto kimwe n’Umuyobozi wabo ku urwego rw’igihugu Ngarambe Daniel, Bwana Nkurunziza Charles asaba aba Motari kuyikunda no kuyigira igikoresho kibanze mu kazi kabo ka buri munsi kuko ije ngo kubateza imbere aho kubahombya nk’uko hari ababyibeshyaho.
Avuga ko Koperative ahagarariye, buri gihe bagira inama abanyamuryango yo gukora neza, banafite intego yo kugera kuri byinshi kandi byiza.
Agira ati” hari ikibazo aba Motari bagaragaza cy’uko babona igiciro babashyiriye kuri Mubazi ari gitoya, twababwira ko RURA ari nayo igena ibiciro tuba turi kumwe kenshi itugira inama ku mikorere no kunoza Service, turizera ko aba Motari nibagaragaza ko hari igihombo bari kugira ko tuzicarana nabo, noneho tukarebera hamwe icyakorwa byaba na ngombwa, igiciro kikongerwa. Ariko nkasaba aba Motari bose gukoresha Mubazi kuko ari iterambere riri kuza ridusanga.

Abagize COTRAMO bamaze gusezerera ubushomeri buri wese afashwa kubona Moto ye
ku bigendanye n’icyemezo gishya cy’uko umu Motari agomba kujya abanza kubaza umugenzi niba yarakingiwe nawe akereka umugenzi ko akingiwe, Nkurunziza Charles, avuga ko ari uburyo bwiza bwashyizweho bugamije kurengera umu Motari n’uwo atwaye kuri Moto.
Avuga ko bitaba byumvikana umu Motari adakurikije ingamba zose zashyizweho zo kwirinda icyorezo cya Covid, bikamuviramo kucyandura agahagarika akazi ukwezi yivuza ari no mu kato, agata akazi ke kamutunze buri munsi kubera kutubahiriza ibyo asabwa kandi ngo bitagombera ikiguzi.
Ku birebana n’imigabo n’imigambi bafite mu bihe biri imbere, avuga ko bakurikije uburyo bari kubona Koperative COTRAMO ICYIZERE iri kwiyubaka, bahamya badashidikanya ko mu gihe cy’umwaka umwe bazaba bamaze kubona inzu yabo bwite yo gukoreramo, bityo bagasezerera ubukode, noneho ayo bakoreshaga bakodesha agakoreshwa mu kongera agaciro cy’ibikorwa bya Koperative muri rusange.
Ku birebana no kumenya niba abayobozi babanjirije, baba batarakurikiranywe ku gihombo bari bateje Koperative, Nkurunziza avuga ko baje gusanga batarahombye kubera kurya amafaranga ahubwo ngo byatewe no kutamenya kubyaza umusaruro Koperative, ku buryo basohoraga ibitwara amafaranga, nyamara bo batinjiza.
Cyakora akishimira ko Komite nshya iriho kino gihe, nkuko byavuzwe yabashije kuziba icyuho igashyira ku murongo ibintu byose ku buryo Koperative abayigize mu minsi mike gusa bazaba ngo batengamaye.
Ku mbogamizi baba bahura nazo muri rusange, avuga ko zagabanutse kubera ko bajya ku buyobozi bwa Koperative, byibura ngo 1/2 cy’abanyamuryango bari abashomeri ubu ngo biri kugenda bishira ku buryo mu minsi mike nta mushomeri uzaba urangwa iwabo.
Indi mbogamizi avuga ya rusange ni iki cyorezo cya Covid-19, cyagiye gituma imirimo imwe n’imwe ihagaragara kenshi, ariko n’aba Motari bakaba ngo barafatanyije n’abanyarwanda bose kukirwanya no ku gikumira ku buryo 100% by’abagize COTRAMO ICYIZERE bose bamaze kubona inkingo ebyiri, abandi benshi bakaba bari gufata urwa 3 barimo na Perezida ubwe, unakangurira bose kwiteza urwa 3 rugamije gushimangira izo bahawe.
Bwana Nkurunzia Charles, asoza ashimira abanyamuryango bose bakorana umunsi ku wundi, ari nako abasaba gukomeza gukorera hamwe batanga imisanzu uko bikwiriye, banarwanya kandi icyorezo cya Covid 19, kugira ngo bakomeze gukora barangawa n’ubuzima buzira umuze.
Anavuga kandi ko amarembo afunguriwe buri wese wifuza kuba umunyamuryango aho yaba aturuka mu gace akari ko kose mu gihugu.
COTRAMO ICYIZERE, ni koperative igiye kumara imyaka 10 itangiye gukora, kuko yashyinzwe muri 2012. Kino gihe Koperative ikaba ifite abanyamurayngo 847, bakaba bafite ibikorwa by’ishoramari biri kubaha ikizere cyo kuzaba intangarugero mu ma Koperative basangiye umwuga mu minsi iri imbere.
Ikindi ni uko buri munyamuryango atanga umugabane shingiro w’ibihumbi 10, naho mu misanzu bagenda batanga bakaba bishyurirwaho 1500Frw buri kwezi muri Ejoheza, ari nako bakangurirwa kongeraho andi ku giti cyabo, kugira ngo ubwizigame n’ubwiteganyirize bijye hejuru kurushaho.

Umucungamari wa Koperative Niyomwungeri Josephine

Inyubako Koperative ikoreramo