Me Kavaruganda yashimiwe uburyo yateje imbere Urugaga rw’Abavoka yari ayoboye

admin
5 Min Read

Ni mu muhango wabereye i Kigali kuri uyu wa Gatanu Tariki ya 10 Ukuboza 2021 ubwo habaga ihererekanya bubasha, hagati ya Me Kavaruganda Julien Gustave wayoboraga urugagaga rw’Abavoka mu Rwanda,  na Me Nkundabarashi Moise ugiye kuruyobora mu gihe cy’Imyaka itatu,  nyuma y’uko agiriwe ikizere n’abagenzi be mu nteko rusange iheruka. 

Ageza ku banyamuryango Uburyo asize Urugaga yari ayoboye ruhagaze Me Kavaruganda Julien, avuga ko mu myaka 6 yari amaze hakozwe byinshi byo kwishimirwa birimo nko gushinga Company y’ubucuruzi igomba kujya yinjiriza Urugaga umutungo uzajya urwunganira mubikorwa byayo bya buri munsi.

 Hari kandi kunoza ikigega cyo kuzigama cyabo hongerwa imigabane n’imisanzu ku buryo mu minsi iri imbere kizahinduka Microfinance, Gushinga ikigega cy’ubwisungane mu kwivuza, Pentions z’abavoka n’ibindi.

Agira ati “ nshimira cyane bagenzi banjye bangiriye ikizere kuva muri 2015 ntorwa muri Manda ya mbere ndetse n’iya kabiri yo kuva mu 2018 kugeza uyu munsi.

Muri izi Manda zose tukaba twaraharaniye ko Abanyamuryango bagira ubumenyi mu kazi kabo hongerwa amahugurwa abagenewe, habashijwe kandi kongerwa ibikorwa bibyara inyungu mu rugaga, tukaba twaraguze inzu iri ku buso bwa m2 600 ahahoze Sports View kuri Miliyari 2 y’inguzanyo ya  Banki ikaba yaramaze kwishyurwa, iyi nzu ikaba ije yiyongera ku yandi mazu dufite Kicukiro na Kacyiru. Ikindi ni uko hashyizweho  ikigega cy’ubwisungane mu kwivuza na Pention z’abakozi n’ibindi byinshi  twizera ko abadukoreye mu ngata bazakomerezaho ndetse bakanabyongera kurushaho”

Me Kavaruganda avuga ko muri make yamurikiye umusimbuye Me Nkundabarashi Moise birimo ama Paliseri y’amazu n’ibibanza by’Urugaga,  nomero za Konti z’Urgaga,  Abanyamuryango bagize Urugaga,  ibikoresho byose byifashishwa mu kazi ka buri munsi, Ama Raporo atandukanye agendanye n’Urugagaga,  abafatanyabikorwa, ibyakozwe byose, ibyateganywaga gukorwa, ibiri mu nzira bigomba kuzibandwaho n’ibindi.

Me Moise Nkundabarashi ugiye kuyobora Urugaga muri iyi manda y’imyaka 3 yashimiye cyane mugenzi we asimbuye uburyo yabayoboye neza  mu gihe yari amaze ari ku isonga ry’U rugaga rwabo,bityo ahamya adashidikanya ko yamwigiyeho byinshi bigiye kumufasha nawe mu kazi yashinzwe na bagenzi be.

Agira ati”Nshimiye mugenzi wanjye ucyuye igihe uburyo yateje imbere Urugaga rwacu, haba mugufasha Abavoka kongera ubumenyi, gushaka umutungo w’Urugaga n’ibindi byinshi tuzakomeza kumwibukiraho nkaba ngiye gukomereza aho yarageze kandi kuba turi kumwe akazakomeza no kutugira inama muri byinshi kugira ngo turusheho kunoza imikorere yacu.

Uretse Abagize urugaga ndetse na Komite nshya bashimye cyane Me kavaruganda Julien ku bikorwa byiza yabagejejeho, n’abakozi bakoranaga mu kazi ka buri munsi bamushimiye ko yababereye umukoresha mwiza, ubagira inama muri byose maze bamugenera impano zitandukanye, maze nabo bamwizeza kuzakomeza gukora neza akazi bashinzwe bagendeye ku nama abasigiye.

Ku bigendanye n’imyitwarire y’Abavoka muri rusange Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe imyitwrire mu rugaga Me Gatera Gashabana yavuze ko kuva mu 2019,  Abavoka bagera kuri 207 bagiye  bafatirwa imyanzuro n’ibihano bitandukanye bishingiye ku makosa amwe namwe yagiye abagaragaraho.

Muri ayo makosa avugwa, harimo nko kutarangiza masezerano y’abakiliya babagana, Kutishyura imisanzu y’urugaga, kubura mu manza kandi barishyuwe n’ibindi.

Mu bihano bitandukanye bagiye bahabwa harimo nko Kugawa, kwihanangirizwa, guhanwa no gukurwa ku rutonde rw’abavoka burundu.  Gusa Me Gashabana akishimira ko uko ibihano byagiye bitangwa ariko n’amakosa yagiye agabanuka kubera ko mu mwaka wa 2019, abahanwe bari 109, mu 2020 baba 79 naho mu 2021 kugeza uyu munsi bakaba bari 18 gusa.

Kuri ibi by’imyitwarire y’aba voka Me NkundabarashiMoise avuga ko agiye gukora ibishoboka byose iriya Komisiyo ishinzwe myitwarire akayima akazi aho asaba bagenzi be kurangwa n’imikorere myiza kugira ngo birinde guhr anayo.

Ibindi byagaraajwe muri iri hererekanyabubasha bw’impande zombie, harimo no gutangaza Raporo y’Umugenzuzi w,Imari wigenga wagaraje ko muri rusange umutungo wacunzwe neza atanga n’inama z’ibyakosorwa muri rusange.

Me Nkundabarashi Moise ugiye kuyobora Urugaga akaba yaratangaje ingengo y’Imari azifashisha muri yu mwaka  utaha wa 2022 izaba ingana na Miliyari n’igice( 1,5000,000,000Frw), amenshi akazava ku misanzuy’Abanyamuryango, azishyurwa n’abari kwimenyereza umwuga, azishyurwa n’abifuza kwinjira mu mwuga n,ibindi. 

Muri uwo muhango kandi hahembwe  n’Umunyamuryango w’Umugore umazemo igihe kurusha abandi,  ariwe Me Agnes Mukabaranga.

Urugaga rw’abunganira abandi mu nkiko “Abavoka”,  rumaze imyaka igera kuri 25 rushinzwe, Me Kavaruganda Julien Gustave,  akavuga ko asoje Manda ye,  abarugize bamaze kugera ku mubare w’ 1515, bose akabasaba gukomeza kurangwa n’ubunyangamugayo, gukorera hamwe kandi banafasha mu buryo bwa kinyamwuga Abakiliya babiyambaza kenshi mu nkiko,  kugira ngo barusheho kugaragaza isura nziza y’Urugaga. 

E.Niyonkuru

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *